bwiza.com
Ahabanza » Umwana wanjye yapfuye aruka inyama- Umubyeyi wo mu Budurira/Gasabo wemeza ko yahekuwe n’umuturanyi
Amakuru Politiki

Umwana wanjye yapfuye aruka inyama- Umubyeyi wo mu Budurira/Gasabo wemeza ko yahekuwe n’umuturanyi

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi, ho mu karere ka Gasabo, baragaruka ku kibazo cy’amarozi .Bavuga ko hamaze kugaragara imfu zidasobanutse ziri kwibasira bagenzi babo, bagakeka ko ari amarozi.

Mu bihe byashize mu mudugudu wa Kanyinya, mu kagali ka Ruhango, mu murenge wa Gisozi ho mu karere ka Gasabo ahazwi  nko mu “Budurira”, humvikanye urupfu rw’umwana, nyina utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara ahamya ko yarozwe.

Uyu mugore avuga ko urupfu rw’umwana we, rwabaye urw’amayobera bityo agakeka ko ari umuturanyi we wamuhekuye. Uyu mugore avuga ko afite ibimenyetso ashingiraho, byemeza ko umwana we yishwe n’uburozi.

Aragira ati “Umwana wanjye yararwaye njya kumuvuza kwa muganga biranga. Mbaza kumuha amata, nyamuhaye atangira kuruka inyama, njya kumurukisha nabyo biranga, nsanga byaramurenze. Yapfuye aruka inyama muri ayo mezi atatu yose yarwaye.”

“Abandogeye (umugabo) yaraje atwara itaka n’umwanda (amaziranoki), abantu benshi bakamushinja bati niba utari umurozi, iryo taka wari urijyanye he?”

Kimwe n’abaturage bo muri aka gace, bemeza ko harimo abaturage bashobora kuba babarogera abana.

Bavuga ko hari imfu zimwe na zimwe zibera muri aga gace, zikababera amayobera ntibabashe gusobanukirwa icyabiteye ariko bagakeka ko ari amarozi.

Uwitwa Nyiraneza Grace aragira ati “Muri iyi karitsiye dutuyemo, harimo abatwihishemo b’abarozi. Hari abana babiri bigeze gupfira rimwe, bavuga ko ari amarozi n’ubu ejobundi hariya hirya higeze gupfa umwana na we byavuzwe ko ari amarozi abica.”

Undi nawe aragira ati “Hano ntabwo tuhizera cyane hari abarozi baroga. Ejo bundi hari umukecuru wo hirya aha wapfushije umwana, bavuga ko bamuroze. Njya kumva nkumva ngo kwa kanaka ngo hapfuye umuntu, kandi ngo bamuroze. Tukavuga tuti rero buri muntu ni ukurinda ubuzima bwe.”

Aba baturage baganiriye na Radiotv Flash ngo ntibakizerana nk’uko byahozeho. Kuri ubu ngo babanye mu rwikekwe bitewe n’uko baba bafite impungenge z’uko bashobora kubaroga.

Nyiraneza Grace Akomeza agira ati “ Mperutse kurwaza abana banjye bose babiri, ariko kubera ko bose barukaga nari nzi ko babaroze. Hari igihe utuma nk’umwana ukumva ufite ubwoba ukeka ko bamuhera nko mu nzira.”

Mugenzi we yungamo agira ati “Ubu ntabwo nanjya kwaka amazi yo kunywa mu baturanyi, kuko ntabwo mba mbizeye. Hano buri muntu akoresha ibintu bye”

Ubuyobozi bw’aka kagali ka Ruhango bugagaraza ko usibye gucyeka, nta gihamya gihari kerekana ko ari amarozi, bugatinya kubyinjiriramo cyane kugira ngo bidakurura amakimbirane mu baturage, icyakora umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali, Iribagiza Evodia avuga bagiye kugira inama aba baturage kurushaho kubana neza.

Aragira ati “ Nk’ubuyobozi icyo navuga kuri ubwo burozi, ni ukuganiriza impande zombi. Ntabwo wabwira umuntu ngo imuka hano kubera ko warogeye umuntu kandi na we ntiwamubwira ngo imuka uhunge kubera ko runaka akurogera, ahubwo tuba turimo kubaganisha mu nzira zo kubana neza kubera ko twebwe icyo twihutira ni ugukora ubujyanama.”

Itegeko ku marozi mu gitabo cy’amategeko ahana y’ u Rwanda mu ngingo yayo y’141, riteganya igifungo cya burundu nk’uko bigaragazwa mu ngingo ya 142, 143 na 144.

Izindi wakunda

Bwiza.com