bwiza.com
Ahabanza » Rwamagana: Umukilisitu yatunguye benshi yitanga Telefoni ihita inagurishirizwa mu Kiliziya
Amakuru Iyobokamana

Rwamagana: Umukilisitu yatunguye benshi yitanga Telefoni ihita inagurishirizwa mu Kiliziya

Ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2019, ubwo Abakirisitu bakoraga igikorwa cyo gutanga amafaranga azakoreshwa mu munsi mukuru wa Yubile y’imyaka 100 paruwasi ya Rwamagana imaze ishinzwe, umukirisitu yatunguye bagenzi be atanga telefoni igendanwa igurishirizwa mu kiliziya bisabwe n’abakirisitu.

Hari mu misa ya Gatatu yasomwe na padiri mukuru, Jean Marie Theophile Ingabire, muri buri misa yabereye kuri iyo paruwasi  ku cyumweru, komisiyo ishinzwe gutegura yubile ya Paruwasi yasabye abakirisitu kwitanga kugira ngo haboneke amafaranga agera kuri miliyoni zirindwi zizifashijwa  mu birori bizaba ku wa Gatandatu.

Misa ya Gatatu umukirisitu yaratunguranye avuga ko nta mafaranga afite yo gutanga ariko ko icyo afite yatanga ari telefoni .

Yagize ati “Ndashimira Imana ibyo yankoreye nkaba ntaze iyi telefoni yanjye, amafaranga azayigura azavamo inkunga ntanze ya Yubile ya paruwasi”.

Uwo mukirisitukazi akimara kuva imbere y’imbaga y’abakirisitu bamwe mu bakirisitu basabye ko bagura iyo telefone, batangira kuyigeraga yishyurwa amafaranga ibihumbi cumi na bitanu y’u Rwanda.

Ubwitange bw’uwo mukirisitu bwatumye abakirisitu bitabira gutanga inkunga yo gutegura Yubile harimo n’umugabo wavuze ko atanze ibitoki bibiri n’inkoko.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Jean Marie Theophile Ingabire yashimiye abakirisitu ayoboye uburyo bitanzemo bakavugurura kiriziya yabo.

Mu gihe kitagera ku mezi 6 batanze amafaranga yo kuvugura kiliziya arenga miliyoni 60 ndetse banatanze inkunga yagenewe ibirori bya Yubile ya Paruwasi yabo ku buryo hateganyijwe ko bazakoresha amafaranga asaga miliyoni zirindwi.

Yubile y’imyaka ijana Paruwasi ya Rwamagana imaze ishinzwe izizihizwa ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019, ibirori byo kuyizihiza bikazabera mu mbuga yubatswe ku nkunga ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

 

Ngabonziza Justin/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com