bwiza.com
Ahabanza » Bakame muri 11 babanza mu mukino uhuza Amavubi na Ethiopia
Amakuru Imikino

Bakame muri 11 babanza mu mukino uhuza Amavubi na Ethiopia

Umuzamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame ari ku rutonde rw’abakinnyi babanza mu mukino urahuza ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) na Ethiopia.

Uyu mukino uraba mu rwego rwo gushaka itike y’Irushanwa Nyafurika ry’Abakinira imbere mu gihugu (CHAN). Urabera kuri Mekelle Stadium muri Ethiopia kuri uyu wa 22 Nzeri, 2019 isaa cyenda z’igicamunsi ku masaha yo mu Rwanda.

Uru ni rwo rutonde rw’abakinnyi barabanza umutoza Mashami Vincent yahisemo:

  1. Ndayishimiye Eric(Kapiteni)

2. Ombolenga Fitina

3. Imanishimwe Emmanuel

4. Manzi Thierry

5. Mutsinzi Ange

6. Nshimiyimana Amran

7. Nsabimana Zidane

8. Niyonzima Oliver Sefu

9. Imanishimwe Djabel

10. Iranzi Jean Claude

11. Sugira Erneste

Amavubi yajyanye ikizere muri Ethiopia nyuma yo gutsinda Seychelles ibitego 10-0 mu mikino ibiri, ubwo amakipe yombi yari mu majonjora y’ibanze y’imikino y’Igikombe cy’Isi muri Afurika. Yatsinze kandi Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ibitego 3-2 mu mukino wa gicuri wateguraga uyu uyahuza na Ethiopia.

Izindi wakunda

Bwiza.com