bwiza.com
Ahabanza » Chandiru wafatanyije indirimbo na Urban Boyz abayeho mu buzima buteye agahinda- Videwo
Amakuru Imyidagaduro

Chandiru wafatanyije indirimbo na Urban Boyz abayeho mu buzima buteye agahinda- Videwo

Umuhanzikazi, Jackie Chandiru abayeho mu buzima bubi bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge byinshi.

Chandiru waririmbanye na Urban Boyz (ikirimo Safi Madiba) iyitwa ‘Take it Off’ aherutse gutoroka ibitaro ndetse batangira no kumubika ku mbuga nkoranyamabaga bitewe no kuburirwa irengero.

Kuri ubu, ‘promoter’ Balaam Barugahara na Bugembe batangije gahunda yo gufasha uyu muhanzi kuba yakira.

Videwo igaragara kuri You Tube ishobora gutuma wibwira ko uwo ubona atari Jackie Chandiru.

Barugahara ni umwe mu basuye Chandiru nyuma y’aho umwe mu nshuti za Chandiru avumbuye aho uyu mukobwa yari yaragiye kwihisha.

Mu rurimi rw’Oluganda, Barugahara yumvikana agira ati “ Jackie Chandiru ni mushiki wacu,twese dukunda umuziki we. Ararwaye kandi akeneye ubufasha bwanyu bw’amasengesho n’amikoro kugira ngo avurwe. Nizera ko ibi nibiboneka, azakira nta kabuza. Ufite ubufasha yakwegera Pasiteri Bugembe kuri nimero ya MTN  0392081654, iri mu mazina ya Bugembe. Imana  ibishimire ku bwo kuba abasamaliya beza.”

Jackie chandiru ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe mu Karere u Rwanda ruherereyemo. Azwi mu ndirimbo nka Gold digger n’izindi zinyuranye yaririmbanye na bagenzi be bari kumwe mu itsinda rya Blue Three.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com