bwiza.com
Ahabanza » Amahugurwa y’abagabo nk’igisubizo ku ihohoterwa rikorerwa mu miryango- Pasiteri Desire
Amakuru Iyobokamana Umuryango

Amahugurwa y’abagabo nk’igisubizo ku ihohoterwa rikorerwa mu miryango- Pasiteri Desire

Kuganira, guhugurana, kwigishanya ndetse no gusangira ubunararibonye ni kimwe mu bisubizo by’amakimbirane yo mu ngo amaze kuba akarande muri iyi minsi ya none. Iyi ni imwe muri gahunda zifashishwa n’Umuryango Agakiza Men Ministry, mu gutanga umuti w’ibibazo byo mu ngo. Ni muri urwo rwego uyu muryango wateguye amahugurwa y’abagabo, afite intego igira iti: “Uruhare rw’umugabo mu kubaka ibiganiro bikwiriye mu bagize umuryango.”

Agakiza Men Ministry ni itsinda ry’abagabo baturuka mu matorero ya gikiristo bahuzwa n’ibikorwa bitandukanye bijyanye no kubaka umuryango. Rikorera muri Minisiteri yo gushaka no gukiza icyazimiye (Seek and Save Humanity Ministries – SSHM). Uyu muryango ugendera ku ntego 4, ari zo: kubwiriza ubutumwa bwuzuye (bukiza ibyaha, indwara, ibikomere n’imivumo) bugakiza “umwuka, ubugingo n’umubiri; guha urubyiruko umurage mwiza no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwubaka; gukangurira amatorero ya gikristo kugaruka ku nshingano nkuru yo kujyana ubutumwa bwiza kugera ku mpera y’isi no gutegura abamisiyoneri no kubohereza.

Uyu muryango umaze igihe kitari gito utangiye gutanga inyigisho mu byiciro bitandukanye by’abagize umuryango. Mu nyigisho zagenewe abagabo zimaze gutangwa kuva uyu mwaka watangira, hagiye haberamo ibiganiro, abagabo bakabaza ibibazo, bakabwizanya ukuri ku bibera mu miryango kandi bakungurana ibitekerezo uko byabonerwa umuti.

Pasiteri Habyarimana Desire uyobora Umuryango SSHM

Yatangaje ko intego y’amahugurwa y’abagabo azaba kuri uyu wa Gatandatu ishingiye ku kuba abagore barakunze kugaragaza ko kutaganira kw’abashakanye bikunze kuba ipfundo ry’ibibazo byo mu miryango. Pasiteri Desire ati: “Akenshi usanga bamwe mu bagabo bazi ko ari bo bafata ibyemezo mu rugo, ugasanga arakemura ibibazo uko abyumva, kandi burya iyo umuntu umwe ari we wenyine ufatira abandi imyanzuro, habamo amakosa menshi.”

Nk’uko Pasiteri Desire yakomeje abisobanura, ngo ibiganiro hagati y’abashakanye ni izingiro ry’umuti w’amakimbirane kuko buri wese yumva ahawe ijambo, akisanzura, kandi iyo bombi baganiriye, umuti uraboneka nta kabuza. Ngo ni muri urwo rwego abagabo bose, hatitawe ku idini babarizwamo, batumiwe mu mahugurwa azaba ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019, kuva saa tatu za mu gitondo kugera saa saba zuzuye. Aya mahugurwa azabera kuri Solace Ministries ku Kacyiru, hafi ya Hoteri Umubano.

Bamwe mu batumiwe gutanga ibiganiro harimo Pasiteri Nsenga Emmanuel n’abandi bafite ubunararibonye mu biganiro hagati y’abashakanye. Kwinjira bizaba ari ubuntu.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

0781131573 17/09/2019 2:53 pm at 2:53 pm

Ge mbona ibibazo bituruka ku mpande zombi !! Ubu ikiri mungo zimwe na zimwe nuko zirirwa zaka zikara zishya ,ntarukundo ,ntakubahana ,ntagukosorana niyo bibaye umwe akosoza undi intambara yaba umugabo cg umugore ubu uwutanze undi aramuhitana ,ngirango twirirwa tubisoma mubinyamakuru !! ubu benshi mubabana baba bacunga inyungu umwe akura kuwundi kuruta uko bacunga uko urugo rwabo rutasenyuka !! Bamwe mubagabo ntibacyubaha abagore babo !!! Nabamwe mubagore ntibacyubaha abagabo babo !! ngaho ibaze abana bazabyara uburerere bazakurana igisubizo uragikura kubabyeyi babo. Kuko uwiba ahetse aba yigisha uwo ahetse!! Nuburere nuko. Igitangaje nuko tunanirwa kurera ejo tugasaba ama leta ko aturerera kandi natwe banyirubwite byatunaniye !! Muri za ngo zabanye nabi Ubu ingaruka ziriho nuko ubu umwana aragera mu myaka 10-18 azi kurara mu kabari abyina anywa amayoga namatabi , asambana , anywa ibiyobyabwenge, yiba ,ntakinyabupfura… Imppamvu aruko abari kumuha uburere bahugiye mubibatanya (imitungo…) kurusha ibibahuza. (Urukundo)

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com