bwiza.com
Ahabanza » Tanzania: Yapfuye ubwo yajyaga guterera ivi mu nyanja
Amakuru Urukundo

Tanzania: Yapfuye ubwo yajyaga guterera ivi mu nyanja

Umunyamerika wari mu kiruhuko n’umukunzi muri Tanzania yapfuye ubwo yageragezaga kumusabira mu mazi ko bazabana ubuzima bwose.

Nyakwigendera Steven Weber n’umukunzi we, Kenesha Antoine bari barafashe icumbi kuri Manta Resort iri ku kirwa cya Pemba kiri mu Nyanja y’Ubuhinde.

Ku wa kane tariki ya 19 Nzeri ni bwo Weber yoze ngo ajyanire Antoine ubutumwa yari amufitiye ku gapapuro bwagiraga buti: ” Ntabwo nabona umwuka wo kukubwira buri kimwe ngukundira (kuko ni byinshi), ariko buri kimwe nkigukundira cyane buri munsi. Ese waba umugore wange, tugashyingiranwa?”

N’ubwo Weber atakiriho, Antoine yamusubije ko bazashyingiranwa.

” Ntabwo wabonetse ngo ungezeho ako kari ku ndiba y’umutima, ntabwo wumvishe igisubizo cyange. ‘Yego’ inshuro miliyoni, nemeye kuzashyigiranwa nawe.”

Ni agahinda kuri Antoine wavuze ko hari hageze ngo batangirane ubuzima bw’ibyishimo ariko urupfu rubyivangamo.

Ubuyobozi bwa Manta Resort na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwihanganishije imiryango y’abagizweho ingaruka n’urupfu rwa Weber, harimo n’umukunzi we Antoine nk’uko The Citizen TV yabitangaje.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com