bwiza.com
Ahabanza » Umugabo wa mukuru wanjye yambonye nambaye ubusa, none irari ry’igitsina rimumereye nabi- Nkore iki?
Amakuru Urukundo

Umugabo wa mukuru wanjye yambonye nambaye ubusa, none irari ry’igitsina rimumereye nabi- Nkore iki?

Imyaka yari ishize ari itatu mba  kwa mukuru wanjye mu mujyi wa Kigali, ndi umunyeshuri hari ibyo bamfasha birimo no kubona aho mba mu rugo rwabo.

Umugabo we namufataga nk’umuntu utajya ajya mu bintu by’ubusambanyi rwose mbona ari n’umuntu wo kwizerwa ariko naje gutungurwa.

Bitunguranye yamboneye ubwambure none ubu isaha ku isaha arimo kuntesha umutwe kugera n’aho ansanga mu cyumba ndaramo.

Ubwo umugabo yari yagiye muri siporo mu gitondo cyo ku Cyumweru, nari ndi kumwe na mukuru wanjye mu cyumba cyabo, navuye muri douche biba ngombwa ko nisigira amavuta muri icyo cyumba cyabo.

Ubwo grande soeur yari akiri muri douche njye nari ndimo kwisiga amavuga, ndi muri icyo cyumba babaramo n’umugabo we. Yavuye muri siporo asunika urugi nzi ko ari soeur nk’ubitwa n’inkuba nsanze ari umugabo we.

Ntacyo nikangaga kuko mukuru wanjye we ni ibisanzwe, ntacyo namuhisha cyangwa anyishije, twarakuranye, turarana, ntacyo atanziho, nanjye ntacyo ntamuziho, umugabo we yarambonye wese, haba imbere, yewe n’inyuma ubwo nahindukiraga mfata isume.

Gusa ako kanya yabuze icyo akora, asubira muri salo ariko nta cyo atabonye pe! nirinze kubibwira mukuru wanjye kandi n’umugabo nta kintu yamubwiye, mbese ntabwo mukuru wanjye yigeze amenya ibibaye.

Kuva uwo munsi uyu mugabo akomeje kumbwira amagambo y’uburaya, mbese yahise antinyuka kandi ubundi nta bintu birebana n’imibonano mpuzabitsina yajyaga anganiriza.

Bisigaye bigera ku kagoroba akampamagara ambaza aho ndi, asigaye ashaka kunsohokana asize umugore we mu rugo, asigaye ansanga mu cyumba ndaramo akandyama iruhande nk’iyo abonye umugore we adahari.

Mbese ndabona ari umukino utoroshye urimo gukinirwa mu nzu imwe, gusa natinye kugira icyo mbwira grande soeur kuko nkeka ko yabigiraho ikibazo akaba yanyirukana kandi naburaga igihe gito ngo nirangirize ishuri.

Mungire inama, ese mukuru wanjye nemere mubwize ukuri, burya umugabo ugeze aho ashaka kugukabakaba agusanze wicaye no muri salo biba byageze kure, arimo gucunga ku jisho umugore we akaba angezeho ariko nkamunanira.

Namubwije ukuri ko ntahemukira mukuru wanjye, kuko kumusenyera nanjye byangiraho ingaruka no mu muryango, inama zanyi n’ingirakamaro.

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Tollo 22/09/2019 6:16 pm at 6:16 pm

Imuka kuko azonagufata kunguvu kuko ukiti ninkumi yabonye ubwambure bwiza bunogeye ijisho buriya atashukwa agahakwa kumeneka iyo yiyvitiye igitsina cawe icamwene wanyu caciye ovata

Subiza
dada 23/09/2019 5:08 am at 5:08 am

komeza wicunge neza ubanze wirangilize amashuli yawe mucungane mpaka uyarangije uhave ujye kwikodeshereza ujye ukingira imbere nujya kuryama kandi ujye umuhoza ho ijisho ntimukabonane cyane ubundi wishyire mumutuzo

Subiza
Jo 23/09/2019 10:40 am at 10:40 am

Mwaramutseho!

Ngo bitunguranye yakuboneye ubwambure? ariko mwagiye mureka, ubwo bitunguranye yabubonye ate ko atagusanze mu cyumba ubamo, ahubwo niwowe nkozi yibibi wihaye kwandarika (…) imbere ye, reka ngire inama mugabo wamukuru wawe, arijye wanyiyandaritse imbere gutyo, ntacyo navugana nawe, nabwira madam ariwe mugore wanjye akakumpera 24h yo kuba umviriye murugo. ubyivugiye neza ko mu myaka itatu waruhamaze wamubonagamo ubunyanga mugayo n’ubupfura, igitondo kimwe bitunguranye so what!
Baskiki bacu, mujye mwiyubaha. murakoze.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com