bwiza.com
Ahabanza » Amakipe atanu muri 16 yimwe uruhushya rwo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA
Amakuru Imikino

Amakipe atanu muri 16 yimwe uruhushya rwo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA

Etincelles FC, Musanze FC, Sunrise FC, Espoir FC na Gicumbi FC yimwe uruhushya rwo kwitabira amarushanwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda harimo na Shampiyona ku bw’impamvu zo kutuzuza ibisabwa.

Ni ibyavuye mu myanzuro y’akanama gashinzwe gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA.

FERWAFA ivuga ko  Etincelles FC itigeze igeza ibyangombwa bisabwa, Musanze FC, Espoir, Sunrise na Gicumbi zo zifite ibibuga bitemewe.

Isobanura ko ikibuga cya Sunrise FC cya kera kitemewe ariko igishya kicyubakwa kizemezwa nyuma yo gusurwa.

Ivuga ko aya makipe uko ari ane yujuje ibindi byangombwa bisabwa, yimwe uruhushya ariko nagaragaraza ibibuga byujuje amategeko azakiriraho imikino ya shampiyona, azahabwa urwo uruhushya.

Ikipe ya Etincelles usibye kwandika basaba guhabwa uruhushya rwo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA, ntibigeze bajyana ibindi byangombwa bisabwa kugirango bahabwe urwo ruhushya.

Ibibuga bizakinirwaho shampiyona, umwaka wa 2019/2020 ni ibi bikurikira:

APR FC: Sitade ya  Kigali.
AS Kigali: Sitade ya Kigali.
Kiyovu Sports: SItade ya Mumena.

Police FC: Sitade ya  Kigali.
Gasogi United: Sitade ya  Kigali.
Rayon Sports FC: Sitade ya  Kigali
Bugesera FC: Sitade ya Bugesera.
Heroes FC: Sitade ya Bugesera
Mukura VS : Sitade ya Huye.

Marine FC: Sitade Umuganda.
AS Muhanga: Sitade ya Muhanga.

Aya ni na yo makipe yahawe impushya.

Izindi wakunda

Bwiza.com