bwiza.com
Ahabanza » Ntabwo ndi agakingirizo- Perezida Tshisekedi
Amakuru Politiki

Ntabwo ndi agakingirizo- Perezida Tshisekedi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yagaragaje ibyo amaze gukora bitaranze ubuyobozi bwa Joseph Kabila.

Perezida Tshisekedi yabitangerije ibinyamakuru byo mu Bubiligi, aho yasubizaga Martin Fayulu, wakomoje ku bucuti bwe na Kabila, aho ubuyobozi bwabo abushyira mu gatebo kamwe, akemeza ko Tshisekedi ari igikoresho cya Kabila.

Yagize ati “Afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka, icyo nabashije kubona hirya no hino, ni uko ntari agakingirizo, nafunguye imfungwa zose za Politiki, ibyo atigeze akora. Nagaruye mu gihugu abanyapolitiki bose bari mu buhungiro barimo umwe mu banzi be bakomeye, ndahamya ko aha nta byo gukoreshwa birimo”.

Yakomeje avuga ko arajwe inshinga no guhindura imibreho y’Abanye Congo, arwanya ruswa n’ibindi byagira ingaruka ku gihugu cyabo.

Ati “Njye ndi mu nzira zo kurwanya ruswa yaranze ubuyobozi bwe ndetse nahindure imibereho y’Abanye Congo, ntabwo ndi agakingirizo ke ahubwo ndi inshuti ye, ndi inshuti ye kuko twanzuye gushyira hamwe tukayobora Congo”.

Nyuma yo gutsinda amatora akarahirira kuyobora RDC, Tshisekedi yashyizeho  Guverinoma yose hamwe igizwe n’abantu 66.

Guverinoma yatinze kwemezwa kubera kutumvikana ku ruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi n’uruhande rw’ishyaka ry’uwo yasimbuye Joseph Kabila.

Bwana Kabila wayoboye DR Congo imyaka 18, aracyafite ijambo rikomeye ku butegetsi nubwo yavuye ku ntebe y’ubutegetsi. BBC itangaza ko ishyaka rye ryiganje mu Nteko no muri sena ya DR Congo.

Tshisekedi ntabwo yifuzaga ko Kabila amurusha n’ubwiganze mu bagize guverinoma, niko gutinda ko kwemeza abayigize kuko impande zombi zitumvikanaga.

Bamwe mu basesengura ibya politiki ya Congo bavuga ko Bwana Kabila agishaka gutegekera igihugu inyuma ya Bwana Tshisekedi.

Abagize guverinoma nshya hafi 70% ni abo ku ruhande rwa Bwana Kabila.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com