bwiza.com
Ahabanza » Haribazwa byinshi nyuma y’aho Uganda Airlines itangaje ko igiye kuzajya yerekeza i Kigali
Amakuru Politiki

Haribazwa byinshi nyuma y’aho Uganda Airlines itangaje ko igiye kuzajya yerekeza i Kigali

1138905836

Kompanyi yo gutwara abantu mu kirere ya Uganda, Uganda Airlines itangaza ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 izatangira ingendo zerekeza i Kigali mu Rwanda.

Abakurikiranira hafi ibya dipolomasi y’u Rwanda na Uganda kuva yazamba baribaza niba iki cyemezo cy’iki gihugu cyaba ari ikigaragaza ko umubano w’ibi bihugu waba wongeye kuba nta makemwa.

Jennifer Bamuturaki, Umuvugizi wa Uganda Airlines yabwiye Chimpreports ko iyi kompanyi ifite gahunda yo kwerekeza mu Rwanda gusa  ngo bagakomwa mu nkokora n’umubano mubi wari hagati y’ibi bihugu.

Ati “  Byari byaratewe n’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, ariko ubu byarakemutse. Ku rundi ruhande rwari dusanzwe dufitanye amasezerano na Kigali. Ni yo mpamvu ubona RwandAir ikiza muri Uganda.”

Bamuturaki yavuze ko n’ubwo bimeze gutyo, baracyabinoza neza.

Ati “ Kigali ntitwajyayo mu kwezi gutaha. Tugiye kujya Bujumbura na Kilimandjaro na Mombasa. Kigali na Johanesbourg ni mu Kuboza. Twasabye impapuro zitwemerera gukoresha iyi mihanda, turategereje.”

Kampala itangaza ko igiye gutangiza ingendo zijya I Kigali mu gihe hari gusuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com