bwiza.com
Ahabanza » Hizihijwe Yubile y’imyaka 100 Paruwasi Gaturika ya Rwamagana imaze ishinzwe- AMAFOTO
Amakuru Iyobokamana

Hizihijwe Yubile y’imyaka 100 Paruwasi Gaturika ya Rwamagana imaze ishinzwe- AMAFOTO

Mu gihe hizihizwa yubike y’imyaka 100 Paruwasi gatulika ya Rwamagana imaze ishinzwe, abaturage barashima ibikorwamezo yabagejejeho.

Bavuga ko ibikorwa remezo bihindura imibereho n’iterambere, ibyo bikorwaremezo bikaba birimo ibigo by’amashuri 8 kuva ku rwego rw’amashuri y’incuke kugera ku ishuri rya Kaminuza ritanga amasomo y’ubuforomo n’ububyaza ndetse n’ibikorwa by’ubuvuzi.

Bavuga ko byahinduye imibereho yabo  ndetse kiliziya  ishimangira  umubano hagati y’abashakanye.

Uyu ati “Navukiye kuri Muhazi- Gati ngeze mu mwaka wa Gatatu nza kwiga hano i Rwamagana mva i Gati, none abana bariga haruguru y’urugo n’ibiburamwaka umwana aravuga akaza kwiga hano kuri Paruwasi”.

Undi ati “Yaba amashuri abanza, ayisumbuye, ibigo by’abihaye Imana n’indi myuga iyi Paruwasi ya Rwamagana yabashije kwigisha”.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana,  Jean Marie Theophile Ingabire, avuga ko mu myaka 100 ya yubile  iyi paruwasi imaze iragijwe Bikiramariya Umwamikazi w’imitsindo hari byinshi bagezeho bihindura imibereho y’abaturage.

Ati “Muri rusange uburezi n’ubuvuzi n’imibereho myiza y’abaturage Kiliziya yabigizemo uruhare, haba kujijuka mu bwenge, ku mutima ndetse no ku mubiri”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Fred Mufulukye, avuga ko bazakomeza ubufatanye na Kiliziya Gatolika kuko ibikorwa byabo bigira uruhare mu iterambere ry’intara y’iburasirazuba.

Ati “Leta y’u Rwanda ishyigikiye ko Kiliziya ikomeza kuba umufatanyabikorwa mu kubaka u Rwanda, no mu gusigasira umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge kwiyubaka kwacu gushingiyeho.

Guverineri Mufulukye Fred w’Intara y’Iburasirazuba

Arakomeza, ati “Bakirisitu ba Kiliziya ya Rwamagana, ijambo twagejejweho riratwigisha kwitangira abafite ibibazo ari yo mpamvu mbasaba ngo dufatanye gufasha abaturage tugifite bafite ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo (Amacumbi ashaje, Abadafite ubwiherero,imirire mibi,….).

Arikiyepesikopi wa Kigali akaba n’umushumba wa Dioseze ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda asaba abaturage kunoza imibanire mu miryango,bakirinda imyemerere ibayobya kandi bagaharanira ikibateza imbere mu miryango aho guhora mu makimbirane.

Iyi paruwasi yashinzwe 1919 kuri ubu  imaze kwibaruka paruwasi 5, ikaba yo ubwayo ifite abakirisitu 15000.Ku nkunga bahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame biyujurije Kiliziya ya Miliyoni zisaga 72.

Izindi wakunda

Bwiza.com