bwiza.com
Ahabanza » Abanyarwanda biga muri Congo bamaze ukwezi batajya ku ishuri 
Amakuru Mu mashuli

Abanyarwanda biga muri Congo bamaze ukwezi batajya ku ishuri 

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga muri Congo- Kinshasa cyane mu Mujyi wa Goma bamaze ukwezi batajya ku ishuri ku bwo kubuzwa kwambuka.

Umwaka w’amashuri muri Congo aho biga mu Gifaransa hagiye gushira ukwezi utangiye, Abanyarwanda bigayo bataha n’ubu ntibaremerwa kwambuka uko bisanzwe.

Aba banyeshuri biganjemo abava mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda, biga mu mashuri kuva ku y’incuke kugeza muri za kaminuza i Goma kuko bavuga ko bihendutse ku miryango yabo.

Kubera indwara ya Ebola yabonetse mu mujyi wa Goma, hagiye gushira iminsi 60, ku mupaka wa Goma na Gisenyi urujya n’uruza rwaragabanyijwe bigaragara.

Mu babujijwe kwambuka nk’uko babikoraga buri munsi harimo abanyeshuri.

Bamwe muri bo babwiye BBC ko ubu bamaze ukwezi batiga, kwiyongera ku kiruhuko kinini bari barangije bitegura gutangira umwaka mu ntangiriro y’uku kwezi.

Abandi babishoboye biga muri za kaminuza n’ay’isumbuye bagiye kuba cyangwa gucumbika i Goma kugira ngo bakomeze amasomo.

Ézéchiel Rwibasira ni umubyeyi wo ku Gisenyi ufite abana babiri biga i Goma, yabwiye BBC ko ubu yabacumbikishirije mu muryango w’inshuti i Goma kugira ngo babashe gukomeza kwiga.

Ati: “Biragoye cyane, urumva byabaye ingo ebyiri, ngomba kugira icyo ntanga mu muryango wabacumbikiye. Biratuvunnye cyane.”

Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, kuwa 24 Nzeri ari ku Gisenyi yabajijwe ikibazo cy’aba banyeshuri avuga ko leta izabafasha. Avuga ko batasubira muri Congo ku mapmvu zo kurinda ubuzima bwabo.

Bwana Munyakazi yagize ati: “Abo bana tugomba kubashakira amashuri bakiga mu Rwanda.”

“Twemera ko porogaramu z’ibihugu byombi zitandukanye ariko iyo habaye impinduka hari uburyo umwana afashwa kwinjira mu yindi porogaramu kandi agakomeza ibyo yigaga.”

Muri uku kwezi bamwe muri aba banyeshuri babwiye BBC impungenge zabo zo kubona amashuri ajyanye n’ubshobozi bwabo, kwiga mu rundi rurimi hamwe n’amashami baziga.

Bwana Munyakazi avuga ko mu Rwanda hari amashami afitanye isano n’ayo bigaga muri Congo.

Mu gihe mu Rwanda bari mu gihembwe cya nyuma gisoza umwaka, Bwana Munyakazi avuga ko mbere y’uko batangirana umwaka n’abandi mu kwezi kwa mbere bazabanza kubafasha.

Ati: “Tugiye kubaha amasomo yihariye mu Cyongereza, abafite ibyo bigaga hariya tugiye kubihuza n’ibyo mu Rwanda”.

“Kuko umwaka wacu utangira mu kwa mbere, ni ukuvuga ngo icyo gihe bazatangirana n’abandi kuko ntibakwinjira muri porogaramu umwaka uri kurangira.”

Muri DR Congo ababyeyi boherezayo abana babo kuko bahabona amashuri ku giciro gito ugereranyije n’ayo mu Rwanda nk’uko ubushize babibwiye BBC. Ni naho n’ubu bifuza.

Abbyeyi barasaba ko Leta yaca inkoni izamba kuko ngo bigaragara ko Ebola itakiri mu Mujyi wa Goma.

Inkuru ya BBC

 

Izindi wakunda

Bwiza.com