bwiza.com
Ahabanza » Abanyarwanda mwakoze cyane-HCR yazanye n’impunzi 66 zaturutse muri Libya(amafoto)
Amakuru

Abanyarwanda mwakoze cyane-HCR yazanye n’impunzi 66 zaturutse muri Libya(amafoto)

Mu masaa tatu ashyira saa yine y’uyu wa 26 Nzeri ni bwo ikiciro kigizwe n’impunzi 66 zabaga muri Libya kigeze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ziherekejwe n’Ishami rya ONU ryita ku mpunzi, UNHCR.

Iki ni ikiciro cya mbere mu mpunzi 500 zo muri Libya zizakirwa n’u Rwanda nyuma y’umutekano muke zari zifite muri iki gihugu cyo majyaruguru y’Afurika.

Ubutumwa bwa mbere UNHCR igejeje ku banyarwanda ni ukubashimira by’umwihariko ikaze babahaye kuva ubwo bahagurukaga ku kibuga cy’indege cya Misrata muri Libya baza i Kigali.

” Impunzi zose zigeze i Kigali amahoro, ubu ziri guhabwa ikaze n’abayobozi ba UNHCR ndetse n’abayobozi bo mu Rwanda. By’umwihariko turashimira Abanyarwanda baduhaye ikaze uyu munsi wose.”

Nyuma yo guhabwa ikaze, izi mpunzi zitwawe muri bisi zerekeza mu nkambi ya Gashora mu karere ka Bugesera ari na ho zateguriwe kuba.

Iri tsinda rya mbere rigizwe n’abana batagira ababyeyi, imiryango, ndetse n’abagore b’abapfakazi. Uwajemo ari muto ni Hadia, umwana w’ameze abiri y’amavuko w’umunya-Somalia na we wazanye n’ababyeyi be.

Hadia ni we mutoya muri iki kiciro

 

Izindi wakunda

Bwiza.com