bwiza.com
Ahabanza » Komisiyo y’Imisifurire yahagaritse Hakizimana Louis ibyumweru bine
Amakuru Imikino

Komisiyo y’Imisifurire yahagaritse Hakizimana Louis ibyumweru bine

Komisiyo y’Imisifurire mu Rwanda yahagaritse umusifuzi Hakizimana Louis ku bw’imisifurire yaranze umukino wa Rayon Sports na Police FC mu irushanwa ry’Agaciro.

Mu ibaruwa iyi Komisiyo yanditse ifite umutwe ugira uti ‘Kumenyesha umwanzuro wa Komisiyo y’imisifurire’, yavuze yafashe uyu mwanzuro nyuma y’inama yakoze kuri uyu wa 16 Nzeri. isesengura imisifurire yaranze uyu mukino umukino Hakizimana Louis yasifuye.

Uyu mukino wahuje Rayon Sports wabaye ku wa 13 Nzeri kuri Stade Amahoro, amakipe  yombi anganya 0-0. Byabaye ngombwa ko hitabazwa penaliti, Rayon Sports itsinda Police FC 4-3.

” Turakumenyesho ko Kmisiyo y’Imisifurire yafashe icyemezo cyo kuguhagarika gusifuro imikino yo mu gihugu imbere mu gihe kingana n’ibyumweru bine nk’uko biteganywa n’ingingo ya 21 mu mabwiriza agenga imikorere y’abasifuzi.” Komisiyo y’Imisifurire.

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Iraguha David, Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire, imenyeshwa FERWAFA na Komisiyo y’Imisifurire ya FERWAFA.

Izindi wakunda

Bwiza.com