bwiza.com
Ahabanza » Diamond yamenye ibanga ry’umukobwa washakaga kumusenyera
Imyidagaduro

Diamond yamenye ibanga ry’umukobwa washakaga kumusenyera

Diamond Platnumz umuririmbyi rurangiranwa akaba n’umuyobozi wa Wasafi yashyize hanze amafoto n’ubutumwa bugufi yandikirwaga n’umukobwa wikimero uzwi nka Lynn wanavuzweho kuba mu rukundo rw’ibanga n’uyu muhanzi.

Abinyujije kuri instgram Storie Diamond yashyizeho amafoto agaragaza ubutumwa yandikiwe nuyu Lynn amusaba ko bagirana ibihe byiza bigamije ishimisha muburi ndetse amweza ko ameze neza kurusha umgore we Tanasha.

Ibi byarakaje Diamond maze ubwo butumwa n’amafoto abihererekanya na Tanasha ngo nawe yihere ijisho ababa bashaka ku musenyera nyamara we atakibikozwa.

Yagize ati”Kuva mu kuboza 2018 nakubwiyeko ntashobora guca inyuma umukunzi wanjye(Tanasha) ariko ntiwumva ngiye gutangaza ibyawe byose babibone ko unyendereza Diamond wakera si we wubu”

Tanasha Donna we yavuzeko uyu mukobwa ntakindi agamije kitari gushakira ubwamamare ku mugabo we kuko abizi neza ko atamuca inyuma.

Yagize ati”Twiyemeje kubwizanya ukuri twembi ibi bimesaje  byawe wamwandikiraga (avuga Diamond) narabibonaga , benshi mwumva ibihuha bivugwa mukabiha agaciro kandi sinabarenganya kuko bikorwa n’abanzi, hakwirakwizwa ibibi bikumvwa nabatagira ubwenge ”

Kuva Diamond Platnumz yakundana na Tanasha hagiye havugwa abakobwa benshi bivugwa ko bari murukundo nuyu muhanzi gusa bikaza kugaragara ko ari ibinyoma kugeza ubwo bo ubwabo bashyiriye ukuri hanze.

Tanasha nawe aherutse gutangaza ko yizeye adashidikanya ko Diamond atazigera amuca inyuma nkuko yajyaga abikorera abandi bakobwa bagore yabaga yarateye inda.

Diamond yabishyize hanze byose mu rwego rwo kwereka Tanasha ko yahindutse

Izindi wakunda

Bwiza.com