bwiza.com
Ahabanza » Bishoboka bite ko umwana atabasha kwandika interuro nto nka ‘Good morning’?-REB
Amakuru Mu mashuli

Bishoboka bite ko umwana atabasha kwandika interuro nto nka ‘Good morning’?-REB

Abayobozi bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi mu Rwanda (REB) bumiwe ubwo basuraga amwe mu mashuri yo mu Karere ka Gicumbi, bitewe n’ubumenyi hafi ya ntabwo bwa bamwe mu banyeshuri.

Bayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Dr Irene Ndayambaje mu ruzinduko rutunguranye kuwa 23 Nzeri muri aka karere ka Gicumbi, abayobozi ba REB bavuze ko ibyo babonye ari agahomamunwa.

REB yasuye amashuri abanza ya Nyande n’urwunge rw’Amashuri rwa Kibari n’ishuri ry’imyuga ryigenga ryitwa China Keitets.

Dr Irene Ndayambaje  yatangajwe no kubona abanyeshuri bananirwa no kuvuga interuro imwe iha ikaze abashyitsi mu Cyongereza nk’uko KT Press dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Aganira n’abarimu, Dr Ndayambaje wari wumiwe yagize ati “  Aya mashuri arasinziriye. Ntibyumvikana uko abarimu baba bigisha ku buryo buciriritse kuri iki gipimo. Nta bisobanura wagira uri umwarimu umaze imyaka icyenda wigisha. ”

Yakomeje agira ati “ Bishoboka bite ko umwana atabasha kwandika interuro nto nka ‘Good morning’? Ibi ni ibintu umwana wo mu wa Mbere cyangwa ikiburamwaka yakabaye azi.”

Yabajije icyo aba bayobozi bateganya gukora mu gihe abasoza amashuri abanza basigaje ukwezi kumwe ngo bakora ibizamini bisoza iki cyiciro. Ati “ Ni ikihe gitangaza muteganya gukora ngo aba bana bazatsinde ikizamini?”

Dr Ndayambaje waranzwe no kwibaza cyane ati “ Ni gute umwana asoza amashuri abanza cyangwa segonderi ya gatatu atabasha kwandika ijambo ‘welcome’?.”

Umunyeshuri ubwo yari ahanganye no kwandika ijambo ‘welcome’

Diregiteri w’Amashuri Abanza ya Nyande, Theophile Mutuyeyezu avuga ko bagiye gufata ingamba.

Ati “ Turisegura kuri ubu bumenyi buke bw’aba banyeshuri. Tugiye gushyiraho gahunda yihariye ku banyeshuri bafite intege nke mu myigire.”

Ndayambaje yavuze ko aba barezi basabwa gushyiramo umwete cyangwa bakegura, kandi ko REB igiye gushyira imbaraga mu kugenzura imyigishirize y’abarimu.

Yemeza ko hari abigize akari aha kajya he bitewe ngo n’imyaka bamaze bigisha, ariko ngo bari buhagurikirwe mu gihe iki kibazo cyakomeza gufata indi ntera.

Ireme ry’uburezi mu Rwanda ni ingingo igarukwaho kenshi. Bizwi ko iki ari ikibazo kiri mu gihugu cyose haba mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na za kaminuza. Hatungwa agatoki impinduka za hato na hato z’intenganyanyigisho ndetse n’ubuzima bucirirtse mwarimu abamo ugereranyije n’abandi bakozi ba Leta.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com