bwiza.com
Ahabanza » Ubutumwa bw’iminsi 9 Kizito Mihigo arangije ashimira Imana umwaka amaze afunguwe
Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Ubutumwa bw’iminsi 9 Kizito Mihigo arangije ashimira Imana umwaka amaze afunguwe

Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeje kurekura imfungwa n’abagororwa 2140 barimo na Kizito Mihigo, ku wa 14 Nzeri 2018, arekurwa ku wa 15 Nzeri.

Ku wa 7 Nzeri, umuhanzi Kizito Mihigo yiyemeje kujya afata umwanya w’isengesho buri saa kenda z’igicamunsi, agashimira Imana yumvishe gutakamba kwe. Yasabye n’abamusengeye kwifatanya nawe muri iyi minsi icyenda irangiye kuri iki cyumweru, na bo baramukundira.

Ngaya amasengesho y’iminsi icyenda:

Umunsi wa mbere: 

Nzakurata ubutitsa Mana ihoraho. Nzagucurangira inanga nkuvugirize n’amakondera, nitseho n’amajwi yanjye agusizngiza.

 

Umunsi wa kabiri: 

Ndangamiye iryo banga ry’umucunguzi kuko ari ryo nkesha agakiza, ndangamiye ubugingo buhoraho.

 

Umunsi wa gatatu:

Nyakuvugirizima Ruremabintu, Nyagasani, Nyiringoma, wowe waremye Isi ndetse n’Ijuru, himbazwa mu majwi y’abato n’abakuru, Mwami utetse i Jabiro.

 

Umunsi wa kane:

Nzakwagurira amarembo y’umutima wange, nzagura n’urukundo ngufitiye. Nzakwegurira n’ibitekerezo, nzaguha n’iyi nganzo yange.

 

Umunsi wa gatanu:

Ni wowe mpanze amaso, ni wowe ndangamiye Nyagasani. Undutira inshuti, undutira byose, umbereye umubyeyi ntagereranywa.

 

Umunsi wa gatandatu:

Buri gihe iyo ngeze mu mahina, numva ijwi ryawe Nyagasani, rimpumuriza, rimpanagura amarira natewe na shitani.

 

Umunsi wa karindwi:

Aho kumpomba, wakwemera ngatakaza ibyo wangabiye byose, ngahindukira nkakugarukira nka wa mwana w’ikirara. Ndangamiye umusaraba, ni yo nganzo yange.

 

Umunsi wa munani:

Nzagumya ntere ejuru ndirimbe, nzagumya mponde imirya ncurange. Nareka ibind ariko kuririmba ubuntu bwawe sinabireka kuko ari inyanja y’ibyishimo.

 

Umunsi wa cyenda:

Nyagasani muyobozi w’imitima, ni wowe niyeguriye.

https://bwiza.com/2019/09/07/kizito-mihigo-yiyemeje-gukora-amasengesho-yiminsi-9-mbere-yuko-amara-umwaka-afunguwe/

Aya masengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti: ” Imbaraga zisaba zijye zingana n’izishimira.”

 

Izindi wakunda

Bwiza.com