bwiza.com
Ahabanza » Tuzirikane imbaraga ziboneka mu guhimbaza Imana – Rev. Nibintije
Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Tuzirikane imbaraga ziboneka mu guhimbaza Imana – Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Zaburi 149:6

“ Mu mihogo yazo haturuke indirimbo zo guhimbaza Imana, kandi uzitwaze mu maboko inkota ifite ubugi impande zombi..”

Guhimbaza ni amagambo yawe n’ umubiri wawe, ukoresha werekana Imana ko uri kuzirikana ineza ihora ikugirira. Indirimbo, Kuririmba, kurambura amaboko yawe hejuru cyangwa ubyinira Imana yawe bikora inzira y’ imigisha cyangwa ibitangaza by’ Imana ishaka kuguha.

Ni inshingano yawe rero guca iyo nzira y’ Imigisha yawe muri uko kuyihimbaza. Kandi igihe n’ uburyo ukoresha, uca iyo nzira niko kugaragaza uko imigisha yawe igomba kugana.

Imana iduhe umugisha..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

WhatsApp: +14123266034

Instagram: Nibintije Evangelical Ministries

Twitter: @ivugabutumwa

Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Xxxx 16/09/2019 8:49 pm at 8:49 pm

Abanya madini muransetsa ko ntabona mwigisha abantu Uko bashaka ifaranga dore ko ifaranga uri fite uba ufite byose.

Subiza
Eliminate 17/09/2019 2:23 pm at 2:23 pm

Imbaraga ntiziva muguhimbaza ahubwo imbaraga ziva 1-Urukundo 2-Amafaranga3-Ubufatanye Naho ibyo bindi uvuga inzara igukozemo wahimbaza ? Ntimugashuke abantu ibyamadini twarabimenye.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com