bwiza.com
Ahabanza » Gucana inyuma kwatumye abagore babiri bagurana abagabo
Amakuru Umuryango Utuntu n'utundi

Gucana inyuma kwatumye abagore babiri bagurana abagabo

Lilian Weta na Millicent Auma batuye muri Busia muri Kenya baguranye abagabo nyuma yo kwemeranya imbere y’amategeko, bitewe no gucana inyuma.

Ni umwanzuro bafashe nyuma yo kutumvikana n’abagabo babo. Lilian avuga ko yafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho umugabo we na Millicent baryamaniye mu nzu yabo.

” Umugabo wange yambwiye ko ntegura amafunguro n’aho kurara kuko mubyara we aza kudusura. Hashize akanya, mbona umugore (Millicent), yinjira ambwira ngo muharire akanya kuko inzu ari iye cyangwa antere icyuma.” Lilian.

Millicent yamubwiye ko nawe ajya kureba umugabo we bagashakana, nawe abigenza atyo. Amakuru ya BBC avuga ko Lilian amaze ibyumweru bitatu ashakanye na Chritopher Bwire wari umugabo wa Millicent.

Bwire we avuga ko Lilian yamugezeho ataka, avuga ko Millicent wari umugore we yamutwariye umugabo, ati: ” Kubera ko umugore wange yakwirukanye iwawe, genda uzane ibyawe byose n’abana bawe maze uze tubane hano.”

Christopher Bwire na Lilian bavuga ko babanye neza, ubuzima bwabo ari ibyishimo gusa. Ni na ko bimeze ku muryango mushya wa Millicent na Kevin Barasa wahoze ari umugabo wa Lilian. Imiryango yombi ihamya ko ntacyo yicuza kuba yarafashe uyu mwanzuro.

Lilian w’imyaka 28 y’amavuko yabyaranye na Barasa abana batatu, na ho Miliicent w’imyaka 29 y’amavuko yabbyaranye na Bwire abana babiri. Abagore bumvikanye kugumana abana babo kugeza kugeza bakuze kuko ubu bari munsi y’imyaka 10 y’amavuko. (The Standard/Kenya).

Iyi nkuru iri kuri  YouTube ya NTV Kenya.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com