bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Imyigire y’abana bafite ubumuga iracyabangamirwa n’inzitizi z’urudaca
Amakuru Politiki

Rusizi: Imyigire y’abana bafite ubumuga iracyabangamirwa n’inzitizi z’urudaca

Abana bafite ubumuga baracyahura n’inzitizi zirimo kutagira insimburangingo n’inyunganirangingo, ku bazikeneye bigituma hari bamwe mu bana bajyanwa ku ishuri bahetswe mu mugongo kandi batangiye kuba bakuru, kuba abarezi batazi ururimi rw’amarenga ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kuba nta nyandiko y’abatabona( Braille) abigisha abatabona bagira,n’ibindi,ababyeyi n’abarezi bagasaba ko  na byo byakwitabwaho.

Izi mbogamizi zose zagaragajwe n’abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri birimo abana bafite ubumuga mu murenge wa Mururu muri aka karere bari kumwe n’ababyeyi  bamwe muri abo bana mu biganiro nyunguranabitekerezo bateguriwe n’umuryango ufite mu nshingano zawo kwita ku bafite ubumuga Humanity& inclusion n’abashinzwe uburezi muri uyu murenge, aho ababyeyi bafite ubushobozi buke bwo kubonera aba bana ibyo bakeneye basaba gufashwa kugira ngo  barindwe ikibabangamira mu myigire.

Mu bibazo byagaragaye cyane  bibabangamiye ,harimo nk’ababa bafite ubumuga bw’ingingo bukomeye n’ababyeyi babo batuye mu bice bihanamye,hari n’imihanda mibi ku buryo kugera   ku ishuri bigorana ababyeyi babo cyangwa abandi babyiyemeje bakagenda babahetse,ariko uko bakura bikagenda bigorana, n’uyu wirirwa amuhetse nta kindi yimarira, bagasaba  guhabwa utugare tubafasha nubwo na byo bigoranye kubera imihanda mibi baba bacamo.

Hari kandi kuba ururimi rw’amarenga rutazwi n’abigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,umwana ntabashe kumvikana n’umwigisha, abayobozi b’amashuri afite aba bana bakavuga ko n’iyo  barumenya bigoye ku mwarimu umwe mu ishuri akoresha imvugo isanzwe n’iy’amarenga icyarimwe, kuba nta nyandiko y’abatabona aya mashuri afite n’abarezi batayizi, kuba nta nzira z’abafite ubumuga cyangwa ubwiherero bwabo bwihariye buba ku mashuri kandi hari abadashobora gukoresha uburyo abandi bana bakoresha,abazanwa kwiga  bafite ubumuga bukomatanije ku buryo no kwicara biba bigoranye, n’ibindi byinshi bamwe bavuga ko bibangamira aba bana bikanadindiza n’abandi basanzwe ari bazima bigana.

Bamurange Rosalie,uyobora  ishuri ribanza rya Cyete mu murenge wa Mururu ririmo abana 14  bafite ubumuga bunyuranye, asanga Leta yarateye intambwe nziza mu gutuma abana nk’aba bavanwa aho bahishwaga mu nzu z’iwabo bakagana amashuri, ariko ko hari ibindi bikwiye kwitabwaho vuba ngo babashe kwiga neza, kuko hari na bamwe mu babyeyi babavana mu ishuri kuko ngo baba babona nta cyo bamenya,cyane cyane abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Ati’’ ni ikibazo guha mwarimu umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kandi nta marenga azi,ukamuha umwana utabona  kandi nta nyandiko y’abatabona ihari,ukamuha udashobora no kwicara nta n’uruhengekererezo ruhari,hari n’abadashobora kujya mu bwiherero bakiherera mu ishuri kandi nta wundi wo kubitaho washyizweho, byose bikabazwa mwarimu wigisha muri iryo shuri kandi anagomba kwihuta ngo arangirize porogaramu igihe, abana nk’aba bakabazwa bimwe n’abandi mu bizamini bya Leta hatitawe ku bumuga bafite,kandi hari n’abarangiza abanza batazi no gusoma no kwandika,nkabona hagikenewe byinshi.’’

Ikindi avuga ni uko abana nk’aba udashobora kubasibiza igihe ntacyo bafata mu mutwe kuko iyo atandukanye n’abo biganaga ahita arivamo,bakigishwa ibijyanye n’ubushobozi bwabo ariko  bakimurwa,hakaba n’abo abayeyi bakura mu ishuri kubera ko babona ntacyo bafata,byose bikaba bikeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Mukeshimana Valentine ushinzwe uburezi muri uyu murenge,avuga ko mu murenge wose bafite abana 59 bigana ubumuga bunyuranye,gusa ngo hari n’ababyeyi bitiranya  uburwayi n’ubumuga, kubera ubushobozi buke bwo kubavuza ubu burwayi bukaba bwavamo ubumuga, bakaba bakurikiranira hafi imyigire yabo nubwo ibibazo byinshi bigihari.

Umukozi wa Humanity & inclusion, Musabyemariya Marie Chantal ,avuga ko nubwo ibibazo bigihari ariko intambwe imaze guterwa ishimishije, bakaba bafatanya na TTC Mururu ngo abiga kwigisha bige n’ururimi rw’amarenga,mu myaka iri imbere iki kibazo kikazagenda kibonerwa igisubizo, n’ibindi bibazo bihari bakaba bafatanya n’ubuyobozi bw’aka karere ngo bigende bikemuka buhoro buhoro ariko abana biga.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel avuga ko bazi ko hari byinshi aba bana bagikeneye ngo babashe kwigana n’abandi neza,ko ku bufatanye n’aba bafatanyabikorwa hari byinshi bikorwa n’ibiteganywa cyane cyane nko kubaka amashuri n’ubundi buryo buborohereza kwiga neza, bikomeje gushyirwamo imbaraga. 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com