bwiza.com
Ahabanza » Numva nayitwika,  ni imodoka nyuma yo gusanga umugabo wanjye arimo kuyisambaniramo- Nkore iki?
Amakuru Urukundo

Numva nayitwika,  ni imodoka nyuma yo gusanga umugabo wanjye arimo kuyisambaniramo- Nkore iki?

Agahinda ntikica gashengura umutima, ubu ndababaye, ndababaye kandi ndumva rwose byarandenze.

Ndagisha inama wenda umutima mubi mfite muri iyi minsi washira. Amazina ntabwo nyavuga ariko ntuye muri Kigali, niho nkorera ndetse n’umugabo wanjye niho akorera.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo nari ntashye mvuye mu kazi nka saa Mbiri z’ijoro, naramuhamagaye mubaza aho arimo gufatira rimwe, arahambwira nanjye mpita mubwira nti ndaje ungurire ka vin.

Mu minota mike nahise mugeraho kuko nahise mfata moto nshaka ko tuza no gutahana, hadaciyeho iminota 10 nahise mubwira ko mpageze.

Nasanze ari wenyine ariko hari indi ntebe, mubajije uwo bari kumwe ambeshya ko ari ntawe, naho ubundi hari hicaye undi mugore ntazi, ahari ni ikiraya cye, yumvise ko nje vuba ahita ahahaguruka.

Twaricaye ariko nkabona adatuje, agasohoka akitaba telefoni, akaguma muri watsapp, gusa nkakeka byinshi. Bankoreye komande aho ibonekeye nibwo yatoyeho akanyama ararya, nyuma asohoka yitaba telefoni.

Narariye, ndasoza ntegereza umugabo ndaheba, hashize akanya ndahaguruka njya hanze hose ndeba ndaheba, aho imodoka nari nayibonye iparitse ndayibura.

Nakomeje kwibaza byinshi biranyobera, nakomeje kureba nza kubona imodoka yayiparitse ahandi hantu hijimye, ndagenda ndayegara nkumva harimo abantu, namuritsemo n’agatoroshi ka telefoni ndatungurwa.

Basambaniragamo, navuze ijambo rimwe gusa muhamaga, ndamubwira nti kuki unkoreye ibi? baguye mu kantu, umugore yaturumbutse yiruka, ntumbaze niba yaranagiye yambaye, mbese umutwe warandiye, ncika intege, kuvuga biranga, ikiniga kiramfata.

Nahise mfata moto, nageze mu rugo nataye ubwenge, ahubwo nagize amahirwe kuko nari kuyihanukaho.

Umugabo yaraje aparika imodoka, yageze mu nzu yimyoza buri kanya, ubwo araza ansanga mu buriri avuye muri douche. Uburiri nabumutayemo njya kurara mu cyumba cy’abashyitsi n’ubu niho nkirara.

Namaze gatatu naracitse intege, n’akazi ntacyo nkatekerezaho, gusa ubu ndababaye ku buryo n’iyo modoka naringiye kubyuka nijoro ngo nyitwike, ntabwo nzongera kuyijyamo, ahubwo numva nayo narayihuzwe ku buryo nanayitwika pe, umugabo we sinzi ko azongera kunkoraho.

Nizeye ko mungira inama, nasomye byinshi n’abandi bagiye babaza bituma nanjye ikibazo mfite nkivugira aha. Murakoze!!

 

 

Izindi wakunda

7 Ibitekerezo

Venant 19/09/2019 10:38 am at 10:38 am

Yoooo wagize ibyago kabisa n’ukuri pe. Ariko reka nkubwire ntakindi cyakumara umubabaro uretse kujya mû rusengero ukabibwira Imana yo mû ijuru ishoboye byose kabisa , niba utarakizwa n’ikibazo kuri wowekabisa , ariko niba ukijijwe umugabo wawe adakijijwe uzamusengere akizwe. Ihangane ureke kwitera stress y’ubusa icyabaye cyarabaye ahubwo reba uko ugikumira cye gukomeza kubaho umuti wa byose n’ugukizwa mukamenya Yesu wababwe. Komera mama we

Subiza
Elie Kabuto 19/09/2019 10:54 am at 10:54 am

Yoooo mama hora ihorre peee, ighe urimw nticorosh arko iyakir wakir nivyashits useng Imana kndi naw umsenger ahinduk, ntumwitur ikib ahubw mwitre ivyiz ikibi ukineshesh ivyiz, ham umwegre muyge umubze imv yatmye agca inyum niyhana umharre natihna ukomze kumsenger kndi umubbrir, gutrra imodka ntac vyomra vrmt ahubw wob ukze nab cneeee bintwar wiyteho cneeee ntamvur idahita

Subiza
Valens 19/09/2019 11:16 am at 11:16 am

Mbanje kugusuhuza wowe wifuje ko tukugira inama!
Nibyo koko birababaza kwibonera n’amaso yawe umugabo wawe aguca inyuma, kandi akaba yarabikoze agusize Ku meza. BIRABABAJE!

Gusa ubuzima ni bugufi Ku buryo kwiyemeza guhora umurakariye ari byo bikwangiza kurushaho.
Ni ibintu bisanzwe rwose ko umugabo aca inyuma umugore we, ahubwo nuko abandi baba Wenda batarafashwe.
Hari ikintu ugomba gusobanukirwa, kandi n’abandi bagore Bose bazasoma ibi babyumvirero.

UMUGABO UCA INYUMA UMUGORE WE ATANDUKANYE N’UMUGORE UCA INYUMA UMUGABO WE.

Umugore kugirango aryamane n’undi mugabo, burya nuko aba yamwishimiye akumva uwo mugabo aruta uwo bashakanye.
Ariko Ku mugabo biratandukanye, we yaryamana n’umuntu abonye Bose atitaye NGO Ni mwiza cg Ni mubi, juste ashaka kurangiza gusa. Ntabwo umugabo aguca INYUMA kubera ko akwanze cg se atakikwitayeho.

Akenshi abagabo babikora kubera ko baba badafite ubwisanzure buhagije Ku bagore babo. Urugero Wenda akaba akunda ko mukoresha uburyo butandukanye mu gihe mutera akabariro ariko wowe ukaba utabikozwa. Akaba yahitamo kujya gushaka indaya zimukorera ibyo azisabye byose kandi yisanzuraho.

Inama nakugira, muganirize umubaze impamvu, umwiteho abone ko umukunze… Azakubwira ibyiyumviro bye. Nukomeza kurara wenyine ntumwikoze, uzashiduka umutungo wose yarawumariye mu bandi bagore kandi we ntacyo biba bimubwiye.
Ku bindi bisobanuro, WhatsApp +1(484)2000232

Subiza
Fils 19/09/2019 11:32 am at 11:32 am

Pole sana birababaje, ndumva kugiti cyanjye washaka ukuntu muganira uka mubaza impamvu yokuguhemukira, ryari byatangiye cng c afite nabandi utazi, niwicecekera nawe akakwihorera ndumva ntakintu mwakemura,buriya we wasanga afite ikimwaro akabura naho yabihera abikubwira knd biganire hakiri kare bitaratinda, nimubyumvikanaho,ibyimodoka mubyemeranijeho mwashaka ukuntu mwayigurisha mukagura indi, kuberak gukomeza kuyibona knd hari ico ikwibutsa kitari cyiza ndumva byazajya bikubabaza, ikindi nuko wafata igihe ugasenga ugakizwa icyo gikomere watewe ntawundi yakikomora uretse Yesu Christo

Subiza
Mama Vovo 19/09/2019 6:21 pm at 6:21 pm

Reba ibigiye gukurikira:
1. Ufashe icyumba cyawe kubera ko wanga kuryamana nawe atanakwanduza ibirwara yakuye kuri uwo mugore,
2. Ntuzongera kumugisha kubera umujinya n’agahinda kenshi
3. Iyo modoka wumva utazongera kuyijyamo ndetse wanayitwika mugani wawe.

Ok reka turebe ingaruka zirimo rero.

1. Umugabo wawe akunda imibonano mpuzabitsina nkuko nabandi bayikunda. Uribaza ko nutamuha ibyo ashaka atazajya kubishakira ahandi. Icyo nakwemeza cyo nuko kwizirika ngo areke gusambana SI IBINTU BYE,
2. Kuvuga niwo muti wa mbere abahanga bavuga mu rwego rwo gukira ibikomere ndetse no kwiyunga. Kutavuga kwawe ni intwaro ikujyana habi kurushaho . Niyo mwakora divorce iyi ndwara ntizagushirmo
3. Imodoka ni umutungo w’urugo. Ntugomba kwanga icyo mwavunikiye ndetse hari nigihe mufate credit ngo muyigure. Imodoka ubwayo ntacyo yagukoshereje (va ku giti dore umuntu)

Inama rero:
– Geregeza urwane n’umutima wawe, ushake ukuntu wakira ibyakubayeho nubwo bitakoroheye (gerageza)
– Uzabwire umugabo wawe ko ushaka ko muganira. Musohoke umugurire agacupa musangire, ugerageza gutagaragaza umujinya. Nimurangiza umubaze impamvu kandi umwemerere ko nakubwiza ukuri byose nawe uramubwiza ukuri . mufate umwanya uhagije kandi ahantu hatuje muganire
– Imodoka yawe yikunde kuko nuyangiza uraba wangije umutungo mwavunikiye kandi nta nicyo bikumarira,

Imana igushoboze gukira ibyo bikomere

Subiza
Alexis 20/09/2019 8:18 am at 8:18 am

Sorry sister! Ibyakubayeho nagahomamunwa, ariko bibaho siwewe bibayeho gusa , reka nkwisabire , icyambere , imodoka ntakibazo numutungo wanyu kuyitwika ntibikemura ikibazo warakoze kutayitwika.

Naho ibijyanye n’umugabo ndagusaba umwakire ukwari wumve umugabo wawe ko yambaye umubiri yifuzwa nawe akifuza.

Kuba yaragize izontegenke birashika ahubwo nimba wewe urumunyembaraga mufashe kunesha izontegenke umwiyegereza umuganirize murukundo.

Ndakubaza uteretwa kangahe uho ukorera nabo mukorana ? ESE abagutereta nabasore cg nabagabo bubabtse kd bakagutereta bazi ko nawe ufite umugabo , integenke ntizifitwe numugabo wawe gusa nabantu murirusange . ukuye kumenya ukuri kukakubatura nahubundi ubusambanyi bwafashe indi ntera mama. Komera kd wihangane.

Mukurangiza genda usenge wiyegereze umugabo wawe murukundo n’ubugwaneza gusa nibwo urugo rwanyu ruzubakwa.

Umunsi mwiza .

Subiza
kamana 20/09/2019 3:53 pm at 3:53 pm

Ihangane cyane mutegarugoli kandi mushiki wacu.
Ubusambanyi uko buri mu bagabo ni nako buri mu bagore. Niba wowe utabukora, aho utuye abagabo muturanye nibo barira ayo kwarika kubera abagore ba bo basambana… Ni ururi hose. Ihangane. Ubwo wagize amahirwe akubaha icyumba cya nyu ntacicyurire mo uwo mugore, shima Imana. Ikindi ndabona jye ari Kmana yatumye uhamagara umugabo ukamusanga mu runywero. Waruyobowe na Malayika Ngo akwereke ibyo umugabo wawe aba mo. Ibyo nibura ubishomire Imana ko ubimenye. Niba ari na satani washatse gukoza isoni umugabo wa we imbere yawe, na byo si bibi kuko na bwo Imana yakwemereye ko uba uri muzima irya saha ukabasha kujya yo.
Ikindi nifuza nibwira abakobwa b’ubu ni iki. Ko muvuga ko mwize cg mwiga cyane.
Niba mutabasha kugira ubwenge bwo kubaka amago ya nyu kwiga kwa nyu bibamariye iki? Amashuli azaguhesha akazi, nyuma bazakakwirukane ho cg uzabone pension. Ariko urugo nta pension rugira. Bivuze ko ari umushinga ushirana n’ubuzima mu gihe cy’urpfu. Nimwubake rero ibiramba.
Ndifuza ko abakobwa basubira ku muco wa kera. Bagahagarara k’ubukobwa bwa bo bagahangana n’abasore b’ubu b’ibirumbo batubaha umuco ntibanubahe Imana. Bakinisha abagore nk’imipira.
Ndifuza ko umukobwa wese uriho kurambagizwa agirana amasezera no n’umusore avuga atya:
Ati: Niba ushaka ko tubana, ndashaka ko tubana twese mu rugo sinshaka gushaka nka bakiru bacu barongowe nyuma bagarikwa bitewe n’ububari.
Abakobwa bahaguruke barwanye iyi ngeso y’abagabo b’abanyarwanda yo kubona abasore bakurira mu bubari. Umusore wakuriye mu kabari n’iyi arongoye ni ho aguma. Uwo se ni mugabo nyabaki? Abakobwa nibo bica ingo za bo nt’abandi. Abo bagabo bajya gusambana kuko nabonye umwanya muni wo kuzerera mu bubari imihanda yose iyo bavuye mu kazi.
Umukozi wese agirwa no gutaha iwe iyo asoje umurimo. Akanya kurora uko ab’iwe biriwe. Umukozi w’imburamumaro arakora ntatahe akibwira ko kuba yagiye gukora bihagije, Ngo ubwo ni irato cyo gushimwa. Urugo ruruta akazi ukora ntutahe wa mugabo we uwo uri we wese. Kabone n’ubwo waba uhembwa amayero ibihumbi cg ama dollars ibihumbi. Niba ukora ntutahe uvuye ku kazi, Ngo umugore akubone umwana akubone bimaze iki?
Izi ngeso abakobwa bagomba kuzica zigacika mu bafabo b’ubu. Kandi byakunda. Abagabo bajya gusambana hanze kuko mubaha umwanya wo kuzerera. Mwa bagore mwe gusambana kw’abagabo no konona amafranga bakorera mubifite mo uruhare ku kigero cya 90%. Umugore uvuga Ngo sinkunda umugabo utaha kare nk’inkoko. Ngo iyo aje atangira kurebuza ibyo m’urugo byoseee. Ubwo ntimuba mwumva na mwe? Iyo abirebuje se ko atagiye kubirebuza mu rugo rw’undi? Mu myaka ishize ba data ko batahaga bavuye ku kazi, si bwo ingo za zari zigikomeye? S’ubwo ingo ziheruka ubuzima?
I Burayi, ngo umugabo arangiza akazi ajya m’urugo kwiyuhagira no kureba uko byiriwe iwe. Umugore Ngo ntibishoboka ko umugabo yakwirahira gukoresha amafranga n’aho yaba 10€ mu buryo umugore atazi. N’umugore n’uko k’uruhande rwe. Kuki bashiki bacu bize ariko barusha ho kuba injiji? Kuki mureka abagabo bakaguma ku gasozi bonon’imitungo y’ingo za bo?
Guter’imbere k’urugo ni iki? N’uko abarukorera bose nta cyo bahishanya ku ma Konti yabo bahelberwa ho cg imitungo ya bo bavana mu bucuruzi.
Mwa bagore mwe mwige amajyamberd y’ukuri. Amajyambere y’ukuri y’igihugu ahera mu rugo si muri leta.
Urugo ni rwo institution ikomeye gusumba leta n’igihugu. Umunyabwenge wese azi icyo mvuga. Ingo zitari ho nta leta. Ingo zitari ho nta gihugu.
La première institution, la plus forte dans n’importe quelle pays, c’est la FAMILLE.
Iyo umuryango wubatse nabi igihugu kirasenyuka.
Ni ngombwa ko abakobwa bacu bahagurukira kubakira Urwanda rw’ahazaza. Nibo bafite ubwenge n’imbaraga byo kubaka umuryango kurusha abagabo. Bagore mwikomeza kurira Ngo abagabo batunaniye ni ibihomora. Nyine ni ibihomora kuko ari mwe mubagira ibihomora. Mureke ubwo bupfayongo bwa nyu, Ngo umugabo watashye kare si umugabo. Nta soni? Iyo ni mvugo nyabaki mu bantu?
Muhate abagabo banyu kujya bataha bavuye ku kazi, bityo nibashaka gusohoka mu mpera z’icyumweru mujye mujtana nk’umuryango. Ayo ni yo majtambere gukorera hamwe imirimo yose iteza imbere urugo mudahishanya mutaryaryana, mudapfusha ubusa imitungo. Iyo umusore arongoye agomba kumenya ko yabaye umugabo, aba agishaka iki mu nkundarubyino zo mu kabari, kandi yarabaye umugabo.
Kuri jye umugabo ujya mu kabari avuye mu kazi, akanabigira buri munsi si umugabo. Akunda inda ye ntakunda umuryango we.
Kuki abantu batumva neza civilisation neza.
Wowe rero mushiki wacu, shyira imbere umugabo wawe responsabilité y’urugo rwe, ajye ataha kare avuye ku kazi. Umubwire ko urugo ari urwe utari umuzamu we, hari abana n’umugore ashinzwe. Ajye ataha kare. Umubwire uti: Narabibonye aho unyura n’ibyo ukora iyo uvuye mu kazi. None ndashaka ko natwe utangira kutwitaho ugataha kare cg nkaruva mo kuko uri indaya.
Mugore ubabarire umugabo wawe ubukuye k’umutima. Bizabanza kugutwara umwanya ni byo pe. Ariko bizashira humura. Umutangire umuhate gutaha kare n’ubwo bitazamubuza ingeso ye kuko yanabikorera iwe aho. Ariko si kimwe n’umugabo wirirwa akarara mu gasozi.
Kuri jye, Umugore ujijutse uzi ubwenge si uwize Kaminuza. Ni uzi kubaka urugo neza. Agashyira umugabo we k’umurongo bituma umugabo akunda urugo rwe cyane. Nawe se usanze fiancé wawe yibera kabari, aragutwaye, bukeye umurekeye mu tubari. None se waraje kurongorwa nta bwenge bwo kubaka ufit’ujya he?
Umugabo arataka Ati: Si umugore nashatse ni urwandiko yanshiye mu kabari ahari nchuti za jye. Inchuti zo mu tubari umuryango ntuzikeneye.
Umugore ubasha kumva ibi akarwanira ishyaka umuryango we, agatota umugabo kujya ataha kare, uwo ni we mugore igihugu gikeneye. Uwo ni we mugore w’umunyabwenge uzaluza igihugu.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com