bwiza.com
Ahabanza » Bane bafashwe bazira gufata amashusho abatereraga akabariro ku muhanda
Amakuru

Bane bafashwe bazira gufata amashusho abatereraga akabariro ku muhanda

Abapolisi bane ba Uganda bafashwe baryozwa gufata amashusho y’abantu babiri batereraga akabariro mu modoka yari ku muhanda.

Aba bapolis ba Uganda bafashe amashusho y’aba bombi bayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yavuze ko aba bashinjwa kugira imyitwarire idahwitse.

Avuga ko aba bapolisi bari gufata aba bombi aho kubafata amashusho maze bakayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Daily Monitor itangaza ko aba bapolisi bumvikana batonganya umugore w’imyaka 40 bamubaza ikimutera kuryamana n’umwana w’imyaka 20.

Abafashwe amashusho nibo bagejeje ikirego kuri polisi bavuga ko bababajwe n’ibyo bakorewe.

Izindi wakunda

Bwiza.com