bwiza.com
Ahabanza » Ndifuriza abagabo bose kuba ‘Inganzwa’- Ingabire Immaculeé
Amakuru mu Rwanda

Ndifuriza abagabo bose kuba ‘Inganzwa’- Ingabire Immaculeé

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée,avuga ko yakwifuriza abagabo bose kuba inganzwa bibaye byatuma amahoro n’umutekano byimakazwa mu miryango Nyarwanda.

Ibi Ingabire yabitangaje nyuma y’ikibazo cyabajijwe kuri Twitter n’uwitwa Saga Assou, aho yagize ati Ese nk’ubu umuntu wikundira umugore we akaba anikundira amahoro, kuba “Inganzwa” “Uxorious” hari icyo yaba abangamiyeho umuco? Cyangwa Sosiyeti Nyarwanda muri rusange?

Benshi bagiye bagira icyo bavuga kuri iki kibazo cya Saga, ijambo Inganzwa barisobanura mu buryo butandukanye.

Ibambe Jean Paul ni umukozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), ushinzwe amategeko, yagize ati “Igishoboka ni uko Inganzwa ari victim y’ihohotera rishingiye ku gitsina kuko umutera kuba inganzwa akenshi aba amuhoza ku nkeke”.

Umunyamakuru Micomyiza Jean Baptiste, we ati “Gukunda umugore wawe mukabana mu bwumvikane ntibisobanuye kuba inganzwa”.

Kaneza Arthur ati “Kuba inganzwa ni bibi kuko iryo jambo ubwaryo ari ribi. Gusa ahubwo mu Rwanda dufite tendance yo kurihuza no kumvikana n’umugore wawe. Iyo umugisha inama mbere yo gufata icyemezo witwa inganzwa nyamara ariko byagakwiye kugenda. Iyo witahiye kare ngo usange abawe witwa inganzwa”.

Umunyamakuru Janvier Popote, na we yunze mu rya Kaneza, agira ati “Kuba inganzwa si ugukunda umugore wawe ukimarirayo. Ni ukubaho umugore adaha agaciro ibitekerezo byawe ahubwo ukagendera ku mategeko ye. Inganzwa wayiba by’amaburakindi ariko nta waharanira kuba yo”.

Bateta na we ati “Iri jambo rikoreshwa cyane iyo hari imirimo ikorwa n’umugabo cyane igihe sosiyete yo ibona ko yarikwiye kuba iy’umugore. Nyamara, abagabo bakora ibyo barubaka kurusha babandi babibona nkigisebo. Bityo rero hakaba igihe bitera ubikoze ipfunwe bitewe n’igitutu sosiyete imushyiraho”.

Saga wari umaze kumva ibitekerezo bitandukanye, yaje gukomeza agira ati “Inganzwa ni umugabo ukunda kandi akumvira umugorewe birenze ibisanzwe”.

Aha, Ingabire Immaculée niho yahereye amusubiza ati “Ndifuriza abagabo bose kuba  Inganzwa niba ari ibyo. Byatuma amahoro n’umutekano byimakazwa mu miryango nyarwanda , uburere bw’abana bugatungana, iterambere ry’ubukungu rikagerwaho mu miryango”.

Kwitwa Inganzwa ni ijambo abagabo benshi badakunda kwitwa, kuko hari abarifata nk’irisuzuguritse cyane muri sosiyeti, gusa na none hakaba n’abandi bemeza ko kuryitwa bo bashishikajwe iterambere ry’umuryango ntacyo bitwaye.

Ntagozera Joseph wo mu Kagari ka Cyogo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, aganira na KT yayitangarije ko kwitwa inganzwa n’abaturanyi n’abandi bagifite imyumvire ikiri hasi kubera gufasha umugore we imirimo yo mu rugo ntacyo bimutwara.

Ati “Basigaye babivuga, bati ubanza umugore yarashatse inzaratsi aramuha, asigaye akora imirimo y’abagore akuhagira abana agafura, ibi bintu ntibibaho”.

Mu muco nyarwanda, abagabo bakoraga imirimo yo guteka, guheka abana n’indi bakundaga kubita inganzwa, ariko Ntagozera we avuga ko ntacyo bimutwara.

Ati “nta pfunwe nshobora kugira kuko mba mfite icyerekerezo, ubwo rero n’ubwo abandi banyita inganzwa ndabihorera nkabasobanurira bakumva cyangwa ntibumve, ariko nkakomeza kuko mba mfite icyerekezo nshaka kugeraho, icyerekezo cyo kwiteza imbere kandi mbane neza n’abo mu rugo”.

Uyu mugabo yavuze ko kuba umuryango wabo ufatanya imirimo yo mu rugo, ngo bituma abana babo babaho neza kandi bakaba barimo gutera imbere mu buryo bwihuse, mu gihe abo yita abafite imyumvire iri hasi bamwita Inganzwa.

Ntagozera Joseph ntaterwa ipfunwe no guheka umwana agatemberana n’umugore we

 

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Xx 18/09/2019 3:02 pm at 3:02 pm

Uwapfuye yarihuse !!! Ge ntawe nakifuriza kuba inganzwa yaba umugore Cg umugabo !! Ge niyo mpamvu nihitiyemo kudashaka . Namwe abashatse muryoherwe ni….. Murimo !!!

Subiza
ka 19/09/2019 5:50 am at 5:50 am

Iby’inganzwa se bije bite kandi. Ohh my God. Uburinganre si competition ni cntribution aho buri wese ashyira itafari ku nyubako yitwa umuryango hirindwa kugereranya uwashyizeho amatafari make cg menshi kuko nyine atari irushanwa. Science yarabihishe kabisa.

Subiza
XXXX 20/09/2019 2:44 am at 2:44 am

Yewe niyobokamana rirabivuga ko gushaka aribyiza ariko kudashaka bikaba byiza kurushaho

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com