bwiza.com
Ahabanza » Nzi neza ko mu rusengero harimo abatinganyi bagenzi bange-Nabonibo uririmbira Imana
Amakuru Utuntu n'utundi

Nzi neza ko mu rusengero harimo abatinganyi bagenzi bange-Nabonibo uririmbira Imana

Albert Nabonibo, Umuhanzi uririmbo indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana avuga ko yahuye n’imbogamizi nyinshi nyuma y’aho atangarije mu ruhame ko ari umutinganyi harimo gutukwa no kweguzwa ku kazi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) cyitwa Thomson Reuters Foundation, Nabonibo yavuze ko atitaye ku bantu nk’aba barimo inshuti ze, abakunda ibihangano bye barimo n’abo ku mbuga nkoranyambaga, bose bamututse.

Avuga ko byose yabikoze mu buryo bwo kwimakaza ukuri, akaba ashishikariza n’abandi kutabaho mu binyoma.

” Ndabizi bamwe mu bafana bange bazagenda ariko ntabwo nzacika intege. Nzi neza kandi ko hari abazaguma mu ruhande rwange. Intego yyange ni ukuvugisha ukuri.” Albert Nabonibo mu nkuru ya Reuters.

Nabonibo yabwiye Reuters ko kuva yatangariza mu ruhame ko ari umutinganyi, hari inshuti ze zahagaritse kongera kuvugana nawe, abo mu muryango we bamubaza impamvu yishyize ku karubanda. Aho yakoraga ho ngo baramwirukanye, bamubwira ko atujuje ibisabwa umukozi w’umwuga.

Mu Rwanda nta tegeko rihana umuntu wemera cyangwa se ukora ubutinganyi. Ingaruka zabwo ziboneka mu matorero, aho bahitamo guhagarika umuyoboke; ntazongere kugaragara mu bikobwa byayo. Ikindi ni ugutakaza inshuti n’akazi  bitewe no kutemera uwo muco nk’uko byagenze kuri uyu muhanzi.

Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko uburenganzira bwa Nabonibo no kwishyira ukizana bigomba kubahirizwa, bityo azarindirwa umutekano.

Yakuriye mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, asengera mu itorero rya Pentekote (ADEPR). Avuga ko muri iri torero bamwanga cyangwa bamwemera, hari abandi bameze nkawe.

” Itorero rizanyemera cyangwa ribireke ariko icyo nzi neza ni uko mu rusengero harimo abafite imigirire nk’iyange (abatinganyi).” Nabonibo.

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Yesu 24/09/2019 6:05 pm at 6:05 pm

Ariko se ubwo abo baguciraho iteka bo nabamarayika ? Kereka atari na Paster ,Padiri, Sheikh na ba Imamu b’imisigiti bose bahuriye ku mugambi wo kumaraho abayoboke babo utwabo(Amaturo) .

Subiza
0781131573 👈 24/09/2019 9:45 pm at 9:45 pm

Niba uko witereye bidahabanye n’amategeko ya leta kandi ukaba ntawe ubangamiye ndumva nta kosa ufite nam ahitamo yawe kandi ndumva ntagikuba ese ninde ntungane kwisi’ ?? Ka nkubwire ibanga ryubuzima muvandimwe 1-ntuzacike intege kuko hari inshuti zakwa ngiye Uko uteye: kuko inshuti zubu inyinshi nta Kamaro zimaze 2-ntucike intege kuko hari abo mu muryango wawe bakuvuyeho ! Kuko benshi tubayeho ntaba nyamuryango tubana nabo kandi turi ho cyane ko nabanyamuryango biki gihe abenshi ntakamaro.Bangahe se bifite ugasanga abavandimwe babo babayeho nabi.. Nibenshi! Inama Isumbabyose !!ishakire amafaranga nuyobona byose uzaba ubifite. Naho inshuti muratandukana ejo ukabona nzima zifite n’umumaro naho abavandimwe badafite umumaro barutwa ninshuti imwe ufite umumaro. Icyambere ni Cash . Thanks

Subiza
+250781131573 26/09/2019 1:56 pm at 1:56 pm

Uzirinde ikibangamiye itegekonshinga niba kuba umutinganyi nta tegeko ribihanira mu Rwanda ntakibazo kirimo cyaba kirimo nuburenganzira bwawe cyane ko iyi abayituye twese turi abanyabyaha nuko dukora ibyaha bitandukanye . Mbivugiye ko njya numva bavuga ngo intungane bwira icumuye karindwi . Naho inshuti zikuvuyeho nta gihombo ubundi se zari zikumariye iki? Inshuti zo zirizana uzabona izindi kandi nzima zinafite icyo zikumaliye.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com