bwiza.com
Ahabanza » Databuja arangiza mu minota ibiri, yanshukishije amafaranga turasambana none byaramubabaje- Nkore iki?
Amakuru Urukundo

Databuja arangiza mu minota ibiri, yanshukishije amafaranga turasambana none byaramubabaje- Nkore iki?

Ndagisha inama, ndi umukobwa w’imyaka 31 nkaba ndi umukozi muri kampani y’umukire ku giti cye i Kigali.

Amazina nyagize ubwiru, gusa ndahangayitse kuko databuja akomeje kunsaba ibyo mbona ntazavamo pe, ariko na none biranasekeje.

Ni kenshi yagiye anyereka ko anyifuza cyane, yabinsabye kenshi nkamunanira, ariko byaje kurangira nemeye turasambana.

Nari ndi mu bihe bibi nkeneye amafaranga, ku cyo nakwita ibyago mbona boss araje, arantereta hahandi bikomeye biza kurangira muhaye umwanya uhagije ambwira kuri iyo ngingo.

Yemeye kumponga amafaranga, aba ansinyiye sheki y’ibihumbi 500 Frs ndayifata, twemeranya ko tuzabonana ku munsi wakurikiyeho. Ntabeshye rwose navuye ku kazi mpitira kuri banki nyakuraho kuko nari nyakeneye cyane.

Umunsi wakurikiyeho, yambwiye ahantu musanga hari lodge, nsanga yakodesheje icyumba, muri make mbona ibintu yabyiteguye.

Ubwo twageraga ku ngingo yaragerageje mfite ubwoba bwenda kumpitana, nibaza nti iki kigabo koko ubu ntikimpitana, natunguwe no kubona nko mu minota ibiri cyangwa nayo itageze arangije.

Ubwo twarakomeje turaganira, tumara nk’isaha imwe arongera aragerageza nabwo biranga, bwo ahari hiyongereyeho nk’umunota umwe.

Yarababaye cyane, ambwira ko atanyuzwe, ngo ntazi ikibazo yagize, ahari yakomye agatima ku mafaranga yari yampaye yumva ahari aricuza bitewe n’iminota itageze no kuri itanu yakozemo igikorwa.

Ansaba gusubukura nkamunanira, mbese mbona yarababaye cyane ariko nawe byamuteye isoni, kurangiza mu minota ibiri koko! nabuze n’uko mbimubazaho niba ariko asanzwe.

Mbona bigiye kumbuza akazi kandi na none mbona asigaye atanyishimira, ubundi nkabona ameze nk’ufite isoni. Nkore iki?

 

 

Izindi wakunda

5 Ibitekerezo

pasi 18/09/2019 7:50 am at 7:50 am

Ongera umuhe wangu ntimukagire ubugome

Subiza
Elie Kabuto 18/09/2019 10:12 am at 10:12 am

Ingero y’icaha n’urpfu. Giravuba wihane ic cah wakoz.

Subiza
kamanz 18/09/2019 10:06 pm at 10:06 pm

Wa mwana w’umukobwa we, waguye mu mutego nk’uwabandi bose bagwa mo.
Abakobwa n’amafranga rwabaye imbanda. N’iyo waba uhembwa buri kwezi nk’ayo 500.000frs yaguhonze. Ni hahandi, iyo anaza akaguteretesha 1000.000frs wari kwemerera. Si ikibazo cyo kuba wari ukennye gusa. Ahubwo abagore muri rusange, umutego Wa bo ni abagabo n’ubutunzi, nk’uko umutego w’imbwa na wo ari inyama.
Abakobwa bashyika 99% barasambana bakabyitirira kubeshywa n’abagabo cg gufatwa ku ngufu.
None se ko bac’umugani Ngo:
AHO YONNYE KERAAA IHORA MO, ubwo uzamucika Ute uri m’urugo rwe? Ukora mu bucurizi bwe. Aho ni iwe… Ashobora kuguca umutwe cg akagukiza. Birabe ibyuya ntibibe amaraso.
Hita mo Kwiyubaha wubahe n’umugano uzagushaka, n’abana uzabyara dore warandujwe n’uwo mukire gito.
Gusambana ni umwanda mubi.
Uzi kuba umugabo ugasambana n’umukozi wawe? Ni kimwe no gusambana n’umuyaya wawe, cg se umwana urera cg se gusambanya umushyitsi. Abakoresha nibo ba mbere bagakwiye kurinda cyane Abo bayobora. Ariko ahubwo, bakaba ari bo baba aba mbere babahohotera. Iryo ni ihohoterwa boss agukorera kandi azakomeza anabigire igikangisho. Bityo azakugira indaya ye.
Shikama ubyange rwose wikiranure n’Imana amafranga yo n’ejo uzasubira kuyakena na cyane. Uko uyakennye kose se uzajya uyasambanira nk’indaya nk’uko wabigenje. Ntawuguteye amabuye ariko herukira aho.
Emera ufunge amatamama n’imisaya umurore mu maso umuhakanire weruye. Wekwemera gufatwa bugwate n’akazi.
Uziko akazi ku bakobwa kabagize abaretwa na ko mu busambanyi? Kabaye igikangisho kuko ari gake. Kuko Boss na we akazi Ngo uri bwemere kuryama kuko kubona akandi bitazakorohera.

Subiza
Mathieu 19/09/2019 3:17 pm at 3:17 pm

Mwongere nyine urirwa ubaza kndi uzi icamubabaje

Subiza
Philbert 19/09/2019 4:48 pm at 4:48 pm

Dore number yange 0788693662. Umpamagare nkurangire umuti uzamuha Kandi azabigushimira. Be serious kandi

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com