bwiza.com
Ahabanza » APR FC ibaye iyambere mu Rwanda ikoresheje GPS mu gupima umuvuduko w’abakinnyi-Amafoto
Imikino

APR FC ibaye iyambere mu Rwanda ikoresheje GPS mu gupima umuvuduko w’abakinnyi-Amafoto

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ubu ni imwe mu makipe atangije uburyo bw’ikoranabuhanga rya GPS rifasha umutoza kumenya umuvuduko abakinnyi be barimo bagukoreraho ndetse bikanamufasha kubongerera umuvuduko.

Mu Rwanda, irikoranabuhanga ryazanwe bwambere na Janathan Mckinstry watozaga ikipe  y’igihugu 2016 kuko busanzwe bukoreshwa ku makipe yo kumugabane w’uburayi.

Irikoranabuhanga uburyo rikora umukinnyi bamwambika agasengeri ubundi bakamushyiriramo akuma karibuze gupima umuvuduko akoresha mu kibuga ndetse n’ibirometero akora mu rwego rwo kumenya imbaraga afite ikigero ziriho.

Umutoza wungirije  wa APR Nably Berkaoui yavuze ko ubu buryo buje nk’igisubizo mu kumenya imbaraga abakinnyi be bafite.

Yagize ati”Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzadufasha kugenzura umuvuduko aba kinnyi bakoresha mu myitozo, uburyo bashiturandetse n’uko basoza ku ntambwe ya nyuma iyo basoje urugendo birukankaga. Ibi bikaba byadufasha kureba intera umukinnyi amaze gukoresha, bityo bikazajya bitworohera kumenya niba agifite ingufu cyangwa atangiye kunanirwa.

Abakinnyi benshi ba APR FC bari mu ikpe y’igihugu iri muri Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN2020 mu gihe nabo bazagaruka kazakorana n’abandi imyitozo hifashishijwe ubu buryo.

Habanje igikorwa cyo kubashyiramo utumashini tubapima
Umutoza aba ari kubakurikiranira kuri mudasobwa

Izindi wakunda

Bwiza.com