bwiza.com
Ahabanza » Duharanire kugirira neza abantu b’ imana yacu – Rev. Nibintije
Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Duharanire kugirira neza abantu b’ imana yacu – Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

1Abatesalonike 5:15

“Mwirinde hatagira uwo muri mwe witura umuntu wese inabi yamugiriye, ahubwo buri gihe muharanire icyabera cyiza bagenzi banyu n’ abandi bose.”

Mu rwandiko Pawulo yandikiye abagalatiya hari igice cya gatanu kivuga ku ibijyanye n’ imbuto 9 z’ umwuka wera cyangwa ibintu icyenda biranga umukristo mu mibereho ye, mu gihe tuba twemereye Yesu Kristo gukorera muri twe.Uko tugenda twemerera Imana kwiharira imitima yacu kandi n’ Ijambo ryayo rika tugumamo ni nako ibisabwa byose n’ Imana ku abana bayo bigenda byigaragaza aho banyuze hose.

Kugira neza no kugwa neza uko ari bintu bibiri n’ imbuto z’ umwuka wera. Ijambo ry’ Imana ritubwira ko kugira neza kw’ Imana kuyobora abantu mu kwihana, mu yandi magambo kugira neza kwagura ubwami bw’ Imana. Iyo tugiriye neza abandi bantu ni nako tuba turi gukora nk’ uko Imana ikora, tuba turi gufatanya n’ Imana yacu mu kwagura ubwami bw’ Ijuru.

Bibliya nabwo itubwira ko icyo ubibye ninacyo usarura, iyo ukoreye neza abandi bantu natwe dusarura kugirirwa neza mu buzima bwacu. Bityo rero mureke twese dufate umuhanda ( ibarabara) wo gukorera abandi ineza cyangwa kubereka ineza kandi tutarebye uko bateye, tutarebye ko ari imiryango yacu ya bugufi cyangwa aho dukomoka ahubwo tugirire neza abantu batuzengurutse cyangwa abo Imana ishyize imbere yacu.

Aho uri gukorera, aho utuye, aho uri kugenda genda aho…aho… ahooo…..nyine, ubwo nawe uri kuhabona. Tangira wagure ubwami bw’ Imana ishyira mu bikorwa iyo mbuto yo kugira neza. Biradusaba kandi kutareba ibibi umuntu yagukoreye kugira ngo ntibitubuze kwagura ubwami bw’ Imana mu nzira yo kumugirira neza, wibuke ko nawe Imana yakugiriye neza itarebye amakosa wayikoreye.

Nturebe nabwo ikibi uwo ukuri mbere yagukoreye cyangwa akwifuriza nyurebe ikijisho akureba gusa niba akeneye ubufasha mufashe. (ariko nabwo ushishoze kugira ngo utagwa mu mutego w’umwanzi ). Kuko ntabwo twemerewe kwitura inabi uwayitugiriye. Ijambo ry’ Imana ritubwira ko ari ikizira k’ Imana yacu.

Waba witeguye gufatanya nanjye uru rugendo ryo kwagura ubwami bw’ Imana yacu mu nzira yo kugirira neza abantu bayo? Iyo twerekanye ineza ku bandi bantu bitugarukira ari imigisha mu ubuzima bwacu.

Imana iguhe umugisha….!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123266034(WhatsApp)

Twitter: @ivugabutumwa

Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Eliminate 20/09/2019 9:56 pm at 9:56 pm

Nibyiza ibyo mwigisha ariko ikibazo niki ko uba USA ubu ntamwene wanyu Cg inshuti yawe ibayeho nabi ? Ndakeka izo ngeri zose zihari!!! Ninde murabo wafashaje (Wagiriye Neza)? Izo Neza mwibwira rubanda ese mwe murazigira. Ese iyo mana yo ubwira abantu niki bayisabye ikakibaha???!!! Ndemeza ko ntacyo kuko mubayisabye ndimo. Ntimukabeshye!!!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com