bwiza.com
Ahabanza » Ndi mwiza pe ariko nabuze umugabo, abangeraho bose ni babandi bo mu mashuka- Nkore iki?
Amakuru Urukundo

Ndi mwiza pe ariko nabuze umugabo, abangeraho bose ni babandi bo mu mashuka- Nkore iki?

Mbifurije amahoro nshuti zanjye, ndabishimiye cyane ku bw’ibitekerezo byanyu byiza kandi bitwukaba umunsi ku wundi. Nitwa Cynthia, mba Kacyiru, imyaka yanjye ni 29 y’amavuko.

Ndifuza inama, ariko nyuma nkazabaha na nimero yanjye ndetse na Email mukanyandikira, kuko nkeneye umukunzi ariko mbere nkabanza kugisha inama kuko ntabwo nzi ikibazo naba mfite.

Ndi umukobwa uteye neza, narize, ndi mwiza, ndashinguye, ibilo byanjye ni 63, uburebure ntabwo mbuzi neza ariko ni nka 1,75 niba ntibeshye. Rwose pe ndakunda nkanakundwa cyane ariko nabuze umusore unkunda byo kubana ahubwo abenshi usanga baba bishakira ko turyamana gusa.

Ndibaza nti “Ikibazo cyaba ari njyewe se? Ese kuki batanyizera? Babona urugo ntarushobora se? gusa na none hari umusore umwe twaganiriye pe, aratungurwa ambwira ko uko ambona atakekaga ko namuha akanya, yanyumvishaka uburyo ngo abona murenze cyane kandi njye atariko mbibona.

Hari abagutinya bitewe n’uko bakubona, mvuka mu muryango wishoboye nkaba nkunda abantu cyane, yewe ndanasabana, ntabwo nsambana ariko nibaza impamvu abasore batanyizera nk’umukobwa wavamo umugore ubereye urugo, bikanyobera.

Cyane cyane abagabo bafite ingo nibo baba bamereye nabi, mbese kumbona bahita birebera ishusho yo mu mashuka, ntegereje inama zanyu, buri kanya ndajya ndeba muri comments. Txs!!

Izindi wakunda

32 Ibitekerezo

Cyusa Aimable 25/09/2019 10:15 am at 10:15 am

Mwaramutse neza.Gusa sinzi niba iyi message iri bugere kuri nyiri aya makuru.So namusaba ko yaza kunyandikira kuri iyi email nkazamufasha m’ubujyanama,kandi mwijeje ubufasha munama zizamufasha. Nzi neza ko nifitemo iyi mpano yo gufasha abafite ibibazo bisa n’ibi n’ibindi by’ubwigunge.
Murakoze.

Subiza
Eden Hazard 25/09/2019 10:51 am at 10:51 am

Ihangane kdi ukomeze wihagarareho hatazagira umugabo muryamana akubeshya urukundo tegereza uwawe arahari, gusa ngize amahirwe twahura kk nkeneye umukobwa nkawe wihagararaho Kandi njyewe ntabwo nakugira nkabo bishakira mumashuka.

Subiza
Venant 25/09/2019 10:25 pm at 10:25 pm

Kubaha Uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mû byaha niko kujijuka. Kugisha inama nibyiza cyane ikibazo nikimwe simbizi niba ujyusenga Imana utari n’a babakobwa b’i Kigali bumva gusa ko bazarongorwa kubera uko bateye. Uzabaze Imana umugambi igufiteho kandi nizeye ko izagusubiza kandi ikubakire kurenza uko wowe cyangwa abandi baguhitiramo. Ihagarareho ariko usenge n’Imana yo mû ijuru uyisabe kukubakira ngaho Imana izabigufashemo.

Subiza
Philberto Nphilberto 25/09/2019 10:52 am at 10:52 am

Ihangane kdi ukomeze wihagarareho hatazagira umugabo muryamana akubeshya urukundo tegereza uwawe arahari, gusa ngize amahirwe twahura kk nkeneye umukobwa nkawe wihagararaho Kandi njyewe ntabwo nakugira nkabo bishakira mumashuka.

Subiza
Emmanuel 25/09/2019 10:56 am at 10:56 am

mukobwa njyewe ndashaka ko tuganira niba uri online unyandikire kuri 0783540102

Subiza
Yanjwa rya Bihanika 25/09/2019 11:24 am at 11:24 am

Jye ndagukeneye ngo umbere umugore.

Subiza
Alfa 25/09/2019 11:29 am at 11:29 am

Jye ndubatse, ariko nakubera umuranga ubikeneye, gusa utaba ugisha inama wenda abahungu bagutinyira comportement zawe. Ariko niba nta kindi kibazo wiyiziho igihe kizagera ubone uwo mwubakana. Niba ukeka ko bagutinyira iwanyu bifashije ibyo si byo byubaka keretse niba nawe ubyitwaza ugasuzugura ugerageje kukuvugisha. Tera intambwe first kandi ujye uca bugufi

Subiza
Alpha 25/09/2019 11:37 am at 11:37 am

Sinzi niba nakwemeranya nawe kuvuga ko udakundwa . Ahubwo ushobora gukundwa nabo wowe udakunda bitewe nuko nawe wiyumva ko uri mwiza . Buriya ikosa rya mbere ribaho nukumva ko wowe ubwawe uri mwiza cyane .Ikindi kandi no kuba mwiza sikosa ahubwo nukubyiratana . Simvuze ko ushobora kuba ubyiratana ahubwo bituma abenshi bashobora no kugutinya kubera iyo mpamvu . Gusa ugomba no kumenya ko ikintu chose kigira igihe cyacyo bityo bitazanakuviramo kuba wakwihutira gushaka nowo udakunda ngo nuko ubona ntabagukundira kubana .Humura uzabona uwo ukunda kandi nawe agukunda ndabibona bizashoboka .Kwihangana biters kunesha . Komeza ugire ibihe byiza kandi uzakomeze wihangane kugeza kumunota wanyuma .

NB : Ikindi kandi binarashoboka ko nawe ushobora kuba warabanje kugira imyitwarire mibi mbere none ukaba ushaka kwigarura amazi yaramaze kurenga inkombe . Abantu bakaba bakigufiteho amakuru yambere atari meza. Nawe banza wisuzume urebe niba ntaruhare ubifitemo .

Subiza
Kankindi 25/09/2019 12:19 pm at 12:19 pm

Yewe wa mukobwa we unteye kwandika kandi beze izi comments sinzikunda!Gusa hari umusore nzi ukuzeho afite imyaka 40 yarize pe kugeza ku rwego rwa Phd . Amaze kubengwa n’abakobwa 4 bose. Wamfasha ukampa email yawe tukazavugana inbox nkabahuza. Ntawamenya inzira z’Imana ni nyinshi. Urakoze

Subiza
Divin 25/09/2019 12:26 pm at 12:26 pm

Niba ufite gahunda unyandikire kuri dadadivin1@gmail.com

Subiza
0781131573 k 25/09/2019 1:10 pm at 1:10 pm

Nigihe kitaragera humura igihe nikigera bizacamo ninkuko natwe bamwe mubasore twibaza tuti kuki tutabona abo tubana nabo kandi usanga Hari abari munsi yawe babonye abo barushingana ?! Gusa ukuri nuko igihe iyo kigeze byose bicamo kandi utanabonye uwo murushingana nabyo ntacyo bitwaye kuko abafite ingo sibo babayeho neza gusa hari nabo zirara zishya nkuko harinababanye neza byose birashoboka . Nkuko padili abaho adashatse kandi akiberaho mu mahoro cg Masera akabaho atarongowe kandi nawe ugasanga ariturije . Byose bibaho icyambere n’amahoro .

Subiza
Yesu 25/09/2019 1:23 pm at 1:23 pm

Uravuga ngo ucisha bugufi utese ?? Kandi wibonamo ko uteye neza ? Ese ubundi ubwirwaniki ko uteye neza ? Ko umuntu amenywa nuwukunda uko ari!? Urugero ushobora kwibwira ko ufite igikira gikeye kandi Hari abikundira inzobe ?! Ushobora kwibeshya ko kuba ufite ibiro biringaniye kandi ukibagirwa ko hari abikundindira abafite ikibuno kinini cg abafite ibiro bike !! Byose biterwa namahitamo yumuntu … Naho kwibeshya ko wize ari nacyo benshi mwishuka kuko abize bakamenya ubu bari mubyogajuru abandi bari kuvumbura ibitwaro nizindi technology kandi abo bose tubanga muri Asia Europe Usa …. none uri no kwiyemera ngo uvuka mu muryango ukomeye umuryango ukomeye nuwuhe kuburyo uhahira undi !!! Hhhh Niyo mpamvu wabuze umugabo

Subiza
Kerry 25/09/2019 1:24 pm at 1:24 pm

Uti “gusa na none hari umusore umwe twaganiriye pe, aratungurwa ambwira ko uko ambona atakekaga ko namuha akanya, yanyumvishaka uburyo ngo abona murenze cyane kandi njye atariko mbibona.”

Wafashe uwo se ko numva mwashimanye.

Subiza
Baptiste 25/09/2019 2:13 pm at 2:13 pm

tuza Imana irakuzi kandi izabikora kandi wishime nanjye ndahari

Subiza
jimmy ryahinduwe 25/09/2019 2:15 pm at 2:15 pm

nyine bakubona uko utari umva nge mfite gahunda nibawumva nawe ufite gahunda call me(sms) :0783264743 or use email:joelmporanzi@yahoo.com

Subiza
Jay-vi 25/09/2019 2:46 pm at 2:46 pm

Ntago byoroshye, igihe ntago kiragera buriya! komeza wihangane kandi ukomeze wirinde abo bo mumashuka ntakiza kibabamo

Subiza
Rwangabo 25/09/2019 2:51 pm at 2:51 pm

Hi,ntuye i kanombe mfite 30 ans, ntabyinshi mvuga rwose ndakunda cyane,narababajwe nanjye nabakobwa beza ngeze aho ntakibiyumvamo nikenereye umugore kandi mwiza nkawe rwose…this is my e-mail text me ruhasy01@yahoo.fr

Subiza
Wesley 25/09/2019 2:53 pm at 2:53 pm

Humm,bibaho cyane gusa inama nakugira niba haruwabashe kuganira nawe nibindi birashoboka . hindura life style burya nabyo birafasha ubundi utuze kdi niba wumva wowe ushaka kubaka bizaba singombwa guforca cg kwibaza byinshi!!

Subiza
Trump Alpha 25/09/2019 4:41 pm at 4:41 pm

Rekareka wowe ruri igisukari majyane,kandi igisukari majyane nicy’abishakira amatour. nta mugabo wakwiteza ngo arashyira mu mugo. ingumire mu mashuka niho umenyereye kuko umugabo wamutesha umutwe

Subiza
NDAYISENGA JM André 25/09/2019 5:15 pm at 5:15 pm

Uraza twibanire

Subiza
Jean Bosco Nkunzimana 25/09/2019 8:07 pm at 8:07 pm

Nyandikira kuriyi Whatsapp number :+250785771077 tukugire Inama

Subiza
Vava 25/09/2019 8:23 pm at 8:23 pm

Hello!
Kubona umugabo ntabwo hashingirwa ku bwiza… kuko ubwiza ni relatif, umukobwa nshima ashobora kudashimwa n’undi muntu. Kubona umugabo bituruka ku kwihangana no kubasha kuvura ururimi rumwe n’uwo muri mu rukundo. Kuba wumva ko uri mwiza cyane rero bishobora gutuma waba ukunda umusore ariko ukajya ugira imyitwarire (Characters) zimugaragariza ko utiteguye kuba waba maman w’abana bityo akagufata nk’uwo mu mashuka gusa. abantu bitwara cg batekereza gutyo ni bamwe bitwa aba slay queens kandi nabo baba bariyemeje ubuzima nka buriya. Icishe bugufi kandi witware neza, kuko icyo wakora cyose, ubwiza waba ufite bwose ntiwakwigera wishima nko kubona umuntu ugukunda nawe ukunda mukubakana umushinga w’ubuzima muri kumwe… Nukurikiza ibyo uzageraho umubone,…. ku bindi bisobanuro WhatsApp +233559381012

Subiza
Kanyarwanda Dean 25/09/2019 10:54 pm at 10:54 pm

Utekereza iki ku misatsi y’amapfundo, gutamura inzobe n’inzara z’amabara yose?

Subiza
Anaclet Bimenyimana 26/09/2019 11:40 am at 11:40 am

imibereho y’iwanyu ishobora kuba ituma wumva ko uhenze bityo bakagutinya. njye ndi umwarimu mu mashuri abanza ntuye mu misozi miremire ahatagera moto cg imododoka. urumva natinyuka kugusaba urukundo bikemera? nakubonye he c? ikindi kandi ntawikorera evaluation; ni inde wakubwiye ko uri mwiza kandi warabuze utera ivi?niba ariko wiyumva haba hajemo no kwibeshya. ushobora kuba uri mwiza inyuma ariko ukuganije agasanga uri mubi ku mutima.komeza wisuzume. Tegereza wihanganye nta nkweto ibura iyayo, umukannyi aracyakanika kandi biraje bicemo. uzantumire. naho ab’ijoro rimwe ukomeze ubamaganire kure. ba Gashyende ahaaaahaaaaa.

Subiza
Ntakirutimana 26/09/2019 12:13 pm at 12:13 pm

Wait uzasubizwa

Subiza
homme 26/09/2019 1:39 pm at 1:39 pm

URAHO MUKOBWA MWIZA

reka nguhe email yanjye kugirango tuganire birambuye
my email: hommefidel007@gmail.com
Uzanyandire tuganire

Merci

Subiza
bahati timothee . 26/09/2019 2:27 pm at 2:27 pm

ufite ikibazo!ibyo uvuze byose kuri wowe wakagombye kunezezwa nuko arabandi babikuvuga,naho ugitangira kwivuga! umshizi wa manga yahise akubonamo ubgibone,kandi naba gusaba kujyana mu mashuka niko baba bakubonye,wongere urebe neza imyitwarire yawe ni myambarire yawe nimba atari iya kiraya. icyo nkwifuriza ni kimwe: Imana ikwibuke.

Subiza
iro 26/09/2019 4:52 pm at 4:52 pm

ubwo uri icyohe, ngo ubonako uri mwiza kdi uteye neza??? hhhhhh! nakumiro, upfuye ubusa pe!

Subiza
DEZO 26/09/2019 11:23 pm at 11:23 pm

Birumvikana ko ufite impungenge zo kuba witeguye kubaka urugo ntubone umusore nawe uhangayikiye kuba yagirirwa ubuntu bwo kwibona yubatse urugo. Komera isaha nigera uzibona warugezemo. Kurongora cg kurongorwa (Gushyingirwa) ni ibintu biza ukibona wabyinjiyemo (Ku muhungu cg umukobwa). Bizakunda! Abagutereta bo ntibazabura igihe cyose ufite umubiri ukora neza. Njyewe naba umuranga tubaye twavuganye kuri jadonge@yahoo.fr

Subiza
Mutabazi 28/09/2019 12:31 pm at 12:31 pm

Ndi umusore muto muto kereka ahari duhuye nibwo nawe wanyemerera tukaganira gusa umuhuro wacu wavamo ikintu gifatika kbs

Subiza
Alexis 28/09/2019 8:44 pm at 8:44 pm

Nimba udasambana, ukaba urimwiza ibaze Impamvu abasore batagushaka ?

Wambara gute ? Burya mugushaka abasore ntibakunda umukobwa wiyambika ubusa.

Ikindi ushobora kudatasambana ariko ukururana nabahungu benshi ibyo nabyo cyaba arikibazo nkuko kamere yabagabo barafuha ubwo iyo babibona bibwirako bagushatse wazabaca inyuma nabo.
Ntarealexis@yahoo.com

Nibindi……..

Subiza
Bizimana Dieudonné 01/10/2019 3:54 am at 3:54 am

Ubwo bwibone bawe bw’uko uri mwiza cyangwase ngo y’uko iwanyu mukomeye nicyo kibazo gikomeye cyane ufite(Wibuke ko akari k’Umutima gasesekara ku munwa ; wabivuze kuko bikurimo Imana ikubabarire cyane)

Ukwiye kubanza guca bugufi mu mutima wawe kugira ngo ushyikirane n’Imana Data wa Twese wo mu Ijuru .

Nimuhura (Yesu) nawe azaguhuza n’Uw’Ingirakamaro (Umugabo Nyamugabo Atari ibyo byohe birarikira ibyo bibonye byose bitambuka byizunguza).

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com