bwiza.com
Ahabanza » Mbabazwa no kuba maranye n’umugabo imyaka 4 akaba atazi aho yankora ngo ndyoherwe n’imibonano- Nkore iki?
Amakuru Urukundo

Mbabazwa no kuba maranye n’umugabo imyaka 4 akaba atazi aho yankora ngo ndyoherwe n’imibonano- Nkore iki?

Imyaka Ine ishize mbana n’umugabo wanjye, rwose buri munsi ataha mu rugo nanjye ni uko, ariko usanga mu gikorwa cy’imibonano nta kintu abashije pe.

Ku ruhande rumwe navuga ko yikunda, ibyo aba akora byose aba agira ngo arangize umuhango yisinzirire, ntabwo azi ko n’umugore yarangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ntabwo azi ko umugore ategurwa mbere yo gutangira igikorwa, ni ukuza yataka, mu minota itatu akaba arasinziriye, kubera ko nanjye mba numva ntishimye, nta we uba avugisha undi.

Nagerageje kumwereka inzira twakoramo ariko kwakwihagararaho bya kigabo ntabyumve, nderura nkamubwira ko ntaryoherwa, nkamubwira uburyo bwiza nanjye bumpa ibyishimo ariko wapi.

Nabuze icyo nakora, uko abandi bafite umubiri niko nanjye bimeze, hari ah’ingenzi hamfasha kuryoherwa ariko ntabwo abyumva nko ahashime, n’amavangingo abandi bagore bahorwa ndayafite ariko kuyazana byaramunaniye, ubwo ntimumbaze icyabimbwiye ko nyafite kuko ni ibanga ryange, kandi kuva twabana sindamuca inyuma, ariko bikomeje gutya mbona byazashoboka.

Umuntu ajya kuvuga ibintu byamurenze, ndabizi ko hari abo duhuje ibibazo ariko mumfashe mungire inama, nkore iki? Dutuye i Huye.

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Venant 24/09/2019 10:34 am at 10:34 am

Pôle sana ihangane usenge Imana izabigufashemo. Ariko ibyo byose n’ingaruka zuko wigeze ubikora ahari mutarabana uwo mwabikoranye yarazi icyo gukora umugabo wawe bishoboke ko ari wowe yigiyeho gutera akabariro ibyo kumubwira ngo umugore ararangiza wapi akaba ntabyo azi kubwo ntiyigeze agira agakukungu n’urubyiruko w’iki gihe rushaka rwarazengurutse abagore hafi bo karere atuyemo. Reka nkwibarize nzi neza KO abasorebenshi iyo bari miri fiacaille bakunda kubwira bâ fiance babo kuryamana nabo, ese uwawe yigeze abigusaba? Niba yaranabigusabye nijwakundi kw’abasore KO kwihagararaho gusa yumvanye abandi ko bibaho. Rero uzamuganirize witonze cyane ndizera ko nawe azabyumva sinumva impamvu atabigukorera ibintu udasaba ku Mana cyangwa ngo byishyurirwe amafaranga. Nanjye nahuye nicyo kibazo cyo ku a narakoze ubukwe mfite 25 ans ntararyamana n’undi muntu kubikora bwa mbere byarananiye kabisa ikibazo kindi n’uko uwo twashakanye nasanze nawe shwi atarigeze amenya undi mugabo. Uziko na byabindi abakobwa bakora byo guca imyeyo ntabyo narinzi? Kandi uwabikoze cyane bimutera sentiment nyinshi ugereranyije n’utarabikoze. Imana izagufashe ntukamuce inyuma ahubwo uzamuganirize witonze azakumva. Urakoze mama we urakarama .

Subiza
umuntu 24/09/2019 10:36 am at 10:36 am

Shaka ugufasha kuko uraremerewe hano hanze hari abantu bashoboye akazi.

Subiza
Valens 24/09/2019 6:35 pm at 6:35 pm

Mbanje kugusuhuza wowe washatse ko tugufasha!
Ikintu kinshimishije mu buhamya bwawe nuko watinyutse maze ukaganira n’umugabo wawe ukamwereka ko utaryoherwa. Muri rusange iminota 2 kugera kuri 7 yonyine irahagije kugirango umugabo arangize kandi umugore we aba akeneye igihe gihagije gishobora kugeza no ku minota 30. Umugabo wese utifashishije imiti ituma agira ubushake bwinshi, ntabwo yamara iminota 30 atararangiza… kugirango ibi bishoboke nuko mbere na mbere agomba kubaza kumva no gusobanukirwa imiterere y’abagore (ukuntu batinda kurangiza n’uko bagomba gutegurwa bihagije mbere y’akabariro), bityo akazajya agerageza guhagarika kurangiza vuba.
Mbese kugirango bikunde ko umugore afashwa kurangiza, nuko umugabo yiga gufunga umwuka mu gihe atera akabariro, yakumva ajyiye kurangiza akagerageza kubihagarika nk’uko umuntu ashobora guhagarika inkari. Muri rusange abagabo benshi ibi ntibajya babisobanukirwa, bazi ko iyo barangije mu masegonda 10 umugore na we aba arangije. ibi iyo bibaye wikuramo ubwoba ukabibwira umugabo wawe, ukamubwira ko adatuma urangiza, mbese nk’uko wabigenje kandi nabigushimiye cyane.
Kuba warabimubwiye akagaragaza imyitwarire yo kwihagararaho mu mafuti, ndumva nta kindi cyamuhindura… uzihangane gusa nuzumva kwihangana bigoranye, uzashake undi muntu ubigukorera neza, kuko ingaruka zo kutarangiza ku mugore ni mbi cyane kurusha ingaruka zo guca inyuma umugabo we.
hari abagore benshi bubatse ugasanga barwaye depression cg se birirwa bababara muri uterus mbese ukabona barabihiwe kandi ntacyo babuze, bakayoberwa ikibitera kandi akenshi biterwa no gutera akabariro maze ntibarangize.
N’abandi badamu bazasoma ubu butumwa bakaba bafite icyo kibazo, muzirekure rwoae mwikuremo isoni mubibwire abagabo banyu. niba abo bagabo babakunda kandi batari selfish bashobora kutazabyakira neza ako kanya ariko nyuma yo kubitekerezaho ugasanga batangiye kugerageza kugeza ubwo bamenyereye kukubaza niba warangiza bagakora ibishoboka byose ngo mwese mugere kuri climax. Gusa nyine ntuzabimubwire umurakariye, uzabimubwire wenda mbere yo kuryama kandi ubimubwire mu magambo meza yuje urukundo. niyanga ukabona yakomeje kubifata nabi cg akaguca amazi, rwose ni uburenganzira bwawe kujya gushaka undi mugabo ugishimisha hanze. Abagore mugomba kumva ko mutari ibikoresho, ko namwe mushobora gutanga ibitekerezo… YOU DESERVE ALL THE BEST, YOU DESERVE MORE THAN YOU THINK.

unyumve neza simvuze ngo guca inyuma umugabo ni byiza… mvuze wowe byumvikana kuko wabashije kubimuganirizaho maze akaguca amazi kandi nawe ukeneye ibyishimo nk’umuntu wubatse. kuko kutarangiza ni byo bibi. ku bindi bisobanuro WhatsApp +1(484)2000232

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com