bwiza.com
Ahabanza » Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafatiye Gacinya na Gakwaya imyanzuro ikakaye
Amakuru Imikino

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafatiye Gacinya na Gakwaya imyanzuro ikakaye

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Munyakazi Sadate bwamaze gufatira igihano abari abayobozi bayo barimo Gacinya Chance Denis na Gakwaya Olivier cyo kwamburwa uburenganzira bari bafite bwo kwinjira ku mikino yayo batishyuye.

Gacinya Chance Dennis wayibereye perezida 2015 kugera 2017, n’uwari umunyamabanga we Gakwaya Olivier,barashinjwa kugira uruhare runini mu kuzana igitekerezo cyo gushinga ikipe ya Rayon Sports Basketball Club batabanje kubaza ubuyobozi buriho,ikintu cyafashwe nabi na komite ya Sadate.

Nkuko byagaragaye muri Kigali Arena mu mukino wahuzaga Patriots na REG BBC mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2019,bamwe mu bahoze ari abayobozi ba Rayon Sports na bamwe mu bafana bazwi bagaragaye bambaye imyenda yanditseho ngo “Rayon Sports BBC. We are coming soon” bisobanura ngo ‘Rayon Sports Basketball Club turaje vuba’’, ndetse bafite n’ibyapa byanditseho aya magambo,ibintu bitashimishije komite ya Rayon Sports iyobowe na Munyakazi Sadate.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Funclub.rw, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru,perezida Munyakazi Sadate yandikiye uyoboye akanama gashinzwe kwinjiza abantu ku mikino ya Rayon Sports Kamayirese Jean D’Amour ,amubwira amazina y’abantu 4 bambuwe uburenganzira bwo kwinjira ku mikino ya Rayon Sports batishyuye.

Ubwo butumwa bugira buti: ‘‘Nshingiye ku myitwarire ya bamwe mu bari abayobozi ba Rayon Sports bagamije gucamo ikipe ibice, mbandikiye mbamenyesha ko abantu bakurikira batakemerewe kwinjira mu mikino ya Rayon Sports batishyuye nk’uburenganzira buhabwa abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports. Abo ni; Mushimire Jean Claude, Gacinya Dennis, Gakwaya Olivier na Muhirwa Prosper.’’

Mu bambuwe ubu burenganzira harimo na bamwe mu basanzwe muri komite ya Rayon Sports y’ubu nka Muhirwa Prosper usanzwe ari visi perezida na Muhumure Jean Claude ushinzwe gutegura imishinga.

Perezida Sadate ku munsi w’ejo yemeje ko aba bagabo nibakomeza uyu mugambi wo gushinga iyi kipe,hashobora kwitabazwa inzego z’ubugenzacyaha bw’u Rwanda kuko we afata iki gikorwa nko gucuruza ibirango bya Rayon Sports nta burenganzira itanze.

Sadate yagize ati: ‘‘Nabo twabibabwiye ko ibyo bari gukora ari amakosa kuko nubwo cyaba igitekerezo cyiza kiba kigomba gushyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bwayo. Si abantu bo ku ruhande bafata imyanzuro.

Kandi twababwiye ko nibakomeza tuzitabaza RIB (urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha) ngo ruhagarike ibi bikorwa byo gukoresha ibirango bya Rayon Sports mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.’’

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Ndacyayisenga Vedaste 22/09/2019 8:19 pm at 8:19 pm

Rwose aba bagabo nibyo turabubaha nk’abantu bayoboye Rayon Sport ariko niba koko ibyo bakora batarabivuganye n’ubuyobozi bukuru bw’ikipe, uyu ni umuco mubi utaranga abantu b’abagabo!
Kwigumura ushaka gusenya ikipe y’abantu ushingiye gusa kuri ego yawe ntawabyihanganira.
N’ikipe ya Football ntituzi niba izarangiza championnat itagize ibibazo, ngo uravangamo ibya basket?!!!!

Subiza
Eric 23/09/2019 12:00 am at 12:00 am

Perezida wa Rayon Sports natuze kuko ibyo mbona bariya bagabo bashinjwa ntacyo byahungabanyaho ikipe yabo dore ko ari ikipe bitangiye nubu bakitangira muburyo bumwe cyangwa ubundi. Cyiriya si icyemezo cyo gushinga ikipe ahubwo ni icyifuzo mwashyigikira cg mukacyanga mutiriwe mwishyira kukarubanda mu itangazamakuru no munzego za leta. Bwana president wa rayon genda gake unagabanye ibikabyo ahubwo ufatanye nabagenzi bawe kureba icyatuma reyon ikomera ikabaterimbere munyungu z’abanyamuryango bose.

Subiza
Dixon 23/09/2019 9:33 am at 9:33 am

Rwose njyewe uyu mugabo ngo ni Sadate imiyoborere te yaranyobeye kugeza naho afatira imyanzuro vice président umwungirije koko ubwo se arashaka kugaragazako Rayon sport ariye yayiranguye cyangwa ashaka kwerekanako arumuntu urenze udakorwaho? Président rwose itonde Ayo mashagaga yawe ntaho yakugeza na equipe uyoboye. Ikindi wige guca bugufi kuko kuva watorerwa kuyobora equipe ukunze kugaragarwaho ubwiyemezi bukabije.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com