bwiza.com
Ahabanza » Kigali: Abayobozi ba Uganda n’u Rwanda bari mu nama igamije gucoca ibibazo- AMAFOTO
Amakuru Politiki

Kigali: Abayobozi ba Uganda n’u Rwanda bari mu nama igamije gucoca ibibazo- AMAFOTO

Abayobozi bo muri Uganda bagaragaye mu cyumba kigiye kuberamo inama ihuza abayobozi bahagarariye u Rwanda na Uganda, biga ku ngingo zikubiye mu masezerano abakuru b’ibihugu bashyiriyeho umukono muri Angola, agamije kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ni inama igiye kuba nyuma y’ubwumvikane bwo kurangiza amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda bwashyizweho umukono ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2019, i Luanda muri Angola, n’abakuru b’ibihugu, Paul Kagame na Museveni.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2019, itsinda ry’abayobozi ba Uganda riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Uganda, Sam Kutesa, ryagaragaye mu cyumba cyateganije kuberamo iyi nama muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, i Kigali.

Abandi bayobozi ku ruhande rwa Uganda hari Minisitiri w’Umutekano, Gen. J.J Odongo Abu; Umuyobozi mu Biro bya Perezida Yoweri Museveni, Amb. Joseph Ocwet; Intumwa Nkuru ya Leta, William Byaruhanga na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha.

Ku ruhande rw’u Rwanda, itsinda ry’abayobozi riyobowe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier.

Abandi bayobozi ku ruhande rw’u Rwanda, hari  Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Gen Maj Frank Mugambage, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano Gen Maj Joseph Nzabamwita hamwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu n’umutekano, Col Anaclet Kalibata.

Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’abahuza b’ibi bihugu, muri iyi nama bahagarariwe n’Umujyanama muri Ambasade ya Angola mu Rwanda, Horacio Uliengue na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto.

Ku ruhande rwa RDC hari Minisitiri w’Intebe wungirije, Gilbert Kankonde Malamba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi, Inzun Justin Kakiak.

Kanda hano usome inkuru bifitanye isano : Ingingo 6 bagiye kwigaho

AMAFOTO:

Itsinda ry’abayobozi bahagarariye Uganda

Itsinda ry’abayobozi bahagarariye u Rwanda
Amb. Nduhungirehe uhagarariye itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda
Min. Sam Kutesa uahgarariye itsinda ry’abayobozi ba Uganda

 

Izindi wakunda

Bwiza.com