bwiza.com
Ahabanza » Umugabo wanjye anshinja kutamunezeza mu buriri ngo ni uko ntafite iminwa minini- Nkore iki?
Amakuru Urukundo

Umugabo wanjye anshinja kutamunezeza mu buriri ngo ni uko ntafite iminwa minini- Nkore iki?

Ni akumiro pe, urugo ndabona runaniye, gusa mbona ari rusange ariko kubera Imana hari igihe wenda bizashira.

Nitwa Jacqueline, Ntuye mu Ntara y’amajyepfo, narize mfite n’akazi karaho ariko kadakomeye.

N’umugabo wanjye yarize ariko we arikorera, abana dufite ni babiri, umukuru afite imyaka icyenda, umuto ni Ine.

Mu myaka igera ku 10 tumaze tubana, ntabwo yemera ko munezeza mu buriri, ku ruhande rumwe navuga ko ari amahirwe kuba yarabimbwiye ariko ku rundi byatumye nitekerezaho cyane sha.

Ni kenshi nabonaga agenda ahinduka, nkabona ntakinashishikajwe n’akabariro, ariko byose nabimenye umunsi twashwanaga, tugatongana akagera n’aho anshinja kutamunezeza ngo ni uko imunwa yanjye ari mito.

Ubwo sinzi ikigero yashingiyeho avuga ko ari mito, gusa yabihuje n’uko ngo iminwa minini iba inagaragaza umugore ufite igitsina kinini, gusa byose nkeka ko nta gipimo fatizo umuntu yagenderaho avuga ko uyu afite iminwa minini, ngo mito, igitsina kinini cyangwa igito.

Ndabashimiye, nyuma y’ibi birimo kumbaho nakora iki?

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Kabwa 15/09/2019 5:05 pm at 5:05 pm

Ni ukuzajya buri gitondo ukwedura iminwa yawe nkakuriya bakwega amatwi wenda ukazareba ko yaba ibinwa binini umugabo wawe abasha kurya. Bitaba ibyo ukazajya ufata iminwa yawe ukayisiga isabune ubundi ukayishyira kumuriro utwika cyane ikabasha gufora bikaba ibinwa binini. Ikindi nanone wagakwiye guhora watazuye iminwa yawe aho ugiye hose ukazajya ushyiramo nkigiti gitambitse kugirango iminwa itazuke cyane ariko ntumbaze uko uzajya uvuga ma. Yewe abagabo baragwira pe. Nawe Umugabo wawe uzamubwire ko afite akaboro gato katagira aho kakugera maze umugire inama yo kuzajya ayikwedura uko bwije n’uko bukeye. Bwisa da.

Subiza
kamana 15/09/2019 7:00 pm at 7:00 pm

Bashiki bacu dukunda mujye mugira ubwenge bwo kwitegereza aho isi igeze.
Yesu bamusabye ikimenyetso abakuru b’idini y’abayahudi, Ngo babone kumwizera. Maze arabitegerezaaa, niko kubabwira Ati: Ikimenyetso? Ati murasaba Ikimenyetso nyabaki ubwoko bubi bw’iki gihe bwuzuye Ubusambanyi? Ati hoshi nimugende nta kimenyetso muhawe keretse igisa n’icya Yona wamaze gatatu mu nyajya mu nda y’igifi cya rutura.
None abagabo b’ubu, ko twirirwa dushinja bashiki bacu kwahuka ku misozi nk’ihene zaciye ibiziriko bakihindura ibirumbo by’abasambanyikazi nk’aho ari bo bisambanya, Nk’aba bagabo bo bazafatwa he Ubu harya?
Ariko rimwe na rimwe amakosa nyashyira kuri mwe bakobwa na mwe bagore.
Mbese muriga ariko ntimujijuka???
Wowe warize niko ugize ngo niba ntibeshya.
None se iminwa ya we ihuriye he no gushimisha umugabo mu buriri?
Cyangwa na mwe mukora imibonano y’ibitsina mu kanwa? Ubundi koko, ko Imana yaremye ibitsina ngo mubikoreshe icyo byagenewe byonyine, ibindi bice by’umubili bizanwa bite muri icyo gikorwa?
Ni ngombwa ko mwihana ibyo byaha, kandi benshi cyane bagenda bandura iyo ngeso yo gukora umurimo wo mu gitanda bigana abazungu… Uwo ni umwanda mubi w’uburaya ugezwe ho mu ngo nyinshiii cyane mu Rwanda.
Uwo mugabo ajya kugushaka yaratarabona na rimwe iminwa yawe uko ingana ngo amenye ko ari mito bitume akureka? Kuki yagushakany’iminwa mito kandi ayirora, ujye umubaza impamvu.
Abasore bacu n’abagabo bari munsi y’imyaka 45, bahindutse ABAPFUBUZI. Muragowe bashiki bacu mwe. Ndabara mwe mukiri bazima mugitegereje abagabo. Ndabara mwe mutarangizwa n’abagabo babi nk’abo bajya kurongora baraciye mu BUPFUBUZI, bakazana bene ibyo bigeso no kubagore babo.
Ibyo bigeso by’imbwa byo gukoresha abagore amahano mu gitanda, ngo n’Ukuryoshya harya? Imvugo y’abadayimoni gusa…
Imana izababaza ibintu bikomeye.
Mwa bagore mwe cyane abakobwa mutarashaka, nimudatangira ubu kwirinda kuzemerera abo basore b:Ababapfubuzi muzashakana na bo mu minsi izaza. Abandi bagabo bazima muzabakura he ko Internet yamaze kutwangiriza urubyiruko. mutangire kwerurira abasore babarambagiza ko mutazemera ko bazabakoresha ingeso zo muri Film Pornographique cg Porno Movies. Muberurire mudatunta ko bazabanga. Na mwe bagore mwubatse mutangire guhakanira abagabo ba nyu b’ibirumbo babakoresha ayo mahano ngo mubanezeze. Nibabakangisha kubirukana, muzagende kuruta ko mugirwa imbwa mwarabyawe n’abantu mukarerwa mwarangiza mukarongorwa n’imbwa. Cyo kimwe n’abagabo na bo barongoye abakobwa b’ibirumbo bategeka abagabo kubakinira ho film z’ubusambanyi mu buriri. Umugabo ngo cg fiancé ngo wanze kubyemera iby’ashaka yaguta? Ibyo bikaba hoooo nk’inkangisho? Iyo agiye aho kuribwa n’imbwa? Aho kugirango umugore anyigishe nako antegeke gukora ayo manjwe ankangisha ko azatumuka ninanga, bwacya muhzrekeza akagenda rwiza. Cyo kimwe na mwe bagore mwiyubahe. Kuko Sodoma iyo itaza kuba yarakorerwaga mo ayo mahano n’ubu iba ikiri ho. Ariko yasenywe n’uwayiremye kubera ibyo bigeso by’imbwa ngo nukwishimisha…
Iyo umugabo aharurutswe umugore akaba yifitiye ahandi yinyembanyembya ntabura impamvu k’umugore we ingana ururo.
Ngo iminwa ni mito ntimunezeza mu buriri? What????
Erega Ubusambanyi bwugarije isi. Nta n’umugore mwiza ukiba ho. Uganira n’umugore mwiza, ugira ngo n’umuntu. Ariko imbere yarashize kubera agahinda. Wamubaza uti ariko umugore mwiza iyo ahora yimyoza aganya atanakznnye, ubwo umubi we unalennye, aba abaye ho ate? Akagusubiza ngo: UBWIZA BWA NJYE BUBONWA NA MWE BO HANZE GUSA ARIKO AB’IWA NJYE NTIBABUBONA. Ibyo nivuze ko ubu nta mwihariko k’umugore ukiba ho. Kuba mwiza ntibihaza umugabo wawe…Kuko uwibwira ngo nimwiza, umugabo we ni we uba uwa mbere kumwereka ko ubwiza bwe butamuhagije, akigira no mu turaya.
Puuu bashiki bacu hoshi, mujye mwihagarara ho kigabo mwiyubahe nk’uko abakuru bo hambere bari Imfura cyane biyubahaga bubaha gakondo yacu umuco wacu wa gakondo wa KIRAZIRA.
Hari n’abagore bashaka gukoresha abagabo amahano mu buriri, kuko batarashakana bari bamenyereye gusambana bya kizungu. Bityo bigatuma iyo bashatse abagabo batazi Uburaya babagwa nabi cyane bakanga kubibakorera. Abo bagabo ndabakunda cyane kuko ni intwari. Abo ni abagabo b’abanyarwanda b’ukuri ni Imfura zanga Kwandavura.
Umunwa n’ururimi dusengesha Imana, ni ingingo zikomeye zigomba kubahwa cyane na buri wese. Mureke kwigana ingeso zo muri Film munezeza imibili mu buryo Imana itaremeye izo ngingo.
Museng’Imana mwubahe amategeko ya yo kandi mwubahe imibili yanyu kuko ni insengero z’Umwuka w’Imana.
Nta bwo mu rubanza umugore aziregura avuga ngo umugabo ni we wantegekaga kuryamana na we ankoresha ingeso mbi zo muri Porno. Imana izabiguhanira cyane mugore. Izakubwira ngo: Wari ufite ubwenge bwo kwanga ikibi ugahita mo ikiza.
Nawe n’uko mugabo we, wowe warongoye umukobwa wabanje kwirika mu bagaboooo bamukoresh’amahano ngo bararyoshya. Wamara kumucyura, akabikwanduza ukabyemera. Kazi ya ko ndugu.
Sodoma itwiciye imiryango dore ko abazungu bo banabyeeura bakabivuga uko biri. Ibyo mubona muri Porno ni byo bazi gukora mu buriri nta kindi. Kandi babyita gukora Sodoma. Sodomiser une femme ou alors un homme.
Femmes, filles, garçons Rwandais, soyez ou restez classiques, simples, sobres, tempèrents, noble comme vous avez été éduqués.
Si nous abandonnons nos valeurs culturelles, qui sont la base et la fondation de nôtre bien-être quel peuple deviendront-nous, voyons?
Posez-vous bien la question.
Nous sommes des Rwandais chrétiens, nôtre seigneur est tout pour nous. Pourquoi alors, aller chercher ailleur n’importe quoi Pour nous détruire?
Yesu arinde ingo zanyu kandi umugisha kuri mwese.

Subiza
Jojo 16/09/2019 6:24 pm at 6:24 pm

Wowe se urumva twakugira iyihe nama koko ? ko ntaho tuzi bagura iminwa ngo uzajye kwihahira ?!!!!! Njye ndumva mwavangura akajya gushaka ufite ibidasesa !!!! Nako ibinwa bisesa imisururu 😬

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com