bwiza.com
Ahabanza » Nyarugenge: Bahangayikishijwe n’inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo)
Amakuru Politiki

Nyarugenge: Bahangayikishijwe n’inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo)

Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Ruliba na Kigali, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko imvura nyinshi nigwa inzu babamo zizabagwa hejuru nyuma y’aho zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Ruliba-Karama-Nyamirambo.

Ni abaturage 30, bavuga ko ubwo mu kwezi kwa Gatandatu haturitswaga intambi, hamenwa urutare rwa Semafigi rwari ku musozi ‘Mont Kigali’ hakorwa uyu muhanda wa kaburimbo, inzu zabo zahise zitangira gusaduka, ubu bakaba bahangayitse mu gihe babona imvura y’umuhindo yatangiye kugwa.

Urutare rwaturikijwe n’Abashinwa bakora uyu muhanda ku matariki ya 24, 25, 26 ndetse na 27 Kamena 2019, bikaba byari biteganijwe ko abantu bari muri metero zitarenze 300 uvuye aho urutare rwaturikirijwe bazabarirwa imitungo, bamwe bakimurwa abandi bagasanirwa bitewe n’uburyo ibyabo byangiritse.

Bavuga ko hari itsinda ry’abayobozi ryagiye rikabarura ingo nke bageraranije n’izangiritse, bahava babizeza ko nabo bazabarirwa ariko n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Kabatahe Aphonsine avuga ko ituritswa ry’uru rutare ritagize ingaruka ku nzu gusa, ati “Bazituritsa n’ubutaka bwaratigitaga tukabyumva, ibijumba cyangwa imyumbati urabikura ugasanga byarapfuye cyangwa byabaye umuhondo mo imbere”.

Akomeza avuga ko ataryama ngo agoheke nyuma y’aho inzu ye isadukiye, ati “Ntabwo ntuje pe, ndaryama nkarara ntekereza ukuntu igiye guhirima nkumva ndihebye, nayubatse nkifite akabaraga ariko ubu ndashaje, sinzi uko nabaho ihirimye kuko fondasiyo yarasadutse no mu rukuta kuva hasi”.

Uyu muturage na we utifuje ko amazina ye atangazwa, aragira ati “Ntabwo tuzi icyo bagendeyeho babarura, inzu yanjye yarangiritse, iri nko muri metero 150 ariko ntabwo bayibaruye kandi hari abari nko muri metero 250 babariye, ubwo se baba baragendeye kuki? Batwijeje ko bazahita bagaruka none dore imvura igiye kuzitugusha hejuru,…”

Claude Kaburame ni umuyobozi w’Umudugudu wa Ruhango I, mu Kagari ka Kigali, avuga ko ababaruriwe imitungo ari abegereye cyane aho urutare rwari.

Ati “Bari bashyizeho imbago bagiye guturitsa intambi kuko bavugaga ko inzu ziri muri metero 300 uvuye ahari urutare zizangirika bazazishyura, babariye abahegereye cyane ariko hirya gato ntibabitaho, nk’uko twanditse ibaruwa tubisaba turifuza ko bagaruka kuri terrain bakareba ibyangiritse noneho ibyagenewe abandi nabo babigenerwe”.

Mugwaneza Anastase na we ni umuyobozi w’umudugudu wa Ryamakomani, avuga ko izangiritse cyane arizo zabaruwe, gusa akunga mu rya mugenzi we Claude asaba ko itsinda ry’abatekinisiye ryari ryaturutse mu Mujyi wa Kigali no mu Karere, ryasubira aho ikibazo kiri bagasuzuma ibyo abaturage bavuga. Aragira ati “Bagaruka bakareba neza noneho abaturage bagasanirwa cyangwa bagahabwa ingurane”.

Mu Kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko hari bamwe babariwe ariko nyuma yo kumenya ko hari abandikiye Umujyi wa Kigali bavuga ko bangirijwe, hari itsinda rizajya gukora isuzuma.

Yagize ati “Abaturage batuye muri metero 300 ku mpande zombi z’umuhanda barabariwe dufatanyije n’abayobozi babegereye kandi bazishyurwa cyangwa basanirwe. Izi Metero 300 nizo inyigo yari yerekanye ko intambi izangiriza amazu”.

Arakomeza, ati “Abandi wavuze ni abatwandikiye nyuma kandi bari inyuma y’izo metero 300, hari n’abari muri Kilometero Ibi bigiye gusuzumwa kugira ngo koko harebwe ko ari intambi yabangirije cyangwa ibindi, noneho icyemezo gifatwe”.

Abajijwe igihe iri suzuma rizakorerwa dore ko abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’imvura y’umuhindo nyinshi ishobora kuzagwa, yasubije agira ati “Bizigeranwa mu cyumweru gitaha isuzuma ritangire”.

Inzu ya Mukanyonga Beata yasadutse muri ubu buryo
Kubera gusaduka, urugi rw’inzu ya Mukanyonga rwaribannye
Iyi yasadukiyemo imbere
Ahangayikishijwe n’uko imvura nigwa iyi nzu izahita imugwa hejuru
Ibaruwa abaturage bandikiye Umujyi wa Kigali bagaragaza ko bangirijwe
Ni abaturage 30 bavuga ko inzu zabo zangiritse
Ibaruwa Kompani ikora umuhanda yandikiye umujyi iwumenyesha ko izaturitsa intambi
Abaturage bemeza ko ababariwe imitungo ari abari begereye aha urutare rwaturikirijwe

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com