bwiza.com
Ahabanza » Nararenganye, ngeze aho nifuza imibonano mpuzabitsina kandi nitwa ko mfite umugabo- Nkore iki?
Amakuru Urukundo

Nararenganye, ngeze aho nifuza imibonano mpuzabitsina kandi nitwa ko mfite umugabo- Nkore iki?

Ndabaramukije, ndi umugore umaze imyaka itatu wubatse urugo ariko rwose navuga ko umugabo ntamubona bitewe n’akazi akora.

Ntuye mu karere ka Rulindo, umugabo wanjye akora akazi katajya kamukundira kuba mu rugo, ashobora gusaba uruhushya akaba yamara ibyumweru bitatu mu rugo, akagenda akazagaruka hashize amezi ane, ni urugero.

Ubu noneho yagiye mu kwezi kwa kabiri, ari hanze y’igihugu azagaruka mu kwezi kwa 12 cyangwa muri Mutarama 2020, umwaka ugiye kwihirika pe.

Dushakana numvaga nta kibazo, ariko ngera mu buriri nkumva ntekereje byinshi, nkamushaka ntari bumubone.

Abandi bagore mbona bari kumwe n’abagabo babo nko ku cyumweru bagiye gusenga nareba iyo shusho nkabona inteye kwibaza nti njyewe bizabaho ryari, nkumva ndabikunze.

Mbese ngera mu buririr nkabura icyo nkora, umwana yasize ataramenya gukambakamba ubu aragenda, ntiyimenyereza kuvuga papa, reka da, yamuvuga ate iryo jambo ntawe aryumvana aho.

Mbese biragoye, noneho hakwiyongeraho abagabo n’abasore baba bashaka kumfatirana bitewe n’uko baba bazi ko maze igihe kirekire ntabona umugabo, bikambana ihurizo. Ni ibigeragezo gusa.

Abagabo ntibatinya kumpamagara nijoro bansaba kuza kundaza, abandi bakampa gahunda zo gusohoka, mbese ibi nabyo bintera kwibaza cyane ku mugabo wanjye, yego aba ari mu kazi ahemberwa, ariko na none ni ikibazo ku muryango.

Nashatse nkiri muto, abasore bageragezaga kuntereta nkiri inkumi abo ntabwo bigeze babihagarika naho nshakiye, abanduta ni uko, abubatse ingo zabo cyane cyane bo barakamejeje, ni ibigeragezo gusa.

Nkeneye inama zanyu, akazi akora nubwo nirinze kukavuga, kukavamo ntabwo ari ibintu byamushobokera mu buryo bworoshye. Navuga ko narenganye, mfite umubiri kandi na we sinzi uko aba yifashe n’ubwo bivugwa ko nta mugabo udaca inyuma umugore we, wasanga we aba atuje.

Izindi wakunda

14 Ibitekerezo

hesron 23/09/2019 10:48 am at 10:48 am

Uwo ni umusilikare kandi abagore babasilikare kuva isi iremwa kugeza imperuka barasambana (kuryamana nababdi bagabo batari abo bashakanye)….kubera iyo mpamvu rero, uzagera aho usambane utabigambiriye ndetse yenda nuwo muzasambana atari abizi……ikibazo ashobora kuzaba ari umukozi cyangwa karani ngufu, bishop se…..jyu ugendana condom utazasama inda y’umuntu nkuwo. Niko isi iremye si wowe uzabihindura. Umusilikare ata byose kugirango akorere igihugu.

Subiza
Alpha 23/09/2019 12:15 pm at 12:15 pm

Nyandikira kur iyi numero nkugire inama muburyo bwibanga

Subiza
Alpha 23/09/2019 12:17 pm at 12:17 pm

Nyandikira hano nkugire uburyo inama muburyo bwihariye : 0788630193

Subiza
VEDASTE 23/09/2019 12:19 pm at 12:19 pm

Komera ku ibanga usenge cyane uzanesha kuko umugabo wawe yagiye guhaha .Ndahamya ntashidikanyako Imana izabigufshamo kandi natwe inkunga y’amasenegesho turayikwemereye.
Imana ibkube hafi

Subiza
Mparambo 23/09/2019 7:02 pm at 7:02 pm

Madame, ntibagushuke. Inama imwe yakubaka wowe ubwawe, ikakubakira nurugo, ni uko wakwifata. Uzirinde abagushuka ngo ube wagwa mu mutego wo gusambana na bo. Nubikra rimwe, uzabikora na 2,3 , 4… Ibyiza wabihungira kure cyane.
Uzajye my Mana gusa ni ho hari ubuhungiro n’umuti w’ibgeragezo bikomeye nk’ibyo urimo. Yesu wenyine niwiwemeza kumwimika iwawe, ukamukorera itamuryarya, azakurinda ibyo byose nirari ry’umubiri azarihagarika. Uzashake itsinda ry’abanyamesengesho abe ari ryo wiberamo kugirango uhunge n’ibyo biganirio. Abaguhamagarara bifuza kugusambanya, uzafunge numero zabo (black list) kugirango ujye kure y’ibiganiro birimi ibgeragezo byagusenya bkanagusenyera. Uzirindi rero ikibi ntikikaguturukeho. Ibaze nawe umugabo aramutse yifata kugeza igihe azazira, yaza agasanga icyari agaseke cyarabaye ivomo rusange! Waba urigushije. Uramenye.

Subiza
Mparambo 23/09/2019 7:09 pm at 7:09 pm

Madame, ntibagushuke. Inama imwe yakubaka wowe ubwawe, ikakubakira n’urugo, ni uko wakwifata. Uzirinde abagushuka ngo ube wagwa mu mutego wo gusambana na bo. Nubikora rimwe, uzabikora na 2,3 , 4… Ibyiza wabihungira kure cyane.
Uzajye mu Mana gusa ni ho hari ubuhungiro n’umuti w’ibigeragezo bikomeye nk’ibyo urimo. Yesu wenyine niwiyemeza kumwimika iwawe, ukamukorera itamuryarya, azakurinda ibyo byose n’irari ry’umubiri azarihagarika. Uzashake itsinda ry’abanyamesengesho abe ari ryo wiberamo kugirango uhunge n’ibyo biganirio. Abaguhamagarara bifuza kugusambanya, uzafunge numero zabo (black list) kugirango ujye kure y’ibiganiro birimo ibgeragezo byagusenya bikanagusenyera. Uzirindi rero ikibi ntikikaguturukeho. Ibaze nawe umugabo aramutse yifata kugeza igihe azazira, yaza agasanga icyari agaseke cyarabaye ivomo rusange! Waba urigushije. Uramenye.

Subiza
Anaclet Bimenyimana 24/09/2019 12:02 pm at 12:02 pm

shinyiriza. komera ku muco uramenye utaziyandarika.naho ubundi n’abadasambana si uko bumva batabishaka haba hasigaye gukoresha ubwenge. byose kandi ni mumutwe. ubwonko nibwifuza umugabo utamufite hafi bizatuma ugwa mu busambanyi. irinde utagwa.

Subiza
0781131573 👈 24/09/2019 10:20 pm at 10:20 pm

Hari abadamu Cg abagabo bari mubutumwa bw’amahoro Cg muyindi mirimo bamaze umwaka Cg urenga batabonana na badamu Cg abagabo babo kandi babayeho 2-hari abarwayi kwa muganga bamaze imyaka isaga icumi batabonana nabo bashakanye 3-Hari abagore Cg abagabo bamaze imyaka batari kumwe nabafasha babo kandi baratuje 4-Hari abagabo Cg abagore baca inyuma nabo bashakanye kandi bari kumwe ntaho undi yagiye 5-Hari byinshi ntarondora …. Nawe urakuze uzihitiremo .

Subiza
K.fred 24/09/2019 10:32 pm at 10:32 pm

Uri ikigwari nakumvise 1-umuntu arabyuka ejo ukajya kumva ngogiye kuba ingabo atitaye ko yahasiga ubuzima yewe ntanuwo agishije inama 2-Masela Cg Padiri bafata umwanzuro wo kutazabyara kubera imyemerere yabo kandi bakabikora . 3-umuntu afata umwanzuro wo kutazashaka kandi akabikora …. Niba utakigira inama zuko wakitwara nubundi nawe ntawe wagira . Ibaze ubaye nikumuyobozi nawe ubwe we utakiyobora murugo rwawe ubwo wayobora umudugudu!!! Uwapfuye yarihuse

Subiza
Mama Munyana 25/09/2019 12:30 pm at 12:30 pm

Ahaaaaa!!! Icecekere wa mudamu we ibibazo byo kwifuza abagabo tubifite turi benshi!Jye natanye n’uwanjye mara imyaka myinshi cyane nihanganye, nziko uko ngenda nkura umuriro uzashira . None ubu mfite 42 ariko ngiye gupfa !!!Ubu c hari uwo nabona wawuzimya?Ariko nawe ukuze Atari babana b’abapfubuzi, ikindi sinifuza kuba sugar mammy kuko ibyo ntifuza ko bikorerwa abana banjye nanjye sinabikorera undi.Icyampa uwo tungana basi ariko uri serieux.Naho ubundi ntibyoroshye mwa bantu mwe.Sinzi niba umuntu azajya za Nigeria cg Ghana kwishakirayo abagabo ndabona abagabo b’abanyarwanda barabaye iyanga.

Subiza
kamana 28/09/2019 10:10 pm at 10:10 pm

Mada, niba warashatse uje kuryoshya wa mugani n’abasore n’inkumi b’ubu, uzagira ikibazo gikomeye gitewe no kutabona bugufi uwagushatse. Uyu mubili twambaye ubwa wo ni ikigeragezo kiremereye cyane.
Kukubwira Ngo ukomeze kwihangana, ni rwo rurimi rwonyine dufite. Cg ni yo mvugo yonyine tukurushije. Ariko biroroshye kubwira umuntu ngo komera, ku kigeragezo yumva kimuremereye.
Umugabo yagusize k’urigo akwizeye. Mbese wowe ubwawe muri wowe wumva uri umugore wo kwizerwa? Niba wumva ur’uwo Kwizerwa. Kwihangana uzabishobora.
Uzagira kurwana n’umubili wa we uryamye uri mu bitekerezo byo kwifuza, wongere ugereke ho no kurwana n’abo Bapfubuzi baguheheta ho?
Inama ngufitiye ni iyi:
Urugo rwawe ntiruzagira icyubahiro utakiruhesheje kuko ni wowe warusigaye ho, kandi nyirarwo yarugusize mu maboko akwizeye.
Ikindi abo Bapfubuzi ni wowe ubiteza. Ni ikosa ryawe. Ko uzi neza ko Abo ari Abapfubuzi, uba uganira iki na bo? Ko uziko icyo bagendereye ari ukugusuzugura. Umugabo wese utereta umugore wubarse, aba amusuzugura si urundi rukundo. Aba agusuzuguye, kandi asuzuguye n’umugabo wawe. Wowe va mu ma telefoni, Abo bose bakwabiza ko ubazi, wabazinutswe batarakugusha ku manga?
Umugore uc’inyuma umugabo si uwasambanye n’undi mugabo gusa.
N’umugore uganira n’abagabo bamutereta abizi neza ko ibyo biganiro agirana n’abandi bagzbo ari ibby’ubusambanyi. Nyamara n’ubwo atabemerera ariko akaryoherwa no gukomeza kuganira n’abagabo bamutereta, uwo mugore si uwo Kwizerwa. Umugore wiyubaha, iyo umutinyutse kumuheheta ho, ubikora rimwe akakumvaaa. Icyo kiganiro mugiranye kiba icya mbere n’icya nyuma kuko akwica ho burundu, n’iwe akahaguca. Na we rero n’ubwo uvuga ko uri muto, ariko sintekereza ko uri muto wo guta umutsima. Uzi neza gutandukanya gusuzugurwa no Kubahwa. Uzabiteza uzabona bakugire indaya ya bo kandi uri umugore w’umugabo.
Rero komera k’umuheto kuko urugamba rukiri rwose ahubwo iwawe niba umugabo adateze kureka Ako kazi. Uracyarwana intambara. Uramenye ntuzubahuke gusuzuguza umugabo wawe muri izo ndaya z’Abapfubuzi zifuza gutaha ingo z’abandi kandi zicyubatse.

Subiza
Alfa 07/10/2019 10:55 pm at 10:55 pm

Umuhaye inama nzima. Ubuzima ni uguhatana n’ibitugoye

Subiza
Joramu 10/10/2019 3:59 am at 3:59 am

Umva wamugorewe, harya uti abasore banteretaga nkiri inkumi nanubu barantereta knd baziko nashatse uti knd nabubatse ntibakoroheye ! Ubwose niwowe wenyine mubagore cg abagabo bihangana? Waje kubaka cg waje gutembera? warangiza uti knd mfite umubiri umva ngukuruguture nubwo ntakuzi ibintu ni mumutwe ubwose konangwa nawe umufite se ra!! Utamufite aziyahure? ubigiramo uruhare 100% utapata chamtemakuni wewe.

Subiza
Kanani 12/10/2019 3:11 pm at 3:11 pm

Inama ya mbere nuko wareka kwita kuri abo bandi bagenda bafatanye kamwe kukandi woe ubwae iyacyire kuko nabo harigihe wasanga bagera munzu ibyo yishimo ubabonana cq wifuza bakabibura rero icyo nakwibwirira nuko waba hafi umugabo wae ntutekereze ko akuri kure njya uhita uzirikana ko ari uwae kdi ko wamukunze utiriwe utekereza ko wee yaba aguca inyuma ishyire mumutuzo.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com