bwiza.com
Ahabanza » Kaminuza ya CHUR yateye utwasi ibivugwa ko abarimu banze kwigisha
Amakuru

Kaminuza ya CHUR yateye utwasi ibivugwa ko abarimu banze kwigisha

Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) yamaganye amakuru avuga ko abarimu muri iyi kaminuza banze kwigisha ku bwo kudahembwa.

Mu minsi mike ishize ni bwo aya makuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse no muri bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.

Bwiza.com yashatse kumenya amakuru y’impamo kuri iki kibazo, maze inyarukira aho iyi Kaminuza ikorera muri St Paul mu Mujyi wa Kigali.

Umuhuzabikorwa wa Kampisi za Kaminuza ya CHUR, Dr Mathias Twahirwa yahakanye aya amakuru yemeza ko iki kibazo, avuga ko ayo ari amakabyankuru.

Ati ” Ikigaragara ayo ni amakabyankuru, ibibazo bihari byose birazwi. Nta kibazo nk’icyo kiri muri Kaminuza ya CHUR. Nta kibazo gihari, abarimu nabo babitangira ubuhamya. Nta  kidasanzwe kiri muri CHUR. Abarimu barahari kuva mu cyumweru gishize. Kuva twatangira uyu mwaka w’amasomo, nta munyeshuri urabura umwarimu.”

Mu kumenya niba ibitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza ari byo, Bwiza.com yegereye umwe mu barimu bigisha muri iyi kaminuza. Felix Nshimyumuremyi wigisha mu Ishami ry’Itangazamakuru no mu yandi mashami, yavuze ko nta mwarimu w’iyi kaminuza wigeze yanga kwitabira akazi, abitewe no kudahembwa.

Yagize ati “ Njye ibyo nzi neza ni uko kuvuga ko abarimu tutari kwigisha ni ikinyoma cyambaye ubusa, ni ikinyoma. Uyu munsi ndi hano naje kwigisha nk’uko bisanzwe. Ikibazo cy’imishahara cyabayeho ariko ntitwigeze tureka akazi, kuri ubu bari kugikemura kugira ngo buri wese (abarimu) ahemberwe ku gihe.”

Yakomeje agira ati “ Bagenzi banjye bamwe ntibari hano kubera ko igihe bigishiriza ntikiragera, ariko ngira ngo urabona ko no mu yandi mashuri harimo abarimu.”

Uyu mwarimu yemeza ko bagenzi be bahari biteguye kwigisha kandi ko kugeza ubu amasomo ari kugenda nk’uko bisanzwe. Avuga ko amakuru avuga ko kaminuza igiye gufunga imiryango atari impamo.

Mwarimu Felix Nshimyumuremyi ubwo yari mu ishuri yigisha.

Ku ruhande rw’abanyeshuri, bavuga ko iby’aya makuru atari yo cyane ko bari kwiga nk’uko bisanzwe, abarimu bahari nk’uko biteganyijwe kuri gahunda bahabwa na Kaminuza ya CHUR.

Mwarimu Felix Nshimyumuremyi mu masomo

Umwe muri bo akaba n’umuyobozi w’abanyeshuri uhagarariye abandi, Musema Ally Radjab wiga mu mwaka wa kabiri mu Ishami ry’Ubushabitsi (Business), yavuze ko ari kwiga bisanzwe, ko atigeze abura umwarimu kuva amasomo yatangira.

Ati “  Njye nk’umunyeshuri nta kibazo mfite mu masomo yanjye. Abarimu barahari, ubu turi kwiga nk’uko gahunda iteguwe,kuva kuwa mbere kugeza kuwa Gatanu. Ntekereza ko niba twe twiga ku manywa dufite abarimu, ni nako bimeze ku biga nimugoroba na wikendi.”

Yakomeje agira ati “ Uyu mwaka twawutangiye neza, nta kibazo gihari. Nakangurira abandi bifuza kwiga muri iyi kaminuza kwiyandikisha nta kibazo.”

Musema Ally avuga ko nta kibazo cy’ibura ry’abarimu kiri muri Kaminuza ya CHUR

Mugenzi we wiga mu mwaka wa Gatatu mu Ishami ry’Itangazamakuru, Alphonse Gatera, yavuze ko abavuga ko abanyeshuri b’iyi kaminuza batiga bitewe no kubura abarimu bafite ahandi bakura amakuru.

Ati “ Turiga neza, ubu ni bwo nsohotse mu ishuri (yerekana umukoro yahawe). Abavuga ko tutiga sinzi aho bakura ayo makuru. Abarimu turabafite, serivisi duhabwa ni nziza nta kibazo. Ibyo gufunga iyi kaminuza ntabyo nzi.”

Gatera Alphonse avuga ko amasomo akomeje nk’uko bisanzwe

Bwiza.com kandi yegereye umunyeshuri wiga mu wa mbere mu Ishami ry’Itumanaho, Dalda Shirimpumu yavuze ko yumvise amakuru ko abarimu badahari kandi ko ngo na kaminuza igiye gufunga imiryango, ariko avuga yasanze bitandukanye n’ibyo yibwiraga.

Ati “ Nanjye ayo makuru narayumvise, ntangira kwibaza uko ngiye kwiga muri kaminuza nta zabona umwarimu ndetse igiye gufunga ariko nasanze bitandukanye. Kuri ubu turiga neza nk’abandi bose. Turiga neza bishimishije.”

Dalda avuga ko yasanze ibyatangajwe kuri Kaminuza yya CHUR byari ibihuha bitewe n’ukuri yiboneye

Yemeza ako akurikije uko biga yakangurira n’abandi kwiyandikisha muri iyi Kaminuza ya CHUR.

Kaminuza ya CHUR yatangiye gutanga amasomo mu 2016 mu Karere ka Karongi ifite abanyeshuri 100. Kuri ubu ifite abanyeshuri basaga 2,000 biga mu mashami anyuranye.

Muri aya mashami  harimo iry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga , Ubuhinzi n’iterambere ry’Icyaro, Ubucuruzi n’Ishoramari, Uburezi, Indimi  n’Ubumenyamuntu.

Ubuyobozi butangaza ko bwishimiye itangira ry’amasomo y’umwaka w’amashuri wa 2019/2020 watangiye kare. Kuri ubu iyi kaminuza nk’uko ubuyobozi bubitangaza, irishimira kuba iri muri eshanu za mbere zatsindiye Excellent Award, mu marushanwa yari ihagarariwemo na Dr Adrie Mukashema, umwarimu muri iyi Kaminuza akba n’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Amasomo. Umushinga we ukaba warahwembwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50.

Amafoto: Bwiza.com

 

 

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

NTARWABIRA Vedaste 23/09/2019 2:12 pm at 2:12 pm

ikigaragara ibyavuzwe byose yaruguharabika kaminuza kuko kuva amasomo yatangira kugeza nubungubu abanyeshuri b turiga na abarimu baraza kwigisha nubu tuvugana narindi mwishuri ntakibazo dufite nashishikariza nabandi bashaka kwiyandikishya muri CHUR ko baza kwiyandikisha vuba amasomo atarabacika.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com