bwiza.com
Ahabanza » #EAGT2019: Abana b’Intayoberana babaye aba mbere bahagarariye u Rwanda bageze ku musozo w’irushanwa
Amakuru Imyidagaduro

#EAGT2019: Abana b’Intayoberana babaye aba mbere bahagarariye u Rwanda bageze ku musozo w’irushanwa

Ku mugoroba w’uyu wa 22 Nzeri muri Kenya haberaga kimwe cya kabiri cy’irushanwa rya East Africa’s Got Talent 2019, itsinda ry’abana baserukiye Itorero Intayoberana, baba Abanyarwanda ba mbere bashoboye gukatisha itike ibageza ku musozo (grand finale) w’irushanwa.

Irushanwa ryatangiye saa moya z’amasaha yo mu Rwanda, abahatana batangiye kwigaragaza kugeza hafi saa mbiri. Abatora bahawe iminota 30, bivuze ko amatora yarangiye saa 20h30. Ibyavuye mu matora byagaragajwe saa tatu zirengaho iminota mike.

Aba bana bari bahatanye na Lizzy, Leyna, itsinda rya Yada Dance, irya Tetemesha ndetse na Esther na Ezekiel, abana b’Abagande bagaragaje ubuhanga mu kuririmba.

Intayoberana bakomereje ku majwi y’ababatoye nk’uko amategeko y’irushanwa abiteganya. Itegeko rivuga ko uwarushije abandi amajwi ahita akomeza, undi agatoranywa n’akanama nkemurampaka.

Intayoberana baserukiye mu mishanana y’amabara yera n’ay’umukara ndetse n’imigara ku mutwe, na ho abakobwa bifashisha utwibo ubwo bayinaga.

Itsinda ryakomereje ku mahitamo y’akanama nkemurampaka ni Esther na Ezekiel, ku majwi ya batatu mu bagize akanama nkemurampaka, irindi rimwe ryagiye kuri Lizzy.

Abanyarwanda ntibahiriwe mu irushanwa rya 6 bahataniraga gukomereza ku musozo w’irushanwa mu itsinda rya mbere, dore ko bafata babiri. Uko irushanwa riteye, bafata itsinda ry’abahatana batandatu, ubundi bakishakamo babiri.

Abanyarwanda; Elisha The Gift n’itsinda ry’abakaraza rya Himbaza Drummers bombi bari bahagarariye u Rwanda ntibashoboye gukomeza mu itsinda rya mbere.

Ibihembo biteganyirijwe umuntu cyangwa se itsinda rizatwara iri rushanwa ni amadolari 50,000, tuyavunje mu mafaranga y’u Rwanda, asaga miliyoni 46. Irushanwa rizarangira tariki ya 6 Ukwakira 2019.

Abanyarwanda bakomeje kwishimira uburyo aba bana bari guhagararira igihugu
Ni uku bigaragaje ku nshuro ya mbere

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Kay 24/09/2019 5:06 am at 5:06 am

Nta tsinda na rimwe rihagarariye igihugu icyo aricyo cyose ni kugiti cyabo bishakira imibereho ntawe igibugu cyatumye ntimu kajishe abantu kandi mubyukuri muba muzi ukuri abgize east Africa got talent babisobanuye kenshi ko ntawaje guhagararira leta iyo ariyo yose

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com