bwiza.com
Ahabanza » MC Kats avuga ko nta mubano wo mu buriri uzongera kuba hagati ye n’Umunyarwandakazi Fille
Amakuru Imyidagaduro

MC Kats avuga ko nta mubano wo mu buriri uzongera kuba hagati ye n’Umunyarwandakazi Fille

Umushuyshyarugamba, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats atangaza ko atazongera kubaho urukundo rw’umugabo n’umugore hagati ye na Fille.

Katamba aherutse gutangaza ko yasubiranye na Fille bari baratandukanye mu ntangiro z’umwaka wa 2019.

Yavuze ko yongeye kuba manaja w’uyu mugore ukomoka mu Rwanda ariko agakorera umuziki muri Uganda.

Yifashshije imbuga nkoranyambaga, Katamba yavuze ko kuri ubu nta rukundo ruzaba ruri hagati ye na Fille, ko ahubwo azaba ari manaja we gusa. Yemeza ko kuba umugabo na manaja nk’uko byari bimeze mbere, byazanye umwuka mubi hagati yabo.

Ati “  Ib byose ndikubikorera umukobwa wanjye Abigail. Igihe Fille ameze neza. Nizera ko n’umukobwa wanjye azamera neza. Ntekereza ko Fille kuba ari mama w’umwana wanjye akwiriye manaja mwiza. Kuri iyi nshuro sinzavanga urukundo n’akazi.”

Yakomeje agira ati “  Ndumva mbikwiriye kuko ndashoboye kuko maze imyaka itanu muri aka gakino [ubumanaja].”

Muri aka kazi ko kuba manaja wa Fille, MC Kats aherutse gutangaza ko mu minsi iri imbere ateganya gushyira hanze indirimbo enye za Fille kandi ko mu mwaka utaha ashaka kuzuza Selena Hotel mu Mujyi wa Kampala.

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com