bwiza.com
Ahabanza » Ibishya ku rupfu rwa mwishywa wa Museveni warasanwe n’uwiswe Umunyarwanda
Amakuru

Ibishya ku rupfu rwa mwishywa wa Museveni warasanwe n’uwiswe Umunyarwanda

Hari amakuru mashya yashyizwe ahagaragara n’iperereza ku iyicwa rya mwishywa wa Perezida Museveni, Joshua Rushegyera Nteireho uherutse kwicwa arashwe ubwo yari kumwe n’uwitwa Merina Tumukunde, byavuzwe ko ari Umunyarwandakazi.

Aba bombi barashwe mu ijoro ryo kuwa 5 Nzeri n’umuntu utaramenyekana ariko polisi ikaba itangaza ko uwabarashe yari kumwe nabo mu modoka.

Amakuru avuga ko Nteireho ubwo yageraga kuri Sitasiyo iri ahitwa Kajjansi, iri Entebbe, hafi na resitora hari abantu babiri bagirana ibiganiro ndetse bakomezanya urugendo.

Abari aho ndetse n’abakozi bo kuri hoteri Nteireho yasuye bavuga ko aba babiri binjiye mu modoka yabo yo mu bwoko bwa Toyota Harrier nyuma Nteireho agenda abakurikiye.

Bamwe muri bo bavuganye na Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko ariko ntibashake ko amazina yabo atangazwa ku bw’umutekano wabo, bavuze ko abishe Nteireho na Tumukunde bacitse bakoresheje imodoka bazimije amatara.

Umwe muri aba watwikaga amatafari hafi aho yavuze ko aba barashwe n’amasasu atatu kandi ko na polisi ikihagera nayo yarashe.

Ati “  Twaari turimo gutwika amatafari twumva amasasu atatu. Hari imodoka ya polisi ku rundi ruhande rw’umuhanda. Polisi yaragiye irongera igaruka aho ibi byabereye nayo irarasa.”

Avuga ko ntawamenya niba polisi yarananiwe gukurikira abishe Nteireho kuko bakurikiranye abari bamaze kumurasa.

Daily Monitor mu iperereza ryayo ryihariye ivuga ko itazi impamvu Nteireho yari yasabye ibyumba bibiri kuri hoteri Innophine ariko nyuma akahagera ari kumwe na Tumukunde kandi bagakoresha icyumba kimwe.

Abakozi b’iyi hoteri bavuga ko batazi impamvu yabikoze gutya. Kuri iyi hoteri ni naho abakora iperereza basanze igikapu cya Tumukunde, telefoni ye ndetse na ekuteri (ecouteur).

Umukozi wo kuri iyi hoteri yavuze ko Nteireho n’uyu mugore bararanye kuri iyi hoteri gusa yirinze kugira byinshi atangaza bitewe n’uko polisi yamubujije.

Abaturage bavuga ko bitumvikana ko abishe aba bombi bahise bacika, kandi aka gace kaba karinzwe na polisi cyane mu ijoro.

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com