bwiza.com
Ahabanza » Abarinzi ba Diamond batumye abantu bakangarana -Videwo
Imyidagaduro

Abarinzi ba Diamond batumye abantu bakangarana -Videwo

Umuhanzi ukomeye muri Tanzaniya Diamond Platnumz yatunguye abantu ubwo yajyaga gusinya amasezerano y’akazi ari kumwe n’abarinzi bagera ku icumi bambaye nka biteguye urugamba, ibintu byanatumye abantu benshi bagira igihunga.

Kuwa gatatu tariki 25 Nzeri 2019 ubwo Diamond yarekezaga muri imwe muri Hotel iri i Dar es Slaam agiye gusinya amasezerano y’akazi n’ikompanyi yabashinwa ikora isabune yagaragaye arinzwe bikomeye n’abagabo bibigango kuburyo buri wese waruraho byamuteye amakenga.

Bamwe mubakozi biyi Hotel  babonye uburyo uyu muhanzi yararinzwe bavuze ko bagize ubwoba bakagirango hari ikibaye kidasanzwe.

Umwe mubaganiriye n’umunyamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati”Twabonye yinjiye aherekejwe n’abagabo bambaye ibintu by’imikara turikanga ”

Si ubwambere Diamond agaragaye aherekejwe n’abarinzi umurundo kuko akenshi  akunze kugaragara arinzwe nabo mu bitaramo,inama,ubukwe ndetse niyo ari gutembera mu mihanda ikiije urugo rwe gusa kuri iyi nshuro akaba aribwo yaragaragaye arinzwe n’abarinzi benshi.

Izindi wakunda

Bwiza.com