bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Umukozi w’Umurenge yandikiye Perezida Kagame yishinganisha
Amakuru Politiki

Rusizi: Umukozi w’Umurenge yandikiye Perezida Kagame yishinganisha

Bizimana Dieudonné Veterineri w’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi, avuga ko nyuma yo kubona akarengane kenshi kagenda gakorerwa abakozi n’abaturage b’uyu murenge n’akarere muri rusange ubuyobozi burebera ntibugire icyo bubikoraho, yahisemo kwitabaza umukuru w’igihugu.

Avuga ko agira icyo avuga ku byo abona agahindurwa umurwayi wo mu mutwe n’ubuyobozi bwe cyangwa ko ashaka gucamo ibice abakozi, akabona bishobora kumugiraho ingaruka mbi ku mutekano we n’uw’umuryango we akurikije n’amabaruwa avuga ko ari ay’iterabwoba yagiye yandikirwa n’abamukuriye muri uyu murenge, yakwiyambaza urwego rw’akarere na bwo ngo agaterwa ubwoba.

Nk’uko byagiye bigaragara ku mabaruwa y’uyu mukozi yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga Bwiza.com ifitiye amakopi, uyu Bizimana Dieudonné avuga ko yahisemo kwandikira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame  yishinganisha we n’umuryango we.

Avuga ko yishinganishije ashingiye ku ibaruwa yandikiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyakarenzo, Niyibizi Vincent imuvugaho imikorere mibi mu kazi no kugira ibyo yandika ku mbuga nkoranyambaga bidashimisha uyu muyobozi, akabimwandikira azi neza ko arwaye.

Aganira na Bwiza.com aho yamusanze mu bitaro by’ivuriro Sainte Elizabeth riri mu mujyi wa Rusizi, uyu Bizimana Dieudonné uvuga ko afite imyaka 32 y’amavuko, umugore n’abana 5, akavuga ko amaze imyaka 10 mu kazi ka Leta harimo n’imyaka 4 amaze ari Veterineri w’uyu murenge.

Yavuze ko n’ubwo hari benshi babonye iyi baruwa bagatangira kumuhamagara bamubaza niba nta kibazo cyo mu mutwe afite, yemeza ko yabikoze yarabitekereje neza kandi yizeye igisubizo.

Ati ’’Hari byinshi maze iminsi myinshi mbona by’akarengane gakorerwa abakozi n’abaturage muri uyu murenge no ku rwego rw’akarere muri rusange kandi niteguye gushyira hanze bibaye ngombwa ,kuba hari ibyo ntihanganira sintinye kubigaragaza nkabona ari yo mpamvu nandikirwa amabaruwa adafite impamvu nk’aho Gitifu w’agateganyo w’umurenge nkoramo wa Nyakarenzo, Niyibizi Vincent yanyandikiye ibaruwa ambwira ngo hari inka 3 za Girinka zagurishijwe rwihishwa sinazikurikirana kandi azi neza ko ari we wanyoherezaga kuzikurikirana n’ibimenyetso mbifite.

Akananyihanangiriza ngo hari ibyo nandika ku mbuga nkoranyambaga bitamushimisha byo gucamo abakozi ibice, ibi hamwe n’ibindi byose navuga bibaye ngombwa  nkabona ari byo nzira bishobora kugira n’ingaruka mbi ku mutekano w’umuryango wanjye.’’

Avuga ko intandaro ari inama uyu muyobozi yakoresheje abakozi ngo biga uburyo baherekeza uwari Gitifu wabo  Hategekimana Claver wimuriwe mu wundi murenge, ntibabivugeho rumwe, bamwe bavuga ko hari ayo buri mukozi yatanga abandi bavuga ko ntayo bahita babona.

Ngo hashyirwaho komite yo kubyiga, uyu muyobozi ngo ahita ategeka ko buri wese atanga amafaranga ku ngufu, Bizimana abyanze,ngo ni bwo undi ahise amushishimurira aya mabaruwa yose, bayamwoherereza  kuri watsap bazi ko arembye yagiye kwivuza.

Bwiza.com imubajije impamvu yahise yandikira perezida wa Repubulika atabanje mu nzego zimwegereye nk’urw’akarere, ati’’ aba bakaturenganuye ni bo barushaho kuturenganya kuko niba umuyobozi wanjye naramwandikiye musaba uruhushya ngo nivuze akambwira ngo ninjyane izo ndwara zanjye hirya, nagisha inama umuyobozi w’akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu,na Meya nkamwandikira ntagire icyo abikoraho kandi mbona nshobora kwirukanwa cyangwa guhimbirwa ibindi byaha n’umuryango wanjye ukahagirira ibibazo, wumva wowe nari gukora iki kindi?

Avuga ko yizeye ko uwo yandikiye ibaruwa ye yamugezeho kandi ko azahabwa igisubizo cyiza n’akarengane ngo gakorerwa muri aka karere katagaragazwa kakamenyekana, akumva  ibyo yakoze atari ibidasanzwe ahubwo ari uburenganzira bwe nk’umunyarwanda ugaragariza umukuru w’igihugu yitoreye ibyo akorerwa abona atishimiye.

Gitifu w’agateganyo w’uyu murenge, Niyibizi Vincent,yabwiye Bwiza.com ko nta kindi apfa n’uyu mukozi, ko nta n’iterabwoba amushyiraho, ko ibyo yamwiyamye byanditse kandi imyitwarire ye mibi abandi bakozi n’ubuyobozi bumukuriye bose bayizi yanihanangirijwe igihe kirekire ntiyumve.

Ibyo kwishinganisha kuriya yakoze ngo ni ukuyobya uburari ngo akomeze yice akazi atavugwaho, kandi ko na bo biteguye kugaragaza imikorere ye mibi yose.

Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem,we yabwiye Bwiza.com ko kopi y’iyi baruwa uyu mukozi  yandikiye umukuru w’igihugu atarayibona ngo amenye ibikubiyemo ariko ko niba yarayanditse koko hari ibiteye kwibazwa.

Ati’’Nk’umukozi mu karere azi uko ikemurwa ry’ibibazo byabo rigenda. Niba yarenganijwe ko mpari nk’umuyobozi w’akarere, hakaba n’izindi nzego kugera kuri Guverineri ku ntara na Minisiteri ibishinzwe, kuki asimbuka izi nzego zose akandikira umukuru w’igihugu? Nimbona iyo kopi turabisuzuma neza n’ababishinzwe, ubwo tuzamenya ibizakurikiraho.’’

Avuga ko nta kibazo cye n’ubuyobozi yigeze agezwaho byose akaba ari ubwa mbere abyumvise,agasaba abaturage n’abakozi bose mu karere ko ugize ikibazo agomba kwegera inzego z’ubuyobozi zimwegereye aho kwihererana ibibazo no kumva ko umukuru w’igihugu ari we wabimukemurira byanze bikunze kandi hari n’izindi nzego yashyizeho ngo zibikemure.

Ibaruwa yandikiye umukuru w’igihugu
Ibaruwa yandikiwe n’umuyobozi w’umurenge

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Murenzi Jean Chrisostom 22/09/2019 7:53 pm at 7:53 pm

Bwira uwo muhehesi ko niyongera uzabibwira mukuru wawe n’ababyeyi. Kdi ubikore urakaye cyane. Ikindi najya aguhamagara ujye umwihorera azagera aho akwihorere. Ntabwo azakwirukana kuko yatinya ko uzagaragaza impamvu agaseba muri famille. Ni wiwe ugomba kwiha agaciro

Subiza
Habiyambere Jean de Dieu 22/09/2019 10:51 pm at 10:51 pm

Ariko kuki burigihe iyo ba mayors bumvise ikibazo cyageze kwa Muzehe bose bavuga ngo ntibaribakizi, ngo ubwo bagiye kugikurikirana bagikemure? Munzego zo hasi akarengane karahaba cyane, ndetse bamwe iyo Muzehe yasuye abaturage bababadagadwa bagakora ibishoboka byose ibibazo birengagije benebyo ntibabone buryo bwo kubibaza. Ukobiri kose uriya veterineri si injiji itazi uburyo ikibazo gikemurwa nuburyo inzego zikurikirana, ahubwo buriya yararindagijwe bikomeye, ntabwo yapfa gufata icyemezo cyo kwandikira Muzehe. Ikindi kandi , harubwo yanayarabonye ashobora guhutazwa, kubera ko twe abaturage tumaze kubona ko Muzehe ariwe utwitayeho cyane kandi akabariwe udukemurira ibibazo neza ntampamvu atagombaga kumugezaho ikibazo yabonaga kimubangamiye kinashobora kumugiraho ingaruka mbi we n’umuryango we. Ahubwo nabandibayobozi barenganya kandi bakirengagiza ibibazo by’abaturage bitegure. Umuyobozi utwumva akanatukemurira ibibazo turamuzi ntakizatubuza kumutakira. Aho mujyamwibuka ijambo yatubwiye? Adukingiye imijugujugu. Nkicykibazo cy’inka za Girinka avuze, inzego zibishinzwe zitungiwe agatoki, zimwegereye zamenya byinshi.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com