bwiza.com
Ahabanza » Monusco yitabajwe aho inyeshyamba zototera gufata ikibuga cy’indege
Amakuru Politiki

Monusco yitabajwe aho inyeshyamba zototera gufata ikibuga cy’indege

Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco) zagiye gutanga ubufasha bwa gisirikare mu bice by’imisozi miremire byo muri Kivu y’Amajyepfo, havugwa inyeshyamba za Mai – Mai zifatanyije na Red- Tabbara zikomoka i Burundi.

Monusco yitabajwe mu gihe havugwa intambara hagati y’inyashyamba za Red- Tabara, zifatanyije na Mai Mai  mu guhangana n’Abanyamulenge, bityo ngo bikaba bikomeje gufata indi ntera, ndetse binavugwa ko habura ibirometero bike ngo zibe zafata ikibuga cy’indege cya Minembwe kiri mu bilometero bitarenze 80 uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Radio Okapi itangaza ko ingo z’abaturage zagabwemo ibitero n’izi nyeshyamba, bamwe bahaburira ubuzima abandi barahunga bava mu byabo, bityo bamwe bakaba bahunga bagana ahari izi ngabo za Monusco.

Mu itangazo Monusco yashyize hanze ku wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2019, yagize iti “Kuva tariki ya 9 Nzeri, Monusco yohereje kajugujugu y’intambara yo gutanga umusada ku basirikare ba Leta (FARDC)”.

Ikomeza ivuga ko hashyizweho n’ahantu ho kurindira umutekano w’abaturage bavuye mu byabo, mu gace ka Minembwe gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Umuyobozi muri Sosiyete Sivile mu Minembwe, Alexis Byicaza Sebatware uyobora Innovative Forces for the Union and Congolese Democracy (IFUDC) kuri uyu wa 16 Nzeri yatangaje ko izi nyeshyamba zimaze gutwika imihana myinshi y’abaturage kandi ko bigaragaza ko zototera gufata ikibuga cy’indege cyo mu Minembwe.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Yesu 17/09/2019 2:12 pm at 2:12 pm

Ibibera muri Congo ni danger ngaho ngo abanyamurenge bari gukorana na Kayumba nyamwasa wawe udashinga ntanabyine !! Ngaho ngo mai mai iri gukorana na Red Tabara … Ngaho Foka ngaho FDRL nazo zidashinga !! Yewe ibya Congo ni danger ..gusa icyo neretswe ndi gusenga nuko ntawuzanga u Rwanda nabanyarwanda ngo azagire amahoro imana izajya imuhana .

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com