bwiza.com
Ahabanza » Igihembo cyahawe Messi kirakemangwa, haravugwa kwiba amajwi
Amakuru Imikino

Igihembo cyahawe Messi kirakemangwa, haravugwa kwiba amajwi

Igihembo cya Lionel Messi nk’Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi  w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) cyaje amakemwa nyuma y’aho bamwe mu batoza na ba kapiteni bamwe bavuga ko batatoye  uyu mugabo ariko nyuma amajwi yabo akaba ari we abarurwaho.

Messi ukinira Ikipe ya Barcelona yo muri Esipanye akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu cya Argentine, aherutse gutangazwa na FIFA nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2019.

Ni igihembo yatwaye nyuma yo guhigika abarimo Umuholandi ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, Virgil Vandjik na Cristiano Ronaldo, Umunya-Portugali ukinira Ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani.

Amakemwa ku gikombe cyahawe Messi yadutse nyuma y’aho  Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Misiri (EFA), Umutoza Mukuru w’Ikipe ya Sudan, Zdravko Lugarisic na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Nicaragua, Juano Barrera batangaje ko amajwi yabo yahawe Messi kandi batari bamutoye.

EFA kuwa 25 Nzeri uyu mwaka yasabye FIFA ibisobanuro impamvu amajwi y’umutoza Shawki Ghareeb na ya Kapiteni wa Misiri, El-Mohammadi atigeze abarwa ubwo bajyaga gutanga igikombe.

EFA iti “ Twasabye FIFA impamvu itabaze amajwir avuye mu Misiri. Turasaba ko iki kibazo cyakorerwa isuzuma.”

Abavuga ko batatoye Messi ariko bagasanga amajwi yabo FIFA yarayamuhaye, bavuga ko uyu mukinnyi yahawe amajwi adahuye n’abamutoye.

Barrera ati “ Sinigeze ntora Messi. Natunguwe no kubona ijwi ryanjye riri ku rutonde rw’abatoye Messi. Igitangaje nta n’ibisobanuro bitangwa ku mapmvu ijwi ryanjye barishyize hariya.”

Abakurikirana iby’umupira w’amaguru bakomeje kwibaza uburyo FIFA yaba yarakoze aya makosa.

Ku ru hande rwa FIFA ntacyo irasobanura ku bivugwa n’aba bavuga ko batatoye  Lionel Messi.

Africa News

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com