bwiza.com
Ahabanza » Urugamba hagati ya FARDC, FDLR na ADF rwatangiye-Omar Kavota
Amakuru Umutekano

Urugamba hagati ya FARDC, FDLR na ADF rwatangiye-Omar Kavota

Umuyobozi wungirije w’Ikigo giharanira Amahoro, Demukarasi n’Uburenganzira bwa Muntu (CEPADHO), Omar Kavota arasaba ingabo za Congo(FARDC) kurinda abaturage mu rugamba rwo kurwanya imitwe irimo  FDLR na ADF.

Kavota yatangaje ibi kuri uyu wa 18 Nzeri, nyuma y’urupfu rw’umuyobozi mukuru wa FDLR, Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura warasiwe mu gitero muri Bwito/Rutshuru, ndetse na Abdoul Rahman wa ADF wiciwe muri Beni.

” Turasaba FARDC kuryamira amajanja, ikamenya ko urugamba rwatangiye, byaba ngombwa igashaka uburyo irandura burundu imitwe y’inyeshyamba. Nta washidikanya ko urupfu rw’aba bayobozi rwaciye intege FDLR na ADF ariko ntirwayiranduye.

Avuga ko iyi mitwe ishobora kwihorera ku bw’urupfu rw’abayobozi bayo.

” FDLR na ADF bashobora kugaba ibitero bigamije guhorera abayobozi bayo. FARDC irasabwa kuba maso.” Kavota.

Mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri ni bwo Gen. Mudacumura yishwe arashwe n’ingabo FARDC nk’uko zabyemeje zibicishije ku rubuga rwa Twitter, gusa itangazo FDLR yasohoye rivuga ko uwapfuye ari Gen. Mupenzi Pierre Bernard (umuyobozi mukuru nk’uko ibitangaza).

Mu 2012, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwaramushyiriyeho (Gen. Mudacumura) impapuro zimuta muri yombi, ashinjwa ibyaha 9 by’intambara yakoreye muri RDC hagati y’ 2009 n’2010.

Isôoko: RADIO OKAPI/RDC

Izindi wakunda

Bwiza.com