bwiza.com
Ahabanza » Lionel Messi yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA
Amakuru Imikino

Lionel Messi yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA

Umukinnyi w’Umunya-Argentine na FC Barcelona, Lionel Messi atwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ku Isi, yahataniraga na Cristiano Ronaldo ndetse na Virgil Van Dijk.

Kuri uyu wa 23 Nzeri hari gahunda yo gutanga ibihembo bitandukanye ku bakinnyi bitwaye neza ku Isi, baba abagore ndetse n’abagabo. Ni ibihembo byatangiwe mu mugi wa Milan mu Butaliyani.

Hahembwe umukinnyi mwiza w’umugabo muri rusange, hahembwa uw’umugore, umuzamu mwiza mu bagabo, mu bagore, umutoza mwiza mu bagabo no mu bagore, igihembo ku watsinze igitego cyiza( Puskas Award), umufana w’umwaka.

  • Umukobwa cyangwa se umugore watwaye igihembo cy’umwaka ni Megan Rapinoe.
  • Jill Ellis ni we mutoza w’umwaka mu bagore.
  • Alisson Becker ni umuzamu w’umwaka.
  • Jurgen Klopp wa Liverpool ni we mutoza w’umwaka.
  • Igitego cyahawe igihembo ni icya Daniel Zsori.

Mu mwaka ushize, iki gihembo cyatwawe na Luka Modric, Umunya-Croatia ukinira Real Madrid muri Espagne, nyuma yo gufasha Real Madrid gutwara igikombe cya UEFA Champions League, igikombe cy’Isi cy’amakipe (ckubs), ndetse akanafasha Croatia kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe k’Isi 2018.

Igitumye Lionel Messi atwara iki gihembo ni ukuba yarabaye rutahizamu mwiza ku mugabane w’i Burayi, agafasha FC Barcelona gutwara igikombe cya shampiyona ya Espagne (La Liga) ndetse akanafasha Argentine kwegukana umwanya wa gatatu mu irushanwa rihuza ibihugu ku mugabane w’Amerika y’amajyepfo kizwi nka Copa America.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com