bwiza.com
Ahabanza » Abayobozi b’amashuri ya gisirikare muri EAC bahuriye mu Rwanda-amafoto
Amakuru Umutekano

Abayobozi b’amashuri ya gisirikare muri EAC bahuriye mu Rwanda-amafoto

Abayobozi b’amashuri ya gisirikare mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) bahuriye mu Rwanda muri gahunda y’ubufatanye nk’uko biteganywa mu ngingo ya 2 y’umuryango ivuga ku bufatanye mu bya gisirikare.

Ni inama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 17 Nzeri 2019, i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Maj. Gen. Aloys Muganga yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe imikoranire hagati y’amashuri ya gisirikare muri aka karere, gusura no kureba imikorere y’ibikoresho ishuri ryo mu Rwanda rifite.

Basobanuye ibyo bakora ndetse basangira ubunararibonye; byose bigamije kuzamura imyigishirize y’amasomo ya gisirikare muri buri gihugu.

MOD/RWANDA

 

Izindi wakunda

Bwiza.com