bwiza.com
Ahabanza » Intambara ishobora kurota hagati y’inyeshyamba na MONUSCO imaze iminsi ibiri yohereza ibitwaro bikomeye i Masisi
Amakuru Umutekano

Intambara ishobora kurota hagati y’inyeshyamba na MONUSCO imaze iminsi ibiri yohereza ibitwaro bikomeye i Masisi

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO) umaze iminsi ibiri wohereza intwaro ziremereye i Masisi na Walikale kugira ngo uhangane n’imitwe yibasiye utu duce two mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

MONUSCO ivuga ko yohereje ‘batayo’ ya kabiri y’ingabo zo mu Buhinde mu gace ka Pinga kuva kuri uyu wa gatatu kugira ngo barinde umutekano w’abaturage bahatuye.

Umutekano wa Masisi na Rutshuru wakomeje kuzamba kuva umutwe w’abarwanyi ba NDC-Renové (Nduma Defense du Congo Renové) washinzwe na Shimirayi Mwisha Guidon watangira guhangana na Nyatura ndetse na FDLR, abahatuye bakabigenderamo.

Amakuru ya Radio Okapi avuga ko NDC-Renové imaze igihe itoreza abarwanyi bashya 250 muri Pinga, Guidon na we akaba yari yarateguye umuhango wo kurangiza aya masomo wari kuba tariki ya 9 Nzeri 2019.

NDC-Renové ni umutwe wakomeje kongera imbaraga, wigarurira agace k’amajyaruguru ya Masisi n’Uburengerazuba bwa Rutshuru. Byose byabaga habaye urugamba hagati yawo na FDLR na Red-Tabara; imitwe yose yashakaga gufata utu duce.

Nk’uko bigaragara mu mpapuro z’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zo ku wa 7 Nyakanga, Guidon yasabiwe gutabwa muri yombi ku bw’ibyaha by’intambara n’ibyibasiriye inyokomuntu nko kwinjiza abana mu gisirikare no gufata ku ngufu.

Nk’uko bigaragara muri raporo y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye k’Umutekao yo mub 2014, umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wibasiye cyane Walikale ndetse na Masisi nk’uko bigaragara muri.

FDLR ishinjwa gukora ibyaha byo kwinjiza abana mu gisirikare, ibyaha byibasira inyokomuntu nko gufata ku ngufu ndetse n’ubwicanyi nk’uko bigaragara muri raporo ya Amensté International mu 2010, ivuga ko yishe abantu 96 muri Busurungi/Walikale, muri uyu mwaka kandi Human Right Watch yavuze ko FDLR yinjije abana 83 mu barwanyi bawo. Mu 2012, HRW na bwo yavuze ko FDLR yishe abandi bantu 6 i Masisi.

Nyatura na wo ni umutwe washinzwe mu 2010, utangira ukorera muri Kalehe ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu 2011, uyu mutwe wimuriye ibirindiro i Masisi, ushinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu nka FDLR na NDC-Renové. Mu nkuru Radio Okapi yanditse Kanama, 2019, Nyatura yigeze kugabwaho igitero na NDC-Renové ku birindiro byayo bya Kyahala muri Rutshuru, ishaka kuhayobora hose.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com