bwiza.com
Ahabanza » Inzuki zakereje indege yari itwaye Minisitiri wa Bangladesh amasaha atatu
Amakuru Utuntu n'utundi

Inzuki zakereje indege yari itwaye Minisitiri wa Bangladesh amasaha atatu

Uyu wa 15 Nzeri 2019, indege ya kompanyi ya ‘Air India’ yo mu Buhinde yavaga mu mugi wa Kolkata igana muri Agartala yakerejwe n’inzuki zateye abakozi bashinzwe iby’ingendo ku kibuga cy’indege.

Inkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ivuga ko izi nzuki zari nyinshi zinjiye mu cyumba cy’aba bakozi zinyuze mu idirishya. Bahanganye na zo bakoresheje umuyaga birananirana, bakoresha amazi na bwo zibarusha imbaraga.

Byabaye ngombwa ko bitabaza abashinzwe kuzimya inkongi, na bo bazicuciraho amazi.

” Abazimya umuriro baje, bacicuciraho amazi, zose zigenda hashize hafi isaha.” umwe mu bayobozi ku kibuga cy’indege, Kaushik Bhattcharya.

Aya makuru akomeza avuga ko iyi ndege byayitwaye amasaha atatu n’igice y’ubukererwe. Yari itwaye abagenzi 136 barimo Minisiteri w’Itangazamakuru wa Bangladesh.

Izindi wakunda

Bwiza.com