bwiza.com
Ahabanza » Gen. Mudacumura wayoboraga FDLR yishwe n’abasirikare kabuhariwe
Amakuru

Gen. Mudacumura wayoboraga FDLR yishwe n’abasirikare kabuhariwe

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, abasirikare kabuhariwe ‘Hibou’ bo mu gisirikare cya Leta (FARDC), bishe barashe Lt Gen Mudacumura Sylvestre wari umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR/FOCA.

Amakuru akomeje gucicikana avuga ko abasirikare bamurashe bari muri Operasiyo Sokola2, ahaberaga imirwano mu gace ka Bwito muri Teritwari ya Rutshuru. Mu rukerera rw’uyu munsi FARDC yaciye mu rihumye inyeshyamba za FDLR zinjira aho Gen Mudacumura yari arindiwe umutekano, zimumishaho urufaya rw’amasasu ahita apfa.

Abandi barwanyi ngo bapfanye na we ni Uwitwa Col Serge, wari umunyamabanga we, Maj Gaspard wari umurinzi we mukuru, n’Umunyamabanga wihariye wa FDLR/FOCA, Soso Sixbert ndetse ngo abandi bagera kuri 15 bafatwa mpiri.

FARDC imaze kwemeza aya makuru ibicishije ku rubuga rwa Twitter.

” Umutwe w’igisirikare wa 34 ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru umaze kwemeza urupfu rwa Gen. Sylivestre Mudacumura wari umuyobozi wa FDLR, hamwe n’ibyegera bye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri mu gace ka Bwito gaherereye muri Rutshuru.”

Urupfu rwa Mudacumura ni ikimenyetso gikomeye ku yindi mitwe y’inyeshyamba.

“Gushyirwa hasi kwa Mudacumura ni inkuru nziza kuri FARDC kuko ni we wari umuyobozi w’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.Ni ikimenyetso gikomeye ku yindi mitwe.”

Lt. Gen. Mudacumura yasimbutse kenshi ibitero byiswe ‘Sokola II’ byari bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro, byabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Byatangarijwe muri Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye. Muri ibi bitero byatangijwe mu 2015, ingabo za RDC, FARDC zafashe ibirindiro bya FDLR ku gasozi ka Rushishe muri Walikale na Mumo, Mudacumura acikana n’ingabo bari kumwe.

Tariki 13 Nyakanga 2012 ni bwo Urukiko Mpuzamahanga rwatangaje ko Mudacumura akurikiranweho ibyaha by’intambara yakoreye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva mu 2009 kugeza mu 2010.

Major Ndjike Kaiko, umuvigizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu ya ruguru, yahamirije BBC ko ingabo za leta zishe Mudacumura. Ati “Rwose [Mudacumura] yari ikibazo cy’umutekano muri aka gace”.

Avuga ko Mudacumura yari kumwe n’itsinda ry’abandi barwanyi nabo barimo abafashwe.

Izindi wakunda

4 Ibitekerezo

hesron 18/09/2019 1:47 pm at 1:47 pm

FARDC ntigabanye umurava ahubwo ibakurikire kugirango badashira impumu bakisuganya nibiba ngombwa yifashihse inararibonye za Angola n’u Rwanda FDLR bayice bayimareho kuko numwanda muli aka karere kibiyaga bigari.

Subiza
RUDATINYA Edmond 18/09/2019 4:42 pm at 4:42 pm

Ariko umuntu ubuza abanyagigugu gutaha mu gihugu cyabo buriya yari kuzamara igihe kweri FARDC ikomereze aho paka ibaranduranye n’imizi yabo.

Subiza
Alex 18/09/2019 7:00 pm at 7:00 pm

FARDC nikomeze ikure umwanda mu karere k’ibiyaga bigari nkuko yahanaguye umwanda witwa inyeshyamba za kayumba.

Subiza
Ntabwo ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo, iza Congo nizo zamwishe-Amb. Nduhungirehe – bwiza.com 19/09/2019 8:24 am at 8:24 am

[…] Bwana Nduhungirehe avuga ko urupfu rwa Mudacumura ari “inkuru nziza ku baturage ba Congo no ku baturage b’u Rwanda”. Kanda hano usome Inkuru bifitanye isano […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com