bwiza.com
Ahabanza » Kale Kayihura mwahannye yakoreraga ku mwabwiriza ya Museveni-Kakeeto James
Amakuru Politiki

Kale Kayihura mwahannye yakoreraga ku mwabwiriza ya Museveni-Kakeeto James

Ku wa 13 Nzeri 2019 ni bwo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika yatangaje ko afatiye ibihano Kale Kayihura wabaye umuyobozi wa polisi muri Uganda kugeza mu 2018, ashinjwa guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

” Uyu munsi, ntangaje mu ruhame uwahoze ari IGP Kale Kayihura ku bw’uruhare yagize mu guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Tuzakomeza duhoze ijisho ku batubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.” Ubu ni ubutumwa bwa Pompeo, buherekejwe n’inyandiko ikubiyemo ibyo Kayihura azira.

Ibi bihano kandi byafatiwe n’umuryango we ugizwe n’umugore we, Angel Umurisa Gabuka, umuhungu we Kale Rudahigwa n’umukobwa we, Tesi Uwibambe. Aba bose bahagarikiwe viza, bamburwa uburenganzira ku mitungo bafite hanze y’igihugu.

Gusa Kale Kayihura ubwe asubiza Amerika, yahakanye ibi byaha: ” Ibyo banshinja ni ibinyoma. Barashaka kunyanduriza isura (kunsebya).”

Iyi nyandiko igana ku musozo, isaba leta ya Uganda kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kwishyira ukizana kw’abaturage.

Nyuma yo kubona ubu butumwa bwa Pompeo kuri Twitter, benshi barabwishimiye ariko batunga agatoki na Perezida wa Uganda, Museveni. Bibukije Pompeo ko ibintu byose Kayihura yakoraga, byashingiraga ku  mabwiriza ya Museveni nk’uko bigaragara mu nkuru ya Daily Monitor ifite umutwe ugira uti: “Nkorera ku mabwiriza ya Museveni” yanditswe ku wa 18 Ukuboza, 2019.

” Twebwe turi batoya; turi abakozi. Nkorera ku mabwiriza y’umuyobozi mukuru (Museveni). Iyo ugiye mu ntambara, umugaba aguha ibikoresho byo kurwanisha. Yampaye amabwiriza, hari andi mahitamo mfite? Ntabikoze yanyirukana kandi nkunda akazi kange.” Ibi yabitangarije muri Ntungamo, ubwo yari ayoboye umuhango wo gushyikiriza amapikipiki abashinzwe gukumira ibyaha, ubwo abambari ba Museveni bari bahanganye n’aba Amama Mbabazi wigeze guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Kakeeto James na we yifashishije iyi nkuru ya Daily Monitor asubiza Pompeo: ” Ni byiza ariko ntimwibagirwe ko Kayihura yakoreraga ku mabwiriza ya Museveni ukora uko ashoboye ngo amare ubuzima bwose ku ntebe y’ubutegetsi.”

Kakizza Amos we asaba ko abayobozi bakora ibikorwa byo gushimuta no kwica urubozo mu byumva byabigenewe na bo bafatirwa ingamba. Afeku Alfred Njoroge we avuga ko Amerika yahannye umuntu utari we kuko hari ukomeye kurushaho ubiri inyuma. Yongeyeho ko ibya Kayihura byarangiye, bakabiretse bakareba ibiriho ubu.

Uganda yavuzweho kenshi ihohotera, iyicarubozo, inyereza no gufunga bitemewe n’amatageko bamwe mu baturage barimo n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, kimwe n’abanyamahanga nk’Abanyarwanda babagayo bagiye batanga ubuhamya bagarutse mu gihugu. Byavuzwe n’ab’imbere mu gihugu nka Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) na Kizza Besigye, bombi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa NRM. Ikibazo cyo guhohotera abaturage cyavuzwe ubwo Kayihura yari ayoboye polisi kugeza n’ubu, ari yo mpamvu Pompeo asaba leta ya Uganda kubahiriza uburenganzira bwabo.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Museveni yavuze kuri Kale Kayihura byavuzwe ko yahaga amabwiriza yatumye afatirwa ibihano – bwiza.com 22/09/2019 12:23 pm at 12:23 pm

[…] Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/2019/09/15/kale-kayihura-mwahannye-yakoreraga-ku-mwabwiriza-ya-museveni-kakeeto-ja… […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com