bwiza.com
Ahabanza » Jose Chameleone agiye kwimurira umuryango we muri Amerika ku mpamvu ya politiki
Amakuru Imyidagaduro Politiki

Jose Chameleone agiye kwimurira umuryango we muri Amerika ku mpamvu ya politiki

Chameleone mu nama n'abayoboke b'ishyaka

Umuhanzi, umuherwe akaba n’umunyapolitiki w’Umugande, Josesh Mayanja uzwi nka Jose Chameleone mu muziki, yavuze ko agiye kwimurira umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bitewe n’uko ashaka kwiyegurira politiki.

Chameleone yatangaje ko agiye gutera ikirenge mu cya mugenzi we, Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu muziki, dore ubu yamaze kuba umunyamuryango w’ishyaka rya Democratic Party uyu mudepite ayoboye.

Bobi Wine yatangaje ko aziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu cya Uganda mu 2021, agahangana na Yoweri Kaguta Museveni asanzwe anenga imiyoborere mibi.

Chameleone we yavuze ko aziyamamariza umwanya w’Umuyobozi (Meya) w’Umugi wa Kampala, agasimbura Erias Lukwago uriho ubu.

Nairobi News dukesha aya makuru ivuga ko impamvu Chameleone yafashe uyu mwanzuro ari politiki ya Uganda ikiri hasi ku buryo irangwamo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bityo akaba ashaka kuwurinda ibi bibazo.

Ihohoterwa rikorerwa abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, Chameleone avuga ko yariboneye kuri Dr Kizza Besigye n’umuryango we ndetse na mugenzi we, Bobi Wine.

Chameleone yamaze igihe kinini ari inshuti ya Museveni ariko umunsi yafashe umwanzuro wo kwihuza na Bobi Wine, uyu mukuru w’Igihugu yahagaritse kumurkurikira ku rubuga rwa Twitter, kiba ikimenyetso kigaragaza ko bacanye umubano.

Kuva yinjira muri Democratic Party, Jose Chameleone yahagarikiwe ibitaramo yari gukorera mu duce twa Mutukula, Kalisizo ndetse na Bukomansimbi mu majyepfo ya Uganda. Ibi byabaye muri Nyakanga, 2019. Ibi bisa n’ibyabaye kuri Bobi Wine kuko nawe yahagarikiwe ibitaramo byinshi, ibyo yarengaga agiye kubikora yatabwaga muri yombi.

Na none muri Nyakanga, Jose Chameleone na murumuna we uzwi nka Weasel batawe muri yombi bashinjwa umugambi wo gushaka kurema itsinda rirwanya Museveni.

Umuryango wa Chameleone ugizwe n’abantu barindwi: we ubwe, umugore we Daniella n’abana batanu: Abba, Alfa, Joseph Junior, Amma na Alba.

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

gaby 24/09/2019 11:42 am at 11:42 am

abanyafurika twaranasaze nyumvira ngo muri amerika hhhhhhhhhh arabura gushyirahamwe nabandi bakubaka iwabo
nonese ntiyumva ko nibindi bbikomerezwa byiwabo birimo bikomanyirizwa iyo ashaka guhungira
nzabandora da!

Subiza
ntwari 26/09/2019 1:06 pm at 1:06 pm

Gabby jyubanza usome inkuru uyumve ubone gutanga igitekerezo

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com